Digiqole ad

New Dalhi baratangira kwibuka ku ncuro ya 20 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Kuri uyu wa gatanu, i New Delhi, umurwa mukuru w’igihugu cy’u Buhinde baratangiza ku mugaragaro gahunda yo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ku ncuro ya 20.

Umuhango wo gutangiza iki gikorwa urabera ku cyicaro cy’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe gusakaza amakuru (UN Information Center) mu Buhinde na Bhutan. Umuhango nyir’izina uratangira mu maa cyenda z’igicamutsi ku masaa y’i New Delhi.

Muri uyu muhango kandi haracyangwa urumuri rutazima ruribuherezwe abana b’Abanyarwanda babiri. Hanyuma rukaba arirwo ruzazenguruka ahantu hose hazajya habera gahunda zo kwibuka mu gihugu cy’u Buhinde na Sri Lanka.

Uru rumuri rutazima ruzagaruka i New Delhi tariki 07 Mata, ariyo tariki Isi yose izaba yunamira abatutsi basaga Miliyoni imwe (nk’uko Leta y’u Rwanda ibivuga) bazize Jenoside.

Uraza kuba uyobowe na Ernest Rwamucyo, uhagarariye u Rwanda mu gihugu cy’u Buhinde, afatanyije n’umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe gusakaza amakuru mu Buhinde na Bhutan.

Biteganyijwe kandi ko uhagarariye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN) mu Buhinde na Bhutan nawe aza kwitabire uyu muhango, kimwe n’abandi bayobozi batandukanye bo mu nzego za Leta y’u Buhinde n’ibindi bihugu bifite za Ambasade mu Buhinde nka Ethiopia.

Source: Kwibuka.org
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Mukomere cyane
    Ariko mugerageze muduhurize imibare nibarura rusange

Comments are closed.

en_USEnglish