Digiqole ad

Aba ‘Gay’ mu Rwanda batangiye kwishyira hamwe

Kubera umuco, mu Rwanda ntibisanzwe kuri benshi, abandi barabyumva gutyo, bamwe bo barabikora. Ikiriho ariko ni uko abantu baryamana bahuje ibitsina mu Rwanda bahari kuko batangiye no kwishyira hamwe.

Shema ubusanzwe  Saloon de coiffure
Jamal Shema ubusanzwe Saloon de coiffure

i Nyamirambo ahitwa ku Mumena, Umuseke.com waganiriye na bamwe mu bagabo baryamana bahuje ibitsina babayo, bavuga ko ubu bamaze gukora ishyirahamwe bise HOCA.

Jamal Shema afite imyaka 28, aryamana n’abasore bagenzi be, niwe uyobora iyo HOCA, yemeza ko abagize iyo ‘association’ yabo aria bantu bafite imirimo isanzwe bakora ibatunze.

Shema ati “ Abanyarwanda ntibabyumva, ariko niko bimeze. Turaryamana tukagira ubushake nkuko nabo babugira kubo badahuje ibitsina, si uburara, nta nubwo ari akazi kacu, ahubwo niko tumeze. Kwirirwa batugaya rero bavuga gusa ntacyo bimaze. Ubundi se uwo batabwiye ngo abikore aba avuga iki bimutwaye iki?

Umwe mu banyamuryango ba HOCA witwa Bebe (ni umugabo) ngo aherutse gukora impanuka avuye muri Uganda, bamwe ngo bavuze ko yari yagiye gukora ubukwe n’uwo bahuje igitsina, ariko Shema akaba yabihakanye avuga ko Bebe uwo yari yagiye muri Business.

Twabajije uyu musore w’ingaragu amaherezo ye, uko azororoka, we avuga ko abatuye Isi n’u Rwanda kuri we bahagije. Kororoka ngo si umushinga, naho gushaka umugore mu buzima bwe ngo yumva azashaka umugabo bakabana nk’abashakanye nkuko bisanzwe hagati y’umusore n’inkumi.

Ati “ iyo mbonye umukobwa njye sindi nkamwe, ntabwo murarikira cyangwa numva namwifuza, Oya. Uwo ndeba bigashoboka ko namwifuza ni umugabo, ariko sibyo mporamo kuko mfite akazi kandi nkora. Mbayeho nk’abandi bose. Buri kimwe ngiha umwanya wacyo.”

HOCA, association itarandikishwa mu mategeko, kuri uyu musore ngo igamije ahanini kuvana mu bwigunge abateye nkawe bazwi cyane ku kazina k’Aba “Pede” kuko ngo hanze aha bahura n’ibibazo byinshi byo kubannyega, akaba ariyo mpamvu ngo bishyize hamwe.

Ati “ muri iyi association yacu, turaganira, tukungurana ibitekerezo tugakangurirana kwirinda SIDA dukoresha agakingirizo, tukaganira ku mishinga yaduteza imbere twakora n’ibindi.”

Leta nibamagana bazigendera

Ibihugu bitandukanye bya Africa, byahuye n’ibibazo by’aba bantu baryamana bahuje ibitsina, ahanini bitewe n’imico ya Africa henshi itabyemera.

Igihugu gituranyi cya Uganda, byaragikomereye cyane gukemura iki kibazo, nubu kigarukwaho rimwe na rimwe, abo bantu bavuga ko bashaka uburenganzira bwabo nabo bwo kubana no gushyira hanze urwo rukundo rwabo.

Aba bo mu Rwanda ngo ntabwo biteguye guhangana n’uwariwe wese, yaba Leta cyangwa undi wese uzabarwanya.

Shema avuga ko ubuyobozi nibubamagana batazava mu Rwanda kuko ari igihugu cyabo nubwo baba batabemerera gukora ibijyanye n’uko imibiri yabo iteye, ngo kuko atari bo babyifuje.

Umwe mu babyeyi bari mu kigero cy’imyaka 50 batuye aha ku Mumena akaba yanze ko dutangaza amazina ye, yabwiye Umuseke.com ko ibi bintu abona ari amahano yaguye ku Isi akaba ageze no mu Rwanda.

Uyu mukecuru ubona usirimutse ati “ Urabona uku ngana, ibi bintu ntangiye kubyumva ejo bundi. Ni ishyano twagushije rwose rivuye mu mahanga. Kumva ngo abagabo cyangwa abagore bararyamana si ibintu by’i Rwanda rwose.”

Nkurunzinza Alexis Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagali ka Cyivugiza yabwiye Umuseke.com ko iyo Association y’abagabo baryamana bahuje ibitsina yitwa HOCA batayizi.

Nkurunziza ati “ Usibye iyo association nabob a nyiri ubwite nibyo bakora ntabyo tuzi kuko bidakorwa ku mugaragaro. Ubwo nibajya mu nzira z’amategeko kwaka status ababishinzwe bazareba niba bikwiye.”

HOCA Shama avuga ko igizwe n’abantu 32, ndetse yabwiye Umuseke.com ko atariyo yonyine aba ‘pede’ bahuriyemo ahubwo ngo hari n’izindi ebyiri zisanzwe zihari.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • nanjye numva nakwiberankamwe nuko nabuze umugabo ukuze twabikorana pe.

Comments are closed.

en_USEnglish