Digiqole ad

Abapolisi 50 barimo guhurwa ku bijyanye n’uburyo barushaho gukumira ibyaha

Bamwe mu bayobora za sitasiyo za Polisi hirya no hino mu turere ndetse na bamwe mu bayobora ubugenzacyaha ku rwego rw’uturere mirongo itanu bari mu mahugurwa yo kunoza akazi kabo ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

Umuyobozi mukuru wa Polisi yarimo abaha ikiganiro
Umuyobozi mukuru wa Polisi yarimo abaha ikiganiro

Aganira n’abo bapolisi kuri uyu wa kane tariki ya 30 Mutarama, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana yababwiye ko amahugurwa nk’ayo ari ingenzi kuko atuma bakora neza akazi kabo.

Yakomeje abasaba kurushaho kwegera abapolisi bayobora  bakajya baganira na bo babagira inama yo gukora akazi kabo neza, bityo bigatuma baha abaturage serivisi nziza.

IGP Emmanuel K. Gasana yakomeje abwira abari mu mahugurwa ko ari ngombwa gukorana n’izindi nzego ndetse n’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha bityo Polisi y’u Rwanda ikagera ku nshingano zayo.

Abapolisi bari muri ayo mahugurwa barahabwa amasomo ajyanye n’uburyo bwo gukora amadosiye no kuyabika neza, gufata neza no kubika ibikoresho biba byafatanywe abakekwaho ibyaha, kurinda neza ahabereye ibyaha n’ibindi.

Aba bapolisi kandi barebeye hamwe impamvu zitera ibyaha bitandukanye cyane cyane ibiterwa n’ibiyobyabwenge n’ubusinzi, bakaba barafatiye hamwe ingamba  zinyuranye zirimo gukomeza gukangurira abaturage kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge no kwirinda ubusinzi kuko bidindiza iterambere ry’igihugu.

RNP
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish