Salax Awards:Abahanzi bazahiganwa barashyirwa ahagaragara
Ni mu kiganiro kigamije gutanga amabwiriza azagenga iri rushanwa ry’abanyamuziki mu Rwanda ndetse no guhitama abahanzi bazahatanira ibi bihembo, iki kiganiro kirimo kubera muri Hill Top Hotel i Remera.
IKIREZI Group, sosiyete itegura Salax Awards iri mu kiganiro n’abanyamakuru basaga 50 hagamijwe gutanga amabwiriza mashya azakurikizwa muri Salax Awards ku nshuro ya 5.
Ibibazo byibanzweho cyane akaba ari uko icyiciro cy’abatunganya muzika (Producers) cyavanywe ku rutonde rw’abazahatanira ibi bihembo ndetse n’icyiciro gishya cy’abahanzi b’abanyarwanda baba hanzi (Diaspora).
Mu ijambo rye Aima Claudine, umuyobozi wa IKIREZI Group yasobanuye ko icyi cyiciro kitakuwemo ahubwo cyahawe agaciro cyane, ko batazatorwa ahubwo uzahiga abandi ari uzaba warakoze indirimbo yatowe nk’indirimbo y’umwaka.
Umuyobozi wa IKIREZI Group yakomeje asubiza ko aruko hari abanyarwanda bakorera umuziki wabo hanze kandi ugakundwa cyane n’abanyarwanda bityo abo nabo bakwiye kuzirikanwa.
Mu buryo budasanzwe abanyamakuru bagiye gutoramo abahanzi bazatorwamo abazegukana ibihembo bya Salax Awards, aho buzuza urupapuro bagashyiraho abahanzi bahamya ko bakoze neza, nyuma IKIREZI Group bakaza kwiherera bagakusanya amajwi maze bagatangaza abazahatanwa.
UM– USEKE.COM, tuganira n’abagize IKIREZI Group badutangarije ko bifuza gukora irushanwa rifite umucyo kandi ryizewe n’abanyarwanda, bityo bahisemo gukoresha inyandiko kuburyo hagize ushaka ibimenyetso mpamo bamwereka imyandiko.
Mukanya katarambiranye UM– USEKE.COM, turabagezeho urutonde rw’abahanzi bazahatanira ibi bihembo bya Salax, tubibutseko abaza gutangazwa bazatorwa hifashishijwe ubutumwa bugufi (SMS) ndetse no ku rubuga rwanyu www.umuseke.com.
MUZOGEYE Plaisir
UM– USEKE.COM