Digiqole ad

Nyuma y'inkongi Isanga Star yongeye kumvikana kuri FM

Mu gitondo cyo kuwa gatandatu kuya 12 Mutarama 2013, nibwo ahakoreraga Radio Isango Star 91.5 FM hafashwe n’inkongi y’umuriro byinshi bikangirika, nyuma y’amasaha atagera kuri 48 yongeye mu kiganiro cy’imyidagaduro cya Sunday Night kiba buri cyumweru nijoro.

Aldo Havugimana umuyobozi wa Radio Isango Star (uhagaze) na MIke Karangwa umunyamakuru kuri iyi Radio
Aldo Havugimana umuyobozi wa Radio Isango Star (uhagaze) na Mike Karangwa umunyamakuru kuri iyi Radio

Nubwo abakunzi b’iyi Radio batari biteguye ko igaruka ku murongo vuba, bijyanye kandi n’uko abayobozi bayo nyuma y’inkongi bari bemeje ko idahita igaruka ku murongo, ariko ngo nubwo bari batakaje byinshi bimwe mu byuma by’ibanze ntabwo byari byahiye.

Aldo Havugimana, umuyobozi wa Radio Isangoyemeza ko bitaboroheye na gato gusubizaho Radio mu gihe gito cyane kuko byabasabye guhindura aho yakoreraga kugirango ibashe gusubiraho.

Nubwo Radio yumvikana ariko imiromo yotunganya ibyuma iracyakomeza
Nubwo Radio yumvikana ariko imiromo yotunganya ibyuma iracyakomeza

Radio Isango Star iravugira ubu aho yabanje gukorera mbere yo kwimukira mu nyubako iri muri Saint Paul. Aho iri kuvugira ubu akaba ari mu mujyi wa Kigali hagati hafi ya KCB ku muhanda ugana kuri Ecole Belge, aha ninaho yabanje gukorera.

Claude Kabengera na Mike Karangwa abanyamakuru b'iyi radio turasangira micro ariko ntitwabicisha irungu
Basubiye ku murongo bakoresha Microphone imwe ariko ntibyababujije gutambutsa amakuru baba bateguye, aba ni Claude Kabengera na Mike Karangwa
Just Family muri studio bahabwaga interview bahagaze computers ntizakoraga bifashishaga telefoni
Abahanzi bagize Just Family muri studio bahabwaga interview mu kiganiro Sunday Night
Justin Mugabo umuyobozi mukuru wa ISANGO STAR ngo hari icyizero ko ibikorwa birangira vuba gahunda za Radio zigakomeza
Justin Mugabo umuyobozi mukuru wa sosiyete ISANGO STAR avuga ko hari icyizere ko Radio izongera gukora neza ikorera heza nk’ibisanzwe

Abanyamakuru b’Isango bavuga ko nubwo bari gukorera ahataratungana neza, ariko kubwo gukunda umwuga wabo ngo ibiganiro byabo barakomeza babicisheho abakunzi babo batagira irungu.

Ubuyobozi buvugako muri iyi minsi hashobora kubaho utubazo two kuvaho twa hato na hato dutewe n’iyo mirimo yo gusubiranya Radio iagasubira kumvikana kuri FM no ku murongo wa Internet neza nk’uko bisanzwe

Soma inkuru bijyanye Radio Isango Star yafashwe n’inkongi

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

en_USEnglish