Digiqole ad

Impeta ku ntoki n’ibyo zisobanuye

Nubwo hari abazambara nk’umurimbo, impeta ubusanzwe ni ikintu cyubahwa kandi gifite ubusobanuro cyane cyane ku barushinze abari muri iyo nzira cyangwa ababuze abo bashakanye.

Ambara impeta ku rutoki uzi icyo bivuze
Ambara impeta ku rutoki uzi icyo bivuze

Urutoki rero impeta iba yambaweho nabyo hari impamvu ituma bayishyira kuri urwo rutoki ntibayishyire ku ino cyangwa ahandi.

Abajeni benshi ubu, usanga bamwe bambara impenda ku ntoki nyinshi usibyeko burya ngo mbarwa ari ababifitiye ubusobanuro kuko abenshi ari imirimbo gusa.

Impeta ariko ngo kuva zatangira kwambarwa no gutangwa nk’impano ikomeye mu myaka ya cyera cyane, buri rutoki bambikaga impeta rwabaga rufite impamvu.

Impeta kuki ari uruziga?

Si uko kugirango ijye ku rutoki iba ari uruziga nayo, kuko hari n’impeta zifite izindi ‘formes’ zitari uruziga gusa.

Ahubwo uruziga rw’impeta ubundi ngo ruvuga ubuziraherezo, uruziga kandi ngo ruvuga izuka rya roho, ubuzima bw’umuntu kandi burya ngo ni nk’uruziga kuko nubwo ntawuzi aho umuntu ajya nyuma yo gupfa ariko benshi bemeza ko roho ye ikomereza ubuzima ahandi (hatazwi na muntu).

 

Buri rutoki wambayeho impeta:

Igikumwe (Meeme)

uru rutoki ubundi ngo ruvuga ubushake mu muntu, gushaka kugira icyo ugeraho cyangwa uhindura mu buzima bwawe. Iyo wambitswe cyangwa wiyambitse impeta ku gikumwe bigaragaza ubushake bwo guhindura ibintu mu buzima bwawe.
Urutoki bita Mukuru wa Meeme (rwa kabiri uvuye ku gikumwe)

 

Ubusanzwe ngo uru rutoki rwerekana ubuyobozi (leadership), igitinyiro (authority) n’ubushake bwo gukora (ambition). Ngo uru rutoki rwerekana ububasha n’ubutegetsi. Ibi bifite inkomoko mu myaka ya kera cyane aho abami bari bakomeye cyane bakundaga guhora bambaye impeta kuri uru rutoki.

Wambitswe iyo mpeta kuri Mukuru wa Meeme uyikwambitse aba akwifuriza kugira imbaraga mu buyobozi n’ububasha byawe.

Urutoki rwa Musumbazose (rwo hagati)

Uru rutoki ngo mu bihugu bimwe na bimwe nirwo rwambarwaho impeta y’abakundana bafite gahunda yo kubana imbere. Uru rutoki ngo ruvuga ko umuntu ari umwe mu bandi benshi.

Hari ibihugu n’imico ariko uwambaye impeta kuri uru rutoki aba ashaka kwerekana ko ari wenyine ndetse akeneye umuntu bafatanya ubuzima.

 

Urutoki rwa mukubitarukoko (rwambarwaho impeta ya marriage)

Uru rutoki rwo ku kaboko k’ibumoso, ngo rufite inzira igera ku mutima. Iyi ikaba ari nayo mpamvu bambaraho impeta y’urukundo rw’iteka.

Kwambikwa impeta kuri uru rutoki byerekana urukundo kandi ko witaweho iteka. Gusa ngo kwambara cyangwa kwambikwa impeta kuri uru rutoki ariko rw’akaboko k’iburyo, bisobanura ko wifurizwa gukomeza kwizera ibyiza mu buzima buri imbere.

Ku bantu bo mu idini ya Islam ariko bo iyo mpeta ku kaboko k’imoso bakunze kuyishyira ku kaboko k’iburyo, bitewe n’imirimo bakoresha ako kaboko k’imoso.

Urutoki rwa nyangufi nyirazo(agahera)

Ngo uru rutoki rwerekana imibanire n’abandi. Ngo kwambara cyangwa se kwambikwa impeta kuri uru rutoki byerekana ko wifurizwa cyangwa wishimira gukomeza kubana n’abandi n’ inshuti.

Niba rero ushaka gutanga impeta, kwambara cyangwa kwambikwa impeta, banza umenye impamvu ugiye kuyishyira ku rutoki rwawe ntuyihashyire ushakisha urutoki igukwiraho gusa.

Rutindukanamurego Roger Marc
UM– USEKE.COM

en_USEnglish