Mu nama yabereye muri Huye yateguwe n’umushinga w’ikigo cy’igihugu cy’umutungo kamere (MRV) igamije kurebera hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo byo guteza imbere amashyamba, u Rwanda washimiwe uruhare mu kungabunga amashyamba. Iyi nama yabaye kuva taliki ya 06-07, Gashyantare, 2014 mu Karere ka Huye igamije kugaragaza ingamba u Rwanda rwafashe mu kurengera ibidukikije ndetse n’inyungu rwavana […]Irambuye
Mu nama yahuje abayobozi b’Akarere ka Rulindo n’abayobozi b’ibigo by’amashuri yo muri aka akarere, umuyobozi w’Akarere yasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri kwiminjiramo agafu bakarushaho gushyira ingufu mu myigire y’abanyeshuri. Abayobozi b’ibigo by’amashuri bavuga ko bafite ingamba zo gukora cyane, bakazagaragaza umusaruro mwiza mu bizamini bya Leta bitaha. Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Kangwagye Justus yasabye aba bayobozi […]Irambuye
Uhagarariye u Rwanda mu gihugu cya Nijeriya, Ambasaderi Habineza Joseph mu ijambo rye yagejeje ku bahagarariye ibihugu byabo ejo mu mihango itegura kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 20 yavuze ko Abanyarwanda bibuka ababo bazize Jenoside muri 1994 kubera ko bari babafitiye akamaro ndetse no ku gihugu cyose muri rusange. Ambasaderi Joseph Habineza yabwiye […]Irambuye
Polisi y’igihugu ikorera mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa kigali kuri uyu wa Kane tariki 6 Gashyantare, yamenye inzoga z’ inkorano litiro 410, izi nzoga zikaba zizwi ku izina rya Muriture. Ibindi byangijwe hakaba harimo udupfunyika tw’ urumogi 870. Polisi itangza ko Ibi izi nzoga n’urumogi u byafatiwe mu mukwabu wakozwe na Polisi iki […]Irambuye
Nyuma yo gukora ubushakashatsi ku kazi ko murugo n’imibereho y’abagakora, umuryango “ADBEF (Association pour la Defense des droits, de developpement durable et du Bien-Etre familial)” ugasanga abakozi bo mungo bahohoterwa cyane, uyu uryango watangiye guhugura abayobozi b’inzego z’ibanze kugira ngo bafatikanye guhashya iri hohoterwa n’ubwo ngo basanga hanakenewe itegeko rigenga akazi ko murugo. Mu kiganiro, Ndagijimana […]Irambuye
Nyuma y’uko itsinda ry’abagore n’abakobwa 40 bakora ikoranabuhanga baturutse muri Leta Zunze ubumwe za Amerika bageze mu Rwanda baherekejwe n’umunyamabanga wa Leta ushinzwe uburezi n’umuco, Evan Ryan, ejo kuwa gatatu tariki 05 Gashyantare bagiranye ibiganiro n’abana b’abakobwa 130 baturutse mu bigo bitandukanye. Muri uyu muhango wabereye kuri Ambasade ya Leta Zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda, […]Irambuye
Minisitiri Mukantabana Seraphine ushinzwe kwita ku gukumira no guhanganan’ingaruka z’ibiza ndetse no gucyura impunzi mu nshingano ze kuri uyu wa gatatu tariki 05 Gashyantare yashyikirije Akarere ka Huye amafaranga yo kugura ubwisunganye mu kwivuza bw’Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya batuye muri aka Karere. Minisiteri y’ibiza no gucyura impunzi kandi yanatanze ibikoresho by’ishuri bigenewe abana birukanywe muri […]Irambuye
Abaturage b’Umurenge wa Base bakoze umuganda udasanzwe Kuri uyu wa 4 Gashyantare 2014, bakora umuhanda uhuza Umudugudu wa Nyamugari na Gihora. Iki gikorwa cy’umuganda udasanzwe kikaba ari kimwe mu biteganyijwe mu kwezi kwahariwe imiyoborere myiza. Nyuma y’umuganda abaturage baganiriye n’abayobozi kuri gahunda za Leta zitandukanye, barabaza banungurana ibitekerezo n’abayobozi. Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu […]Irambuye
Nk’uko biteganywa n’ingingo ya 71 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda nk’uko ryavuguruwe kandi ryujujwe kugeza ubu, kuri kuri uyu wa gatatu, tariki 5 Gashyantare 2014, Imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko, Sena n’Umutwe w’Abadepite, ni bwo itangira igihembwe cya mbere gisanzwe cy’umwaka wa 2014. Nk’uko kandi bikubiye mu mushinga wa gahunda y’ibizasuzumwa muri iki gihembwe […]Irambuye
Col (Rtd) Dr Timothy Rainey, Umuyobozi mukuru wa (ACOTA) umutwe w’ingabo z’Amerika zikorera ku mugabane w’Afurika mu bikorwa byo gutoza abasirikare bajya mu butuma bw’amahoro hirya no hino ku Isi ari mu mahurwa y’iminsi ibiri uyu mutwe wagiranye na RDF yatangaje ko bishimira gukorana na RDF ngo kuko bakora igisirikare cy’umwuga. Col (Rtd) Dr Rainey […]Irambuye