Digiqole ad

“Marie Merci Modern market”: Isoko rishya muri Kigali

Abanyakigali, by’umwihariko Abanyakanombe batangiranye umwaka wa 2013 akanyamuneza, dore ko babonye isoko rishya rya kijambere bazajya bahahiramo ryitwa “Marie Merci Modern market”.

Ngiri Isoko ryitiriwe “Marie Merci”
Ngiri Isoko ryitiriwe “Marie Merci”

Iri soko rishya ryubatwe mu Murenge wa Kanombe, mu Karere ka Kicukiro ryafunguwe ku mugaragaro kuwa gatanu tariki 4 Mutarama 2013.

Donatien Murenzi, Umunyamabanga Nshingwakorwa w’Umurenge wa Kanombe yatangarije umuseke.com ko bashimishwa nuko abikorera aribo bafata ya mbere mu guteza imbere uyu murenge dore ko iri soko ari iry’umuntu ku giti cye.

Yagize ati “Ubufatanye buhuza abikorera na Leta bugamije guteza imbere ibikorwa bizateza imbere akarere n’igihugu muri rusange.”

Yakomeje avuga ko iri soko rya “Marie Merci Modern market” rizazamura Akarere ka Kicukiro n’Umujyi wa Kigali kuko riri ahantu heza, byongeye kandi abazacururizamo n’abazahahahira bose bazunguka.

Nyamara ariko, n’ubwo iri soko ari ryiza ntabwo byoroshye kurikoreramo kuko ngo hazakoreramo ufite ubushobozi, utazaba ufite ubushobozi buhambaye akazajya gucururiza mu yandi masoko arimo irya Ziniya, Gahanga, Kicukiro, Gahoromani ( i Kabuga) nk’uko Murenzi yakomeje abitangaza.

Iri soko rishaje rizasimburwa n'iryitwa Kanombe Comercial Union rizuzura mu 2015
Iri soko rishaje rizasimburwa n’iryitwa Kanombe Comercial Union rizuzura mu 2015

N’ubwo abaturage batavuga rumwe kuri uku kwimurwa bitewe n’amikoro make ndetse n’aho amasoko aherereye, Murenzi yavuze ko abaturage bakwiye kumva ko iterambere rireba buri wese kandi ko bakwiye guhindura imyumvire.

Umuyobozi w’akarere ka Kicukiro, Paul Jules Ndamage, yashimye ubuyobozi bw’uyu murenge usanzwe ufatwa nk’ikitegererezo mu Karere ka Kicukiro, kuba waragize uruhare mu gushyiraho iri soko rya kijyambere.

Iyuzura ry’iri soko ryatumye irindi rya Kabeza ryari rimaze imyaka 18 rikorera ahantu hatagendanye n’igihe rigomba gusenywa hakaba hazubakwa irindi ryitwa Kanombe Commercials Union rizuzura mu myaka itatu.

Abacururizaga muri iryo soko rishaje kandi basabwe ko kuva kuri uyu wa mbere tariki ya 7 Mutarama 2013, ntawe ugomba kuba akihabarizwa dore ko babonye isoko rishya.

Daddy SADIKI RUBANGURA

UM– USEKE.COM

en_USEnglish