“Uruhinja” ni indirimbo y’Umuhanzi Ama-G The Black yakunzwe cyane kuva mu mwaka w’2012. Nyuma yo gukundwa na benshi yashyizwe mu mashusho kugira ngo inarebwe. Gusa uburyo byakozwemo ntibyashimishije umubyeyi w’umwana wagaragaye muri iyi ndirimbo none bigeze aho ihagarikwa. Byose byatangiye uyu mubyeyi avuga ko Ama-G The Black yafashe umwana we amukoresha nta ruhushya yabiherewe byongeye […]Irambuye
Mu karere ka Gicumbi umurenge wa Byumba mu kagari ka Gacurabwenge ho mu mudugudu wa Gashirwe, hatoraguwe umurambo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka nka mirongo itanu uzwi ku izina rya MANIRAGUHA warufite umugore n’abana. Hari mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu kuya 19 Mutarama 2013, ubwo basanze umurambo w’uyu mugabo hafi y’agashyamba, abaturanyi ba […]Irambuye
Kuri uyu wa 18 Mutarama nibwo Ikirezi Group, itsinda ritegura itangwa ry’ibihembo ku bahanzi bitwaye neza buri mwaka ryatangaje abazahatanira ibi bihembo ku nshuro ya gatanu. Nyuma y’ikiganiro n’abanyamakuru kuri uyu munsi, ari nabwo aba banyamakuru 57 batoye mu ibanga abo babona bahatana mu byiciro byateguwe. Ikirezi Group nibo mu ijoro ryo kuri uyu munsi […]Irambuye
Ni mu kiganiro kigamije gutanga amabwiriza azagenga iri rushanwa ry’abanyamuziki mu Rwanda ndetse no guhitama abahanzi bazahatanira ibi bihembo, iki kiganiro kirimo kubera muri Hill Top Hotel i Remera. IKIREZI Group, sosiyete itegura Salax Awards iri mu kiganiro n’abanyamakuru basaga 50 hagamijwe gutanga amabwiriza mashya azakurikizwa muri Salax Awards ku nshuro ya 5. Ibibazo byibanzweho […]Irambuye
Mu karere ka Rulindo ubwo Ministeri y’Urubyiruko n’ikoranabuhanga yamurikaga gahunda yayo yise ‘Vision’ kuri uyu wa 17 Mutarama nibwo hatangajwe iyi mibare bigaragara ko ari mito ariko ntibuza akarere ka Rulindo kuza mu turi mu baturage bagezweho n’ikoranabuhanga. Kangwage Justice uyobora aka karere muri uyu muhango yatangiye avuga ko nubwo imibare y’abatunze za mudasobwa ari […]Irambuye
Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe mu Ntara y’Iburengerezuba, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasuye abaturage bo mu Karere ka Rusizi, aho yababwiye ko umutekano w’igihugu urinzwe kandi nta muntu n’umwe wawuhungabanya. Perezida wa Repubukika yavuze ko abaturage b’aka Karere gaturanye n’ibihugu bibiri aribyo u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakwiye kubyungukiramo mu […]Irambuye
Ku munsi w’ejo (18 Mutarama) nibwo hazamenyekana abahanzi bazahatanira ibihembo (nominees) bya SALAX AWARD 2012. Abantu bose bakurikiraniga hafi iby’umuziki nyarwanda bafite amatsiko menshi ndetse bamwe na bamwe babinyijije ku mbuga nkoranyambaga batangiye gukora urutonde rw’abo babona bazahatanira ibihembo. Claudine Baraka ni umwe mu bakurikiranira hafi muzika mu Rwanda, yabaye Umunyamakuru kuri Radio Salus igihe […]Irambuye
Ikigo cy’igihugu gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije REMA kirasaba abarimu bo muri za kaminuza kujya bibuka guhuza amasomo bigisha no kubungabunga ibidukikije; ibi byasabwe na Ingenieur Colette RUHAMYA Umuyobozi Wungirije wa REMA kuri uyu wa gatatu tariki 16 Mutarama 2013. Yabisabye abarimu bo muri za Kaminuza n’amashuri makuru mu gikorwa cyo kubahugura ku burezi bugamije iterambere rirambye […]Irambuye
Hashize imyaka itatu umusaza Damien Nkurikiyinka utuye mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Bweramana, Akagari ka Gitisi asabwe n’ubuyobozi gutanga ikibanza yari afite ngo Leta ihakure amabuye; kuva icyo gihe yijejwe kwishyurwa ariko amaso yaheze mu kirere. Uyu musaza avuga ko ubuyobozi bwamusabye gutanga isambu ye kuko yari ikungahaye ku mabuye yagombaga gukoreshwa mu kubaka […]Irambuye
Kubera umuco, mu Rwanda ntibisanzwe kuri benshi, abandi barabyumva gutyo, bamwe bo barabikora. Ikiriho ariko ni uko abantu baryamana bahuje ibitsina mu Rwanda bahari kuko batangiye no kwishyira hamwe. i Nyamirambo ahitwa ku Mumena, Umuseke.com waganiriye na bamwe mu bagabo baryamana bahuje ibitsina babayo, bavuga ko ubu bamaze gukora ishyirahamwe bise HOCA. Jamal Shema afite […]Irambuye