Digiqole ad

Rubavu: Impanuka y’imodoka yahitanye babiri

Abantu babiri bitabye Imana, undi umwe arakomereka bikomeye cyane mu mpanuka y’imodoka yabaye ejo kuwa kane tariki 30 Mutarama mu masaa tanu z’amanywa, ku muhanda Musanze-Rubavu.

Polisi ivuga ko imodoka yo mu gihugu cya Uganda ifite ibiyiranga UAQ 815G, yarenze umuhanda igeze mu Murenge wa Nyakiriba.

Umwe mu bitabye Imana yari umunyarwanda witwa Eric Ndayambaje w’imyaka 32, wari wahaye akazi iyi modoka kugira ngo imutwarire ibicuruzwa.

Uwakomeretse ari nawe wari utwaye iyi modoka yitwa Nasser Obutu Momanyi, we kimwe n’imirambo y’abapfuye bahise boherezwa mu bitaro bya Gisenyi.

Chief Superintendent Francis Gahima, umuvugizi wa Police mu Ntara y’Iburengerazuba avuga ko mu iperereza bakoze, basanze iyi mpanuka yaratewe n’umuvuduko mwinshi yagenderagaho ndetse asaba abashoferi kurushaho kugira ubushishozi n’ubwitonzi.

Source: The Newtimes
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Imana. Ibahe iruhuko ridashira

Comments are closed.

en_USEnglish