Digiqole ad

Rubavu: Umugore afungiye kuroga umuryango wose ugapfa

Esperance Nyirakirambi afungiye kuri station ya Police ya Kanzenze mu karere ka Rubavu akekwaho kuroga umuryango w’umugabo, umugore n’abana batatu, uko ari batanu akana k’agahungu kakaba ariko kagihumeka ariko nako karembeye mu bitaro bya Gisenyi.

Esperance ushinjwa kuroga umuryango wose
Esperance ushinjwa kuroga umuryango wose

Asifora Nyirabaratata, umugabo we, n’abana babo Nyirarurukundo Oliva na Manirakiza bagiye bapfa urusorongo kuva tariki 05 Mutarama 2013, bose bazize urupfu rutunguranye bagejejwe kwa muganga baribwa mu nda.

Senzira niwe mwana wabo usigaye muri uyu muryango nawe akaba atamerewe neza mu bitaro.

Aba baturage bapfye ni abo mu murenge wa Kanama akagari ka Rusongati umudugudu wa Nyabitunda, bakaba abaturanyi ba Nyirakirambi ushinjwa kubaroga.

Ndagijimana Evaritse umuturanyi wa bombi yabwiye Umuseke.com k obo nkabaturanyi babizi neza ko ari uyu mugore wabaroze dore ko ngo ubu bwicanyi babumuziho.

Ndagijimana ati “ Nyirakirambi hari abaturanyi bamuhunze bajya kuba za Uganda no mu Umutara kuko iyo mugiranye ikibazo akubwira ko uzamubona. Benshi bagiye bapfa bikamenyekana ko ariwe wabaroze ariko hakabura ibimenyetso bifatika ngo afatwe. Ubu turashimira Police ko yamutaye muri yombi nibura. Guturana nawe kwari ukwibombarika.”

Ndagijimana avuga ko Nyirakirambi yaroze uyu muryango kuko yari afitanye ikibazo na nyiri urugo (umugabo) ngo bigeze kuba inshuti. Nyirakirambi akaba ngo yari asigaye agira ishyari ry’uko uyu mugabo n’umuryango we bari gutera imbere ariko umugabo ntagire icyo aha uyu mugore bashinja uburozi ariko udafite umugabo.

Superintendent Urbain Mwiseneza Umushinjacyaha akaba n’umuvugizi wa Police mu ntara y’Iburengerazuba yabwiye Umuseke.com ko koko uyu mugore acumbikiwe na Police kubera gukekwaho kuroga umuryango wose, ibimenyetso bikaba ngo bicyegeranywa.

Uyu mugore aramutse ahamwe n’icyaha nk’iki hifashishijwe ingingo ya 144 mu mategeko ahana ngo ashobora guhanishwa igifungo cya burundu.

Uyu muvugizi wa Police Iburengerazuba akaba nawe yongeye gushishikariza abaturage gukemura ibibazo baba bagirana mu nzira z’amahoro hatabayeho gushaka kwihorera, kuko bivamo ingaruka mbi zirimo n’urupfu.

Abatiranyo be bamwe ngo baramuhunze kubera gutinya ko abaroga bagapfa
Abatiranyo be bamwe ngo baramuhunze kubera gutinya ko abaroga bagapfa

Photos/ P Maisha

Patrick MAISHA
UM– USEKE.COM/Rubavu

en_USEnglish