Digiqole ad

Yumva Kagame yashyirwa mu Ntwari zikiriho

Kuri Mutangana Jean Bosco umwe mu rubyiruko rutuye mu Rwanda asanga Perezida Kagame yashyirwa mu ntwari z’u Rwanda, igice cy’Intwari zikiriho kubera ibikorwa amaze kugeza ku gihugu mu gihe amaze akiyoboye.

Jean Bosco Mutangana
Jean Bosco Mutangana

Mutangana avuga ku mpamvu yumva Perezida Kagame yashyirwa muri icyo kiciro akiriho avuga ko yari ayoboye urugamba rwahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, agira uruhare mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda ndetse agira ngo n’uruhare rwihariye mu kubaka amajyambere mu Rwanda.

Mutanga ati “Kuba ubu Umuryango w’Abibumbye wemera Jenoside yakorewe Abatutsi unemera neza ko Atari we wayihagaritse, njye numva bituma uwayihagaritse yagirwa Intwari, nyuma yo kuyihagarika  kandi yagize uruhare mu kuba aanyarwanda babanye mu mahoro

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu Imidari n’Impeta by’Ishimwe kugeza ubu rukomeje kwakira amazina y’abo abanyarwanda bifuzwa ko bashyirwa mu kiciro cy’intwari. Hari amakuru ko hari ikiciro gishya kizashyirwamo cy’intwari zigihumeka.

Kuri Mutangana, Perezida Kagame ngo nta shiti ko akwiye gushyirwa muri icyo kiciro kuko ngo mu myaka irenga 30 abona nta gihe u Rwanda rwigeze rugira umutekano n’amahoro hose mu gihugu bisesuye ku baturage bose nk’uko bimeze ubu mu myaka irenga 15 ishize.

Kuri we kandi ubuyobozi bwa Perezida Kagame ngo ni ubuyobozi bufite icyerekezo kigaragara ariko cyane cyane gishingiye ku kubaka ubumwe bw’abanyarwanda bwo nkingi ya byose.

 

Ngo si amaco y’inda

Mutangana Jean Bosco ibyo avuga ngo azi neza ko hari bamwe babibona nk’amaco yo gushaka kumenyekana n’amaco y’inda.

Ati “Ibi ntitubivugira izindi nyungu, dfite ibyo dukora kandi bitubeshejeho dufite n’aho tugana. Kuvuga ko Perezida Kagame ari intwari turanabizi neza ko hari n’abo bigora kumva uku kuri. Niyo mpamvu kubivuga rero ntacyo bidutwaye.”

 

Ibinengwa ubuyobozi bwa Perezida Kagame

Kimwe n’ahandi ku isi ngo nta buyobozi buba budafite ibyo bunengwa, bitewe n’uko ngo abantu batabona ibintu kimwe hari na bamwe babonera ibintu mu ndorerwamo yanduye nubwo byo byaba ari byiza.

Nubwo ubuyobozi bwa Perezida Kagame bwaba bukora byiza byinshi ngo ntabwo byose byera ngo de, ariko kandi ibi ngo ntabwo byabuza uwakoze amateka yo guha amahoro n’iterambere u Rwanda rukataje mo ubu kwitwa intwari.

Kuri Mutangana kandi benshi mu banenga cyane Paul Kagame, ngo ni abahawe amahirwe ariko bakananirwa kugendera ku murongo w’ubuyobozi we yita bwiza, abandi ngo ni abafite ibitekerezo bibi ku Rwanda bishingiye ku mateka yarwo.

Gushyirwa ku rutonde rw’Intwari kuri Perezida Kagame ni icyifuzo cya Jean Bosco Mutanga.

Abanyarwanda bakomeje gusabwa n’ Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu Imidari n’Impeta by’Ishimwe (CHENO) uruhare mu kugeza amazina y’abo bemera ko ari intwali, kugira ngo izo dosiye zabo zikomeze zinononsorwe.

Wowe ni inde wundi watangaho umukandinda kuri urwo rutonde?

BIRORI Eric
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Kumenyekana.com ahubwo bazabyite umusirikare wahagaritse genocide muri rusange kuko kagame siwe wenyine wayihagaritse.

    • felex ntabwo tureba guhagarika genocide gusa tureba byose hamwe itelambere igihugu cyacu kigezeho mugihe gito cyane mubyukuri kagame paul akwiye gushyirwa mu ntwali z’uRwanda kuko twe tubivuga turabibona nibyinshi. nabirengagiza nkabanyiraburyohe nabandi iyo biherereye ndabizi ko bibarenga bakemere,kandi ndabasabye mugye mwemera ukuri kuko kurivugira…arabikwiye koko nintwali

  • Ah come on, we a really bored and tired of this.

  • njye intwari mbona ikwiye kuba mu mubare wabakiriho ni Pastor Gitwaza.

    • chantal yesu ashimwe, pastor Gitwaza azi kwigisha ijambo ry’imana rwose. ariko buriya iyo kagame ataza kuyobora urugamba rwo kubohora u Rwanda NGO TUBE DUFITE AMAHORO N’UMUTEKANO Gitwaza ntiyari kuva mubuhungiro!nubwo naho yabwirizaga, ariko ubu ubutumwa avuga burumvikana kuko mu Rwanda dufite imiyoborere myiza.(nta ntambara dufite amahoro ntiwabwiriza muntwmbara)

  • Felix, ndakubaza ni nde waruyoboye urwo rugamba? Nanjye rwose numva akwie kwitwa Intwari.

  • ariko uwo musore ntiyibeshye kuko Kagame yakoze byinshi byatuma nawe yongerwa murutonde rw’intwari zu Rwanda yakoze byinshi byiza ku gihugu cye kandi byose ni ibikorwa by’indashyikirwa.

  • ariko se tuzahora muri ibi??? Abo bafana bagiye mu mupira bakareka kuvuga ibyo bishakiye??? Mushyire amaguru hasi, turi muri politiki ntabwo turi muri football, plz. Urwo rugamba se niba yararuyoboye
    urumva atari we wabiteye byose??? Kdi wasanga barize za kaminuza??
    Flatter.rw

    • ariko nyiraburyohe niba utabona ibyiza wibaza ko natwe tutabibona ahubwo ababishinzwe bagire vuba kuko birakwiye ko kagame ashyirw muntwali zu rwanda

    • reka mbanze nkuramutse NYIRABURYOHE ZOUBEDA gira amahoro n’umutekano, gusa birababaje maze gusoma igitekerezo watanze nasanze ukwi kwigishwa amateka y’urwanda nibura wahinduka.nubwo utahinduka ntacyo wahindura kubyo u Rwanda rumaze kugeraho,rero kagame paulo ibikorwa bye byiza yakoze birivugira. kagame paulo arasobanutse kandi arashoboye ntituzamutererana muguteza u Rwanda rwacu imbere!!!!akwiye gushyirwa muntali zigihumeka.

  • Muzehe Kijyana ni Intwari y’u Rwanda ndetse n’iy’Africa yose.Atugejeje kuri byinshi cyane weeee!!!Iterambere,ubukungu ,Ikoranabuhanga,ubutabera,imibereho myiza n’ibindi byinshi sinabibara ngo mbirangize,….

    • vuvuzera rutwe sha nukuri nanjye ndabona wabimvugiye komera . ongeraho ko yagaruye ubumwe bw’abanyarwanda,amahoro n’umutekano. urubyiruko turamwemera nashyirwe muntwali zigihumeka.

  • Njye ndumva Nyiraburyohe afite ukuri da ! ese wowe uvuga ngo Nyakubahwa Kagame ashyirwe mu ntwari, ubu umuryango wa Col Karegeya Patrick, Ingabire Victoire; Me Ntaganda Bernard, Lt Mutabazi, …cyangwa abandi ntiriwe ndondora bashyigikira iki gikorwa ? nanjye nkunda Perezida Kagame ariko siwe washyirwa mu ntwari mbere ya ba Tito Rutaremara, n’abandi basaza bafashije FPR kuva kera, nka ba MULIGANDE

  • Intwari yahagaritse genocide irahari (umusirikare utazwi uri iruhande rwa Rwigema). Naho ibyo kugira intwari abantubakiriho si byo kuko baba bashobora guhinduka bakarangiza nabi cyane! Icyo gihe se byaba ngombwa ko gasibwa amateka y’Iintwari?

  • 2 Zoubeda Imna igukomeze kandi iguhe gusobanukirwa ibyiza , gusa umupira na politiki biratandukanye niyo mpamvu utari ukwiye kubyitiranya , politiki iyo igenze nabi hagenda ubuzima bw’abantu

  • Mutangana arabyumva pe, komera cyane tukuri inyuma

  • urugamba rwabayeho kuko rwatangijwe, HE Kagame yaje nyuma mu rugamba, rwigema+umusirikare utazwi mu ntwali baba bahagarariye nde? icyiciro k’intwali zikiriho singishyigikiye kuko umenya ahashize ntumenya ahazaza

Comments are closed.

en_USEnglish