Ikibazo cy’akajagari k’imodoka zitwara abagenzi cyari kimaze iminsi kivugisha abantu mu gasanteri ka Mahoko, mu Karere ka Rubavu cyabonewe umuti, nyuma y’uko Koperative KIAKA na ATPR(Association de Transport Personnes au Rwanda) zifatanyije zikubaka gare nziza ijyanye n’igihe. Akajagari k’imodoka zitwara abagenzi kakunze kugaragara muri iyi santeri ya Mahoko kubera ko nta gare yari ihari kakunze […]Irambuye
Akarere ka Rulindo Gaherereye mu Ntara y’Amajyaruguru Kuri uyu wa 4 Werurwe 2014, kakiriye urumuri rutazima. Uyu muhango wari witabiriwe n’abayobozi ku nzego zitandukanye ndetse n’abaturage benshi. Abafashe ijambo bose basobanuye ko urumuri rutazima rusobanura icyizere cy’ubuzima nyuma y’umwijima, rugaragaza ko icuraburindi ryasimbuwe n’umucyo. Minisitiri muri perezidansi Tugireyezu Venantia wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango […]Irambuye
Ba rwiyemezamirimo batandukanye bo mu karere ka Muhanga baratangaza ko bubatse amashuri y’imyaka icyenda na 12 yo mu mirenge inyuranye mu mwaka wa 2011, akarere kakabizeza ko bazahembwa bitarenze iminsi 60 none hashize imyaka itatu. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko bugiye kubishyura mu gihe cya vuba. Aba bakozi bavuze ko amasezerano bagiranye n’akarere katigeze kayubahiriza ngo […]Irambuye
Nyuma yo gutsindira i Kigali mu mukino ubanza ikipe ya Al Ahly Shandi igitego 1-0, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri Ikipe ya AS Kigali irerekeza muri Sudan ya ruguru aho igiye gukina umukino wo kwishyura uzaba kuwa gatanu w’iki cyumweru tariki 07 Werurwe. Biteganyijwe mu masaha ya saa kumi z’umugoroba aribwo iyi kipe […]Irambuye
Bamwe mu bamotari bo mu Mujyi wa Kigali, bavuga babangamiwe n’ibihano bihabwa abatarasigisha irangi ribatandukanya n’abo mu Ntara, ibihano birimo no gufata moto zabo babyinubira ngo kuko bahawe igihe gito kandi n’aho risigirwa ari hamwe mu Mujyi wose. Umujyi wa Kigali ubarizwamo moto nyinshi cyane zorohereza abantu bo mu rwego ruciriritse mu ngendo zabo buri […]Irambuye
Kuri uyu wa 03,Werurwe abayobozi ba Polisi z’ibihugu by’u Rwanda, Uganda , Burundi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, mu nama yabahurije ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru baganiriye kucyakorwa kugira ngo amahoro arambe mu karere gahuza ibi bihugu. Iyi nama yari igamije gushimangira ubufatanye bwaza Polisi z’ibi bihugu kugira ngo habeho gukumira […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere, tariki 03 Werurwe, i Paris mu Bufaransa hatangiye icyumweru cya gatanu cy’urubanza umunyarwanda Capt. Pascal Simbikangwa aregwamo ibyaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu, abatanga buhamya bamushinja bakomeje kwakirwa mu rukiko harimo n’abo avuga ko yarokoye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Nk’uko yakunze kubigaragaza mu cyumweru gishize, Simbikangwa akomeje gutsimbarara […]Irambuye
Ku nshuro ya kane Ingabo z’u Rwanda ziri muri Centreafrique mu butumwa bwo kurinda abaturage baho zaherekeje abaturage b’Abisilamu bo muri Centre afrique bari guhungira mu gihugu cya Kameruni kubera urugomo bakorerwa n’Abakirisitu bo muri Anti Balaka. Umurongo w’amakamyo n’izindi modoka zigera kuri 131 wari uherekejwe n’ingabo z’u Rwanda wambutse agace kitwa Beloko kagabanya kiriya […]Irambuye
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 1 Werurwe, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’igihugu cya Namibiya Lieutenant General S.H. Ndeitunge yasuye Polisi y’u Rwanda aho yakiriwe na mugenzi we w’u Rwanda IGP Emmanuel Gasana ku Kacyiru ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda. Nyuma y’ibiganiro hagati y’impande zombi, LT General Ndeitunge yabwiye itangazamakuru ko icyamugenzaga n’intumwa yari […]Irambuye
Komite nshyashya yatowe ihagarariye abanyeshuri biga mu ishuri nderabarezi rya Kavumu (KCE) yavuze ko igiye gushyiraho gahunda yo kwigisha abanyeshuri ibijyanye n’Ubuyobozi (Leadership) ngo kuko ari bo bayobozi b’ejo hazaza h’u Rwanda. Hashize igihe kingana n’umwaka umwe mu ishuri nderabarezi hagiyeho komite igizwe n’abantu batandatu bahagarariye abandi banyeshuri bagenzi babo. Komite icyuye igihe yavuze ko […]Irambuye