Digiqole ad

Nyagatare: Igitambambuga kiracyahumeka nyuma yo gutabwa mu musarani

Umwana w’umuhungu uri mu kigero cy’umwaka umwe yatoraguwe mu musarane mu rugo rw’umuturage witwa Nyirampana Eveline utuye mu murenge wa Rwimiyaga akagali ka Nyendo tariki 27/12/2012 ariko ku bw’amahirwe aracyari muzima. Gusa bivugwa ko hari hashize amezi atatu uyu murutage atahaba.

Uwo mwana yatabawe n’abaturage ndetse n’umubyeyi w’umugiraneza amujyana kwa muganga, ubu ameze neza kandi ubuyobozi bw’umurenge wa Rwimiyaga ayo mahano yabereyemo buratangaza ko bugiye kumushakira ubufasha bwihutirwa.

Nyuma yo kubura uwaba afitanye isano n’uyu mwana, yahawe izina rya Manirakiza akaba yararyiswe ku bufatanye bwa muganga n’umubyeyi w’umugiraneza witwa Mukarurinda Felecite wiyemeje kumwitaho ubwo yakurwaga mu musarane.

Bashimiraho Yavani, umwe mu baturage bumvise uyu mwana arira avuga ko babanje kwibwira ko ari uw’umuturanyi , gusa mu gukurikirana aho yatakiraga bagasanga ari mu musarane.

Ati « Twumvise ijwi ry’umwana arira tubanza kwibaza ko yaba aririra mu rugo rw’umuturanyi wacu.

Nyuma dukomeje kumva arira cyane, twagiye dukurikira aho ijwi rituruka niko gusanga ari mumusarane ».

Umujyanama w’ubuzima wo mu mudugudu wa Nyamirama, Uwamurera Domina, avuga ko uyu mwana yari ameze nabi cyane nyuma yo gukurwa mu musarani.

Mukarurinda Felecita wiyemeje kwita kuri uyu mwana avuga ko we nta bushobozi afite buhagije bwo kuba yamurera, ngo kuko uretse parisele atuyemo nta n’isambu agira bityo akaba akeneye ubundi bufasha bwakomoka mu nzego zimusumbije ubushobozi.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Rwimiyaga bwo butangaza ko kugeza ubu uwakoze ayo marorerwa yaburiwe irengero gusa iperereza rikaba rigikomeje, kugira ngo uwaba yarashatse kuvutsa uyu mwana ubuzima abe yatabwa muri yombi agakurikiranwa n’amategeko.

Buvuga ko kandi icyihutirwa ari ukubanza kurushaho kwita ku buzima bwe bihagije, nkuko bitangazwa na Munyangabo Celestin umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwimiyaga.

Mu rwego rwo kwita ku buzima bw’uyu mwana, ubuyobozi buvuga ko bugiye kumwishyurira ubwisungane mu kwivuza.

© Kigali Today

UM– USEKE.COM

en_USEnglish