Digiqole ad

Biyemereye ko bishe Dr. Mbukani bakoresheje umuhini

Ubwo bari kuri station ya polisi i Nyamirambo abasore babiri, Cyuma Jean Paul na Hagenimana Vital bakunze kwita Nyambo, biyemereye ko aribo bishe Dr Radjabu Mbukani bakoresheje igiti cy’umuhini bari babaje.

Uhereye i bumoso hari Hagenimana Vital na Cyuma Jean Paul bombi biyemerera ko aribo bishe Dr. Radjabu Mbukani
Uhereye i bumoso hari Hagenimana Vital na Cyuma Jean Paul bombi biyemerera ko aribo bishe Dr. Radjabu Mbukani

Nubwo bemera ko bamwishe ariko, uwo bavuga ko ari we wabahaye amafaranga ngo bamwice ari nawe wabyaranye na Dr Mbukani abana babibi b’abakobwa witwa Marie Louise Muhire yahakanye yivuye inyuma ko atigeze agira uruhare mu iyicwa ry’uwo babyaranye.

Basezeranyijwe 300,000 ngo barangize ubuzima bwa Dr Mbukani

Cyuma Jean Paul wiyemerera ko afatanyije na Hagenimana bishe Dr Mbukani, nyuma yo kwemererwa amafaranga ibihumbi 300 na Muhire Marie Louise, ubwo bari mu kabari ka mukuru wa Muhire witwa Tuyisenge Clarisse kari ku Muhima. Gusa nubwo Muhire yabemereye ibihumbi 300 yabahaye ibihumbi 80 (umwe 40 undi 40) andi ababwira ko azayabaha barangije igikorwa gusa ngo bafashwe atarayabaha.

Cyuma Jean Paul usanzwe ukora akazi ko kudoda inkweto na Hagenimana usanzwe ari umukarani muri Quartier Matheus, bakimara kwemererwa ayo mafaranga basubiye iwabo bategereza ko Muhire azababwira umunsi wa nyuma wo kwica Dr Mbukani nk’uko bakomeje babitariza abanyamakuru.

Uhereye i bumoso (uwambaye ikote ry'umukara) hari Muhire, Hagenimana Vital, Cyuma Jean Paul na mukuru wa Muhire witwa Tuyisenge Clarisse, bose bakurikiranyweho kwica Dr Mbukani
Uhereye i bumoso (uwambaye ikote ry’umukara) hari Muhire, Hagenimana Vital, Cyuma Jean Paul na mukuru wa Muhire witwa Tuyisenge Clarisse, bose bakurikiranyweho kwica Dr. Mbukani

Muhire yafungiranye abana mu cyumba mbere yo kwicisha Se.

Ku itariki ya 29 Ukuboza 2012, mbere y’uko abana Muhire yabyaranye na Dr Mbukani baba impfubyi ku mubyeyi wabo; bari kumwe nawe basangira ndetse umunezero ari wose, ariko ntibari baziko aribwo bwa nyuma bongeye kurebana amaso ku maso na se.

Uwo munsi ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ubwo bari hamwe baganira (ababyeyi n’abana babo) nibwo Muhire yikojeje hanze ahamagara abo yari yahanye umugambi nawe ngo “baze kurangiza gahunda”.

Nyuma yo kumubwira ko bafashe inzira baje kurangiza umugambi, Muhire yahise afata abana abafungirana mu cyumba cyabo, kugira ngo batazakopfora.

Mu kanya gatoya, nk’uko Cyuma abyivugira ngo bari bageze ku Muhima mu rugo kwa Muhire aho bamusanze barimo kuganira bahita bamukubita umuhini arataka cyane, gusa ngo bahise bamupfuka umunwa kugira ngo hatagira ubimenya.

Nyuma yo kumupfuka umunwa barongeye bamukubita undi muhini ahita apfa. Amaze gupfa bamukururiye mu cyumba bakoropa aho yari yaviriye amaraso, ubundi barindira ko bwira cyane ngo baze kujya kumujugunya.

Uyu niwe Marie Louise Muhire ukekwaho kwicisha uwo babyaranye kabiri; ntabwo byari byoroshye kumufotora kuko yangaga mureba mu mboni y'imfata mashusho
Marie Louise Muhire ukekwaho kwicisha uwo babyaranye kabiri; ntiyashakaga ko hari umufotora cyangwa kugira icyo avuga

Bagiye ku mujugunya bakoreshe imodoka ye.

Nyuma yo kwimwica, Muhire yabwiye abo basore ngo bategereze ajye gushaka umushoferi uza kubafasha gutwara umurambo wa Nyakwigendera Dr Mbukani.

Mu gicuku cyane, abantu bose baryamye aho bari bizeye ko nta muntu n’umwe wababona, nibwo Muhire yahageze ari kumwe n’umushoferi, gusa umushoferi ngo yasigaye hanze y’igipangu barabanza bashyira umurambo wa Nyakwigendera mu modoka ye yari yazanye, barangije baramuhamagara arayatsa bajya i Kanyinya aho bajugunye Nyakwigendera wari ufite imyaka 37.

Aba basore bavuga ibyo byose batitira ndetse bigaraga ko bafite ubwoba, badutangarije ko ubwo bageraga i Kanyinya, bamaze kujugunya umurambo, umushoferi yabajije icyo bajugunye Muhire akamusubiza ko ari umuntu yamennyeho acide agapfa bakaba baje kumujugunya, ndetse ngo yahise amusaba ko bajyana iyo modoka bakajya kuyisiga hafi y’iwe. Gusa ngo yarajijishaga byari ukugira ngo amutware amugeze aho Dr Mbukani yabaga bahasige iyo modoka ye.

Muhire ntiyemera ibyo byose

Marie Louise Muhire wari ufite uburakari, adashaka kuvuga, adashaka ko bamufora no kureba mu maso abanyamakuru batandukanye bari bategereje kumva irimuvamo yahakanye ndetse atsemba yivuye inyuma ibyo Cyuma Jean Paul na Hagenimana Vital bamushinja.

Mu magambo make yavuze yagize ati “Ntabyo nzi, ntabyo nemera, umugabo wanjye namukundaga.”

Nubwo uyu mugore abihakana ariko, umuryango wa Dr Mbukani uherutse gutangaza ko byose byatangiye ubwo Muhire yakaga indezo y’amafaranga ibihumbi 200,000 se w’abana babyaranye (Dr Mbukani) akayamuha ariko nyuma y’igihe akaza kumwaka ibihumbi 600,000 kuko ngo ayo yamuhaga atari akwiye, gusa mu gukemura icyo kibazo urukiko rwanzuye ko Dr Mbukani akomeza gutanga amafaranga yatangaga mbere ngo abe ariyo aba indezo y’abana yabyaranye na Louise Muhire.

Muhire nahamwa n’icyaha azafungwa ubuzima bwe bwose

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu Supt. Theos Badege yavuze ko icyaha nk’iki cyo kwica umuntu byagambiriwe gihanishwa igihano kiruta ibindi mu Rwanda aricyo cyo gufungwa burundu.

Badege kandi yasabye abantu gukemura mu mahoro amakimbirane mu ngo zabo, yasabye kandi ko ababana mu buryo butemewe n’amategeko basesezerana kuko ari bimwe mu byagabanya impfu nk’izi ziba zishingiye ku makimbirane.

Nyakwigendera Dr Radjabu Mbukani yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mwaka w’1975. Yari Umuganga uvura indwa z’abagore mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali, akaba n’Umwalimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, apfuye yigaga amasomo y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza, muri Kaminuza ya Gothenburg yo muri Suede. Asize abana babiri b’abakobwa yabyaranye na Marie Louise Muhire ukekwaho kuba ariwe wamwicishije.

Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu Supt. Theos Badege arasaba ko abantu bakihatira gukemura amakimbirane kugira ngo impfu zigabanuke mu miryango.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu Supt. Theos Badege arasaba ko abantu bakihatira gukemura mu mahoro amakimbirane mu ngo kugira ngo impfu zigabanuke mu miryango.
Uyu ni Tuyisenge Clarisse, akaba ari mukuru wa Muhire, yiyemerera ko ariwe washatse Cyuma na Nyambo, gusa ngo yabashatse aziko bazajya kwimura murumuna we kuko yari yamubwiye ko ashaka kwimuka ku Muhima
Tuyisenge Clarisse, mukuru wa Muhire, yiyemerera ko ariwe washatse Cyuma na Nyambo, gusa ngo yabashatse aziko bazajya kwimura murumuna we kuko yari yamubwiye ko ashaka kwimuka ku Muhima
Hagenimana Vital uzwi cyane ku izina rya Nyambo wafatanyije na Cyuma gushyira iherezo ku buzima bwa Dr. Mbukani
Hagenimana Vital uzwi cyane ku izina rya Nyambo wemera ubufatanye na Cyuma mu kwivugana Dr. Mbukani
Cyuma arimo kuvuga uburyo afatanyije na mugenzi we Hagenimana bishe Dr. Mbukani
Cyuma arimo kuvuga uburyo afatanyije na mugenzi we Hagenimana bishe Dr. Mbukani

Photos: Norbert N.

Norbert NYUZAHAYO
UM– USEKE.COM

en_USEnglish