Abarwanyi ba M23 na FDLR bakozanyijeho
Urusaku rw’amasasu rwamaze igihe kigera ku isaha rwumvikanye mu gace ka Kibumba muri Congo Kinshasa kari hafi y’umupaka w’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa 07 Mutarama. Abaturage b’aka gace bemeza ko abarasanaga ari abarwanyi ba FDLR bakozanyijeho n’aba M23.
Aba baturage babwiye umunyamakuru w’Umuseke.com w’i Rubavu ko inyeshyamba za FDLR zaje zije gutwara inka zikahasanga bamwe mu barwanyi ba M23 maze bakarasana.
Ibi ngo byateye ubwoba cyane abaturage ndetse habaho guhunga guto bagaruka nyuma y’uko imirwano ihosheje.
Aba baturage bavuga ko abarwanyi ba FDLR mu gusubira aho baturutse ku kirunga cya Nyiragongo babashije gutwara inka nke z’abaturage.
Twagerageje kuvugana n’abayobozi b’abarwanyi ba M23 kuri uku kurasana, ariko uruhande rwa M23 ntirwashaka kugira icyo rubivugaho.
Si ubwa mbere uku gukozanyaho kubayeho kuko ku mugoroba wo kuwa gatandatu tariki 5 Mutarama 2013 nabwo humvikanye urusaku rw’amasasu muri ako gace, ariko M23 ihagenzura yirinda gutangaza abarwanaga, mu gihe abaturage baho nabwo bari babwiye Umuseke.com ko ari abarwanyi ba FDLR bari bateye.
Kugeza ubu abarwanyi ba M23 bashinja Leta ya Kinshasa kuba iri gushaka gukorana n’abarwanyi ba FDLR ngo bagabe igitero gikomeye ku birindiro bya M23.
Hari amakuru aba barwanyi batangaje kandi mu mpera z’icyumweru gishize ko hari ingabo 700 zaturutse muri Angola kwifatanya na FARDC na FDLR mu bitero bari gutegura kuri M23.
Hagati aho ibiganiro hagati ya M23 na Leta ya Kinshasa bigomba i Kampala, kugeza ubu imishyikirano hagati y’impande zombi isa n’itarasubukura, impande zombi zagiye zihura n’umuhuza buri ruhande ukwarwo.
Nta biganiro biraba imbande zombi ngo zicarane imbona nkubone kugeza ubu.
Aba barwanyi bavuga ko niba Kabila atemeye amasezerano y’agahenge no guhagarika ibyo gushaka gutera ku birindiro bya M23 imirwano ikomeye izongera kubura muri kariya gace.
Maisha Patrick
UM– USEKE.COM