Radio Isango Star yafashwe n’inkongi
Abakunzi ba 91.5 batunguwe n’inkuru mbi y’inkongi yatwitse ahakoreraga iyi Radio kuri Saint Paul mu gitondo cyo kuri uyu wa 12 Mutarama 2013.
Ndererehe Emmanuel umwe mu batechnicien b’iyi Radio wari yaharaye yemeje ko iyi nkongi yaturutse hejuru mu gisenge mu nsinga z’amashanyarazi zakoze ‘cours circuit’.
Nta muntu wakomerekeye muri uyu muriro kuko nta banyamakuru bari muri Radio igihe yafatwaga n’umuriro ahagana saa kumi n’ebyiri za mugitondo.
Ibyuma byo muri Studio bimwe na bimwe byabashije gukizwa igihe umuriro wari ukiri mucye.
Police yatabaye nyuma y’iminota 30 umuriro utangiye. Umwe mu bakuru ba Police wari yatabaye yavuze ko iyo kuri iyi Radio baza kugira agakoresho gato kazimya umuriro inkongi itari kwangiza bingana uko byagenze.
Ibyumba abanyamakuru bicaramo bavuga amakuru, nibyo byangiritse cyane, ahanini bitewe n’ibikoresho bikoze mu mifariso (sound proof) bitiza imbaraga cyane umuriro.
Umutechnicien wari kuri Radio nawe ahamya ko nta gakoresho na kamwe ko kuzimya umuriro kaharangwaga, ndetse ibyo bagiye gutira hirya muri Saint Paul umuriro ugitangira babibonye inkongi yabaye yose bikaba ngombwa ko bahuruza Police.
Uyu muriro ushobora gutuma iyi nsakazamajwi itumvikana mu gihe kitari kinini cyane kuko ibyuma by’ingenzi nka ‘emeteur’, za mudasobwa, microphones, mixeur n’ububiko bwa Radio ‘disks’ byabashije gukizwa umuriro utarakomera.
Mugabo Justin umwe mu banyamigabane ba Isango Star yatangaje ko Radio izaba itangiye gukora hifashishijwe ibikoresho bihari mu gihe bitegura gusimbuza ibyangiritse.
UM– USEKE.COM