Inama njyanama y’Akarere ka Rulindo yateranye tariki 2 Gashyantare 2014 yemeje ingingo zitandukanye harimo n’iyo kuvugurura uburyo icuruzwa ry’amazi muri Aka karere ryakorwaga. Iyi nama yavuze ko ibiciro by’amazi ava ku miyoboro idacungwa na EWSA byajyaga bishyirwaho mu buryo budasobanutse bikabangamira abaturage mu kugura aya mazi bitewe n’uko hashyirwagaho ibiciro ku bayavoma mu buryo budasobanutse. […]Irambuye
Abanyarwanda batuye mu gihugu cy’u Bwongereza bagiye kujya bohereza ibintu mu Rwanda cyangwa mu bindi bihugu biri muri Afurika y’Iburasirazuba bitabagoye kuko imitwaro inyuze mu kirere izajya igera muri Afurika y’Iburasirazuba mu masaha 72 n’aho inyuze mu mato manini ikahagera mu minsi 40 gusa. Mu kiganiro bagiranye na Ndayambaje Aimable, rwiyemezamirimo w’Umunyarwanda, akaba n’u muyobozi […]Irambuye
Umunyarwanda ukurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyaha byibasiye inyoko muntu, yakoreye mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisinyi ari n’aho avuka no mu Mujyi wa Kigali azahagarara imbere y’urukiko rusesesa imanza i Paris mu gihugu cy’u Bufaransa kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Gashyanta 2014. Me Patrick Baudouin, Umuyobozi w’icyubahiro mu rugaga mpuzamahanga rw’ abaharanira […]Irambuye
Kuri Mutangana Jean Bosco umwe mu rubyiruko rutuye mu Rwanda asanga Perezida Kagame yashyirwa mu ntwari z’u Rwanda, igice cy’Intwari zikiriho kubera ibikorwa amaze kugeza ku gihugu mu gihe amaze akiyoboye. Mutangana avuga ku mpamvu yumva Perezida Kagame yashyirwa muri icyo kiciro akiriho avuga ko yari ayoboye urugamba rwahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, agira uruhare mu […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu, i New Delhi, umurwa mukuru w’igihugu cy’u Buhinde baratangiza ku mugaragaro gahunda yo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ku ncuro ya 20. Umuhango wo gutangiza iki gikorwa urabera ku cyicaro cy’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe gusakaza amakuru (UN Information Center) mu Buhinde na Bhutan. Umuhango nyir’izina uratangira mu maa cyenda z’igicamutsi ku masaa […]Irambuye
Abagore bo mu gihugu cya Uganda mu gace ka Mayuge barasaba guverinoma y’iki gihugu gutora itegeko rihana abagabo babanebwe birirwa bicaye aho kujya gukorera imiryango ya bo. Aba bagore bavuga ko mu minsi y’akazi ndetse no mu masaha y’akazi usanga abagabo ba bo bicaye barimo gukina imikino nka ‘Dame’ ndetse abandi bakigira koga. Bakomeza bavuga […]Irambuye
Abantu babiri bitabye Imana, undi umwe arakomereka bikomeye cyane mu mpanuka y’imodoka yabaye ejo kuwa kane tariki 30 Mutarama mu masaa tanu z’amanywa, ku muhanda Musanze-Rubavu. Polisi ivuga ko imodoka yo mu gihugu cya Uganda ifite ibiyiranga UAQ 815G, yarenze umuhanda igeze mu Murenge wa Nyakiriba. Umwe mu bitabye Imana yari umunyarwanda witwa Eric Ndayambaje […]Irambuye
Bamwe mu bayobora za sitasiyo za Polisi hirya no hino mu turere ndetse na bamwe mu bayobora ubugenzacyaha ku rwego rw’uturere mirongo itanu bari mu mahugurwa yo kunoza akazi kabo ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru. Aganira n’abo bapolisi kuri uyu wa kane tariki ya 30 Mutarama, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u […]Irambuye
Police y’u Rwanda kuri uyu wa kane tariki 30 Mutarama yahagaritse ibikorwa bya kompanyi y’ibyo gucunga umutekano yitwa Tabara Security Company yakoreraga karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali. Mu itangazo Police yageneye ibitangazamakuru ivuga ko ihagarikwa ry’iyi kompanyi ryatewe no kuba nta byangombwa bisabwa amasosiyete ashinzwe gucunga umutekano yo yagiraga. Umuvugizi wa Polisi y’u […]Irambuye
Mu muhango wo gutanga ibikoresho bitandukanye byahawe komite z’abunzi ku rwego rw’Akagari, n’Umurenge wa Kimihurura, Umuhuzabikorwa w’urwego rw’abunzi muri Minisiteri y’Ubutabera Barinda Anastase yatangaje ko ruswa yagaragaye mu nzego z’abunzi ku kigero cya 0.5% mu gihe ibibazo bagombaga kurangiza byakemuwe ku kigero kingana na 95%. Ibi Barinda yabitangaje ashingiye kuri raporo yashyizwe ahagaragara na Transparency […]Irambuye