Digiqole ad

Umukinnyi wa Bolton ari kuvurwa indwara ya Facebook

Marvin Sordell, umukinnyi w’imyaka 21 wa Bolton Wanderers ubu ari guhabwa ubuvuzi bwihariye kubera “Addiction” ku mbuga nkusanyambaga za Facebook na Twitter.

Marvin Sordell ari kuvurwa addiction kuri Facebook na Twitter (2)
Marvin Sordell ari kuvurwa addiction kuri Facebook na Twitter (2)

Uyu muhungu w’imyaka 21 unakinira ikipe y’igihugu y’abatarengeje iyo myaka y’ubwongereza ngo atinzwa gusa no kuva mu kibuga, ubundi izo mbuga n’abazikoresha bikamubona.

Ubu burwayi (Obsession) bw’uyu musore bwatangajwe n’umutoza we Dougie Freedman ko butoroheye uyu musore.

Umutoza we ati “ Ntabwo yita cyane ku kazi ke, ahubwo ahora kuri izi mbuga ashyiraho ibintu, ubu turi kumufasha kubigabanya buhoro buhoro kuko siko kazi ke.

Uyu musore ngo aba shyira buri kantu kose kamubayeho kuri Facebook cyangwa Twitter bye.

Bolton ariko kandi ngo yamuzanye izi neza ko yigeze kwandika kuri Twitter ye ko ikipe ye yahohotewe kubera abirabura bayirimo, iki kibazo ngo kikaza gukomera cyane.

Marvin Sordell ntabwo yahagaze, kuko abamukurikira (followers) bagera ku 24 000 n’abakunzi benshi ba page ye ya Facebook akomeza kubabwira buri kimwe uretse icyo yibagiwe.

Uyu muhungu, ikipe ya Bolton aherutse kuyitsindira igitego ubwo kuwa gatandatu ushize yanganyaga na Sunderland 2 – 2 muri FA Cup, ari nako ariko akomeje guhabwa ubufasha bwo kugabanya ibintu avuga kuri Facebook na Twitter bidakenewe.

Mu Ubwongereza, undi mukinnyi uvugwaho igisa n’iyi ndwara ni Rio Ferdinand nawe ngo utajya ubura icyo abwira abamubona kuri Facebook cyangwa Twitter.

Hari abavuga ko izi mbuga ari ahantu heza ho gusangira ibitekerezo, guha abandi ubumenyi n’ibindi byiza byinshi, ariko ngo hari n’abahakoresha mu kuvuga ibitagize n’umwe bifitiye akamaro cyangwa byakabaye ari ibyabo bwite ariko bakabizana aho ku karubanda.

Egide RWEMA
UM– USEKE.COM

en_USEnglish