Digiqole ad

Uganda: Abagore barasaba leta gutora itegeko rihana abagabo babanebwe

Abagore bo mu gihugu cya Uganda mu gace ka Mayuge barasaba guverinoma y’iki gihugu gutora itegeko rihana abagabo babanebwe birirwa bicaye aho kujya gukorera imiryango ya bo.

Abagore barasaba ko abagabo birirwa bakina dame bafatirwa ingamba
Abagore barasaba ko abagabo birirwa bakina dame bafatirwa ingamba

Aba bagore bavuga ko mu minsi y’akazi ndetse no mu masaha y’akazi usanga abagabo ba bo bicaye barimo gukina imikino nka ‘Dame’ ndetse abandi bakigira koga.

Bakomeza bavuga ko abagabo ba bo bikuyeyo inshingano z’urugo, ngo bava mu rugo mugitondo cya kare bakigira mu dusanteri  tw’ubucuruzi aho birirwa bikinira imikino itandukanye ndetse bakaniterera inzenya.

Bagira bati:”Abagabo bacu basigaye baturya imitsi, nti bashaka gukora, iyo bamaze gufata ifunguro rya mugitondo bahita bigira mu dusanteri tw’ubucuruzi kwikinira imikono itandukanye no kwiganirira”.

Bakomeza bagira bati:”Guverinoma ikwiye gushyiraho amategeko yo kubahana kugira ngo bagire icyo bakora cy’ibyara inyungu”.

Saida Samusa, umugore uturuka mu gace ka Katwe avuga ko iyo abagore basaruye imyaka baba barahinze abagabo bayifata bakayigurisha  maze bakajya kurongora abandi bagore . Nk’uko ‘The Newvision’ dukesha iyi nkuru kibitangaza.

Fatuma Naikoba, utuye ahitwa Ddwaliro avuga ko ubunebwe bw’abagabo ba bo butuma abana bava mu ishuri imburagihe kubera kubura amafaranga y’ishuri.

Agira ati:”Dufite abana batutu  bagomba kwiga ariko nta n’umwe wiga, kuko iyo ngeregeje kugurisha igice cy’umusaruro ngo mbone amafaranga y’ishuri aramfata akampondagura avuga  ko imirima mpinga ari iye “.

Florence Tibiwa, utuye Ssesse avuga ko abagabo batagira icyo bakora bagomba gufatwa bagafungwa  cyangwa Inteko Ishinga  Amategeko igatora itegeko rihana uwo ari wese wishora mu kwiriwa akora ubusa mu masaha y’akazi .

Uyu mugore akomeza avuga ko abagabo nk’aba baba barimo gutanga  urugero rubi ku bana ba bo . Agira ti:”Abana bacu bazakurikiza inzira z’aba se, mureke banjye bafungwa turebe ko hari isomo  bahakura”.

ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish