Digiqole ad

Beyoncé yaciye agahigo k’umugore ukurura abagabo ku Isi

GQ Magazine kuwa 15 Mutarama nibwo izatangaza urutonde rw’abagore 100 bakurura abagabo kurusha abandi kugeza ubu muri iki kinyejana cya 21. Ifoto y’uko iki kinyamakuru kizasohoka yabacitse.

Nta mugore wundi wakuruye abagabo nka Beyoncé kuva iki kinyejana cyatangira mu 2000 nkuko GQ Magazine izabyemeza vuba aha
Nta mugore wundi wakuruye abagabo nka Beyoncé kuva iki kinyejana cyatangira mu 2000 nkuko GQ Magazine izabyemeza vuba aha

Ku rurembo rw’iki kinyamakuru (Cover) ni Beyoncé Knowless kigaragaza ko ariwe mugore uri “the sexiest” kurusha abandi.

Nubwo benshi bategerezanyije amatsiko abo bagore 100, aya makuru yacitse iki kinyamakuru agasohoka mbere y’uko babitangaza, bamwe batangiye kuvuga ko batibeshye kuko ngo Beyoncé ari umugore uvugisha abagabo bamuzi kurusha abandi ku Isi

Uyu mugore ubyaye rimwe ngo ntibibuza ko buri gihe uko abagabo bamubonye bacika ururondogoro kubera ikimero cye, ariko cyane cyane giherekejwe n’imyitwarire ye n’ubwamamare bwe.

Beyoncé yetumiwe by’umwikariko n’umugabo we ukwe mu mihango yo kurahira kwa President Barack Obama izaba tariki 21 Mutarama uyu mwaka.

'Cover page' ya GQ-MAGAZINE yabacitse ijya hanze mbere y'itariki
‘Cover page’ ya GQ-MAGAZINE yabacitse ijya hanze mbere y’itariki

Rubanda rundi ariko muri Amerika ngo rutegereje kubona uyu mugore wa Jay Z mu mukino ukomeye kurusha iyindi muri Amerika (USA) wa Super Bowl.

Kuri uyu mukino uba buri wa 3 Gashyantare buri mwaka, Beyoncé azaririmba nyuma y’igice cya mbere cy’umukino wa Football Americain uzabera kuri Mercedes-Benz Superdome mu mujyi wa New Orleans i Louisiana. Uyu mukino urebwa na miliyoni nyinshi cyane z’abanyamerika n’abandi bakurikira uyu mukino ku Isi.

Luckman Nzeyimana
UM– USEKE.COM

en_USEnglish