Ikibazo cya Congo kiragoye kurusha uko abantu babyibaza – Tony Blair
Kuri uyu wa 15 Mutarama Tony Blair wahoze ari Ministre w’Intebe w’Ubwongereza yabwiye BBC ko ikibazo cya Congo gikomeye kurusha uko abantu babyibaza.
Paul Rusesabagina kuwa 14 Mutarama yandikiye ibaruwa Tony Blair amusaba ko yahamagara President Kagame ‘ngo kuko ashobora kumwumva’ akamusaba guhagarika gufasha M23, u Rwanda rwakomeje gushinjwa.
Kuri uyu wa 15 Mutarama Tony Blair abajijwe icyo avuga kuri ubwo busabe bwa Rusesabagina, yabwiye BBC ko adakora ibyo asabwe ahubwo akora ibyo umutima we umubwira.
Tony Blair yagize ati “ Ubu numvira umutima wanjye, nkamenya neza uko ibintu bimeze nkabona kugira icyo nkora cyangwa mvuga
Ushobora kwibaza ku byandikwa n’impuguke za UN ku Rwanda, ushobora kwibaza kufite ukuri cyangwa ubeshya.
Ariko icyo udashobora kwibazaho ni uko u Rwanda ari igihugu cyavanye mu bukene abantu miliyoni, gifite ubukungu buri gutera imbere kikagira kandi inzego zikora n’umukuru w’igihugu uzi icyo ashaka.
Ku kibazo bya Congo, Tony Blair akaba yavuze muri macye ko ari ikibazo gikomeye kurusha uko abantu bacyibaza ariko ko mbere na mbere ari ikibazo kireba Leta ya Congo.
Ibaruwa Rusesabagina yandikiye Tony Blair iri hano: http://www.prlog.org/12058471-hotel-rwandas-rusesabagina-asks-tony-blair-to-denounce-paul-kagames-activities-in-the-congo.html
BBC
JP GASHUMBA
UM– USEKE.COM