Police yahagaritse ibikorwa bya "Tabara Security Company"
Police y’u Rwanda kuri uyu wa kane tariki 30 Mutarama yahagaritse ibikorwa bya kompanyi y’ibyo gucunga umutekano yitwa Tabara Security Company yakoreraga karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali.
Mu itangazo Police yageneye ibitangazamakuru ivuga ko ihagarikwa ry’iyi kompanyi ryatewe no kuba nta byangombwa bisabwa amasosiyete ashinzwe gucunga umutekano yo yagiraga.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Damas Gatare yavuze ko n’ubusanzwe, iyi sosiyete yari yarandikiwe ibaruwa na Polisi y’u Rwanda iyisaba guhagarika ibikorwa byayo ariko ntiyubahiriza ibyo yasabwaga.
Iyi sosiyete yakoraga ibikorwa byayo ku buryo butemewe n’amategeko, ikaba yakoreraga mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Kicukiro.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko Polisi y’u Rwanda igiye kureba uko abakozi iyi sosiyete yakoreshaga bakwitabwaho harebwa uburyo bashyirwa mu zindi sosiyete z’umutekano kugira ngo imibereho yabo idahungabana.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
ESE NGE NDIBABEZA NIGUTE BUBATSE INYUBAKO BARANGAJA ABAKOZI BAKORARA IMYITOZO MUGIHUGU BARANGIJE BARAKORA NONE NGOBAFUNGIWE IMIRYANGO. NONESE ABO BARINDA NIBYOBARINDA NIBO BAGIRANYE IBIBAZO? NIMUREKE BENE GUKORA BIKORERE. ABOBAKORAGAMO NGO MURABASHYIRA MUYANDI MASOSIYETE NYINE BIRUMVIKANA IYO YARAGUZWE BIHANGANE.
nuko urwnda turubayemo akaruta akandi karakamira
Comments are closed.