Digiqole ad

0,2% by’abatuye Rurindo nibo batunze mudasobwa

Mu karere ka Rulindo ubwo Ministeri y’Urubyiruko n’ikoranabuhanga yamurikaga gahunda yayo yise ‘Vision’ kuri uyu wa 17 Mutarama nibwo hatangajwe iyi mibare bigaragara ko ari mito ariko ntibuza akarere ka Rulindo kuza mu turi mu baturage bagezweho n’ikoranabuhanga.

Abakiri bato muri Rulindo bamwe bifitiye mudasobwa zabo
Abakiri bato muri Rulindo bamwe bifitiye mudasobwa zabo

Kangwage Justice uyobora aka karere muri uyu muhango yatangiye avuga ko nubwo imibare y’abatunze za mudasobwa ari muto ariko Akarere kashoye miliyoni 35 z’Amafaranga mu bikorwa byo gukwirakwiza ikoranabuhanga no kuryigisha abaturage benshi.

Muri aka karere kagizwe n’imirenge 17 abaturage batunze za telephone zigendanwa bagera kuri 43%, abatunze amaradio bagera kuri 67%. Naho umubare ufatika w’abaturage umaze kugera no kwiga ibijyanye no gukoresha mudasobwa kuhantu hashyizwe za Telecentres zo kubafasha nkuko Kangwage yabitangaje.

Jean Philibert Nsengimana Ministre w’Urubyiruko n’ikoranabuhanga wari umushyitsi mukuru, yavuze ko bahisemo gutangiza iyi gahunda ya Ministeri muri aka karere kuko kari mu turere turi imbere mu kwigisha ikoranabuhanga abaturage benshi.

Muri iyi gahunda, Ministre Nsengimana yavuze ko iyi gahunda ifite intego y’uko uyu mwaka nibura mu Rwanda abaturage bagera ku bihumbi 200 bagomba kumenya gukoresha za musadasobwa, ndetse ngo nibura muri buri karere abaturage 6000 bagomba kumenya kuzikoresha muri uyu mwaka.

Ministre Nsengimana ati “ Abanyarwanda ntibakwiye gukomeza kugira amatsiko yo gukoresha ibyuma by’ikoranabuhanga nka mudasobwa, ubu Ministeri ku bufatanye n’izindi nzego igiye no kugerageza gushyira mu Kinyarwanda bimwe muri ibi bikoresho kugirango n’utisanga mu ndimi z’amahanga abashe kugerwaho n’ikoranabuhanga.

Ministre Nsengimana mu ijambo rye
Ministre Nsengimana mu ijambo rye

Abacuruza servisi z’ikoranabuhanga mu bice by’icyaro, Ministre Nsengimana yabasabye ko bagerageza koroshya ibiciro kugirango abaturage mu bushobozi bwabo babashe kubagana.

Gahunda ya ‘Vision’ ya Ministeri y’Urubyiruko n’ikoranabuhanga izamara imyaka itanu nkuko byatangajwe na Ministre Nsengimana, igamije guha ubumenyi bw’ibanze ku ikoranabuhanga abaturage ibihumbi magana abiri nibura buri mwaka.

Abaturage bari muri uyu muhango baganiriye n’Umuseke.com bemeje ko nubwo nta mudasobwa zabo barabasha kubona, ariko abenshi muri bo cyane cyane urubyiruko bafite ubumenyi bw’ibanze kuri za mudasobwa na Internet bavanye kuri za ‘Telecentre’ za RDB, DOT no ku mashuri yabo.

Umuyobozi wa Rulindo Kangwage Justus
Umuyobozi wa Rulindo Kangwage Justus
Abakiri bato cyane cyane ngo bafite ubumenyi bw'ibanze kuri za mudasobwa biciye muri gahunda nka 'One Laptop per child'
Abakiri bato cyane cyane ngo bafite ubumenyi bw’ibanze kuri za mudasobwa biciye muri gahunda nka ‘One Laptop per child’
Umubyinnyi wa Airtel asusurutsa abari aho
Umubyinnyi wa Airtel asusurutsa abari aho

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

en_USEnglish