Rulindo: Uburyo amazi yacuruzwagamo bwavuguruwe
Inama njyanama y’Akarere ka Rulindo yateranye tariki 2 Gashyantare 2014 yemeje ingingo zitandukanye harimo n’iyo kuvugurura uburyo icuruzwa ry’amazi muri Aka karere ryakorwaga.
Iyi nama yavuze ko ibiciro by’amazi ava ku miyoboro idacungwa na EWSA byajyaga bishyirwaho mu buryo budasobanutse bikabangamira abaturage mu kugura aya mazi bitewe n’uko hashyirwagaho ibiciro ku bayavoma mu buryo budasobanutse.
Mu gukemura iki kibazo mu buryo bwa burundu hashyizeho itsinda rizaba rihuriweho n’abayobozi b’inzego z’ibanze, abayobozi b’ibigo by’amashuri hakaniyongeraho umukozi uzajya ukurikirana iki gikorwa umunsi ku wundi.
Ikindi cyagarutsweho muri iyi nama, ni ukuba ingengo y’imari y’uyu mwaka yariyongereyeho hafi miriyari y’amafaranga y’u Rwanda, ibi bikazafasha mu gukora ibikorwa bitandukanye harimo kubaka sitade y’Akarere, imihanda no kuvugurura inyubako y’Akarere.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Ntubona se ahubwo! N’ubundi Rurindo jye ndayemera!
Comments are closed.