Digiqole ad

"Aho kujya i Kigali kuba umuyaya nzaconga amabuye" – Girimpuhwe,16

Anne Girimpuhwe afite gusa imyaka 16, niwe mukuru mu bana batatu bava inda imwe mu muryango utifashije wo mu mudugudu wa Nyarunyinya Umurenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango. Kugirango abone ku ifaranga aconga amabuye akayagurisha.

Girimpuhwe Anne mu ruganda rwe atunganya amabuye yo gucuruza
Girimpuhwe Anne mu ruganda rwe atunganya amabuye yo gucuruza

Arangije umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, ategereje ibisubizo by’ibizamini bya Leta. Kuva kare mu gitondo kugeza bugorobye aba yicaye mu isambu y’iwabo irimo ibibuye binini, ayamanyagura n’ipiki akicara agacongamo utubuye duto twiza agurisha.

Ikijerikani kimwe bakimuhaho amafaranga 50F, ku munsi avuga ko nibura acuruza ibijerikani 10. Udufaranga avanyemo ngo dutuma atagora ababyeyi be iyo ishuri ritangiye cyangwa iyo akeneye utuvuta two kwisiga.

Aganira n’umunyamakuru wacu wamusanze mu mirima yabo aconga amabuye yaramubwiye ati “ Iwacu ni abakene, bagorwa no kudutunga no kutwishyurira mituel. Ninjye mukuru ntabwo rero nabaaka n’imyenda n’amavuta ndaza nkabyishakira muri aya mabuye.

Tumubajije igihe amaze aconga amabuye atubwira ko amaze imyaka ibiri, kandi abona hari icyo bimaze kumugezaho, icya mbere yishimira ngo ni uko afite agaciro iwabo no mu rungano rwe kuko ibyo rusaba we abyigurira.

Mu gihe i Kigali mu ngo zimwe na zimwe uzahasanga abana b’abakobwa bangana nawe bitwaza ubukene bwo mu miryango yabo mu byaro bagata amashuri bakaza gukora imirimo yo mu rugo i Kigali aho bahembwa ibihumbi hagati ya 5 000F na 15 000F ku kwezi, Anne we ngo siko yagenje.

Njywe nabonye aho kujya i Kigali kuba umukozi wo mu rugo nakomeza amashuri yanjye n’ubwo iwacu badafite ubushobozi ariko nkabafasha nkoresheje amaboko yanjye n’amabuye yo mu isambu yacu, kandi nkanakomeza nkiyigira.” Girimpuhwe Anne.

Abasha kwigurira amakayi iyo umwaka utangiye, akigurira amavuta n’utundi dukoresho tw’ibanze akeneye mu dufaranga aba yarizigamiye mu gihe cy’ibiruhuko ubwo yirirwa aconga amabuye akayagurisha.

Ati “ Ntangira kubikora ababyeyi banjye ntibabishakaga, ariko nanone nabo kuko ibyo bagombaga kunkorera byabagoraga kandi bakabona utwo nkuyemo turamfasha barandetse ndakomeza.”

Akarimo ke kamwinjiriza ducye ariko ngo kamuhaye agaciro mu rugo no mu rungano
Akarimo ke kamwinjiriza ducye ariko ngo kamuhaye agaciro mu rugo no mu rungano

Mu ishuri, yabwiye Umuseke.com ko atajya ajya hejuru y’umwanya wa gatanu ndetse nta shiti ko azatsinda ikizamini cya Leta ategereje ibisubizo byacyo akajya mu mashuri yisumbuye.

Anne Girimpuhwe ati “ Nagize amahirwe kuko twigira ubuntu, uburero numva ngomba kwiga nkarangiza nkaba umupolisi.”

Mu gihe cy’amashuri uyu mwana avuga ko yinjizaga udufaranga ducye kuko yajyaga guconga amabuye ye ku mugoroba avuye mu ishuri, ubundi akazayacururiza hamwe mu mpera z’icyumweru akabonamo nka 1500F.

Impamvu ashaka kuba umupolisikazi ngo ntayindi uretse ko buri gihe yumva yarengera abantu bahohotewe kuko ngo hari abajya bashaka kumuhohotera mu bucuruzi buto bw’amabuye ye bikamubabaza cyane akumva yakwitabaza abapolisi.

Tumubwiye ngo ni agire ubutumwa agenera urubyiruko bangana Girimpuhwe yagize ati “ Abana natwe tugomba gufasha Papa na Mama kudutunga kuko kutugaburira, kutugurira imyenda n’amavuta, kutwishyurira mutuel byose ntabwo babishobora. Niyo mpamvu mbwira abana bagenzi banjye ngo nabo bashake ibyo bakora cyane cyane mu biruhuko.

Girimpuhwe Anne yigaga mu ishuri ribanza rya Gitisi St Albert, akaba ategerezanyije icyizere cyose amanota y’ibizamini bisoza amashuri abanza.

Azagire amahirwe!

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

en_USEnglish