Ubuyobozi bw’Umuseke IT Ltd bunejejwe no kumenyesha abasomyi b’urubuga ububiko.umusekehost.com ko rwahinduriwe isura (Version 2.0) hagamijwe kunoza uburyo amakuru agera ku basomyi biboroheye. Hashize imyaka ibiri UM– USEKE ubagezaho amakuru yihuse kandi agerageje gukoranwa ubunyamwuga mu ndimi z’ikinyarwanda n’icyongereza. Umuseke uyu munsi usurwa n’ikigererayo cy’imashini (IPs) ibihumbi mirongo inani na bitanu (85,000), mu masaha 24. […]Irambuye
Kuwa gatandatu ubwo twasuraga ishuri rikuru ryigisha ubumenyingiro riherereye mu karere ka Kayonza CIP (Community Integrated Polytechinic) abanyeshuri baho badutangarije ko n’ubwo basubukuye amasomo, ariko babajwe no kuba abigaga mu ishyami rya Musanze na Nyagatare batari kwiga nkabo. CIP (Community Integrated Polytechinic) ryongeye gufungura imiryango rikaba ryari ryarafunzwe na Minisiteri y’Uburezi kubera ko hari ibikoresho […]Irambuye
Itorero rya ADEPR ryifatanyije n’abari n’abategarugori mu kwizihije umunsi mukuru w’Umugore, ndetse rinatanga ubutumwa bwuko “Umugore nk’umwamikazi agomba kubahwa n’Umutware we”. Hadashingiwe ku idini, iri torero ryanagabiye abagore batishoboye inka 14, hanatangwa ubwisungane mu kwivuza 77. Mu mpera z’icyumweru gishize ku matariki ya 7 na 8 Werurwe, Itorero rya ADEPR ryizihirije umunsi mukuru w’Umugore mu […]Irambuye
Abanyarwanda bakenewe ku isoko ry’umurimo mu bijyanye n’ ikoranabuhanga ryo ku rwego rwo hejuru baracyari benshi ari na yo mpamvu kuri uyu wa 7 Werurwe 2014 abasaga 25 bahawe impamyabumenyi y’amasomo ajyanye n’ikoranabuhanga ryo ku rwego rwo hejuru ‘Oracle Certified Associate’ zitangwa n’ikigo Victory Technology. Aba banyeshuri bahawe impamyabumenyi mu kigo cya Victory Technology i […]Irambuye
Ambasaderi w’igihugu cy’Ubushinwa Shen Yungxiang n’umugore we Chen Yingyun kuri uyu wa gatanu tariki 7 Werurwe basuye ikigo cy’ishuri ’Inyange Girls School’ maze atangaza ko guverinoma y’Ubushinwa izakomeza gutera inkunga u Rwanda mu bijyanye n’Uburezi binyuze muri iki kigo cyigamo abakobwa gusa. Ambasaderi Yungxiang yatangeje ko igihugu cye giftanye umubano mwiza n’u Rwanda by’umwihariko Intara […]Irambuye
Mu murenge wa Kabatwa, ho mu Karere ka Nyabihu ubwiherero (umusarane) ni imari ishuri ishyushye ku buryo uwufite wuzuye aba yizeye kubona agafaranga gatubutse kubera ko imyanda iwubamo ngo irimo gukoreshwa mu gufumbira ibihingwa. Ubwo umunyamakuru w’UM– USEKE yasuraga uyu Murenge, abaturage bamubwiye ko umusarane ari kimwe mu bintu basigaye baha agaciro cyane kuko uwufite […]Irambuye
Mu muhango wo gusoza imurikagurisha ry’iminsi itatu ryaberaga mu Karere ka Huye, Munyandamutsa Jean Paul, Umuhuzabikorwa w’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu kigo cy’igihugu cy’Imiyoborere “Rwanda Governance Board (RGB)” yasabye abafatanyabikorwa bo muri aka karere guhuza ingufu bigamije kuzamura imibereho n’ubukungu by’abaturage. Munyandamutsa Jean Paul yavuze ko umuco wo guhuza imbaraga ariwo abafatanyabikorwa bagomba gushyira imbere kugira ngo nibategura […]Irambuye
Byatangajwe n’Umushumba w’itorero mu Ntara y’Amajyepfo Pasiteri Kayijamahe Jean mu nteko rusange y’iminsi ibiri yahuje abayobozi ku rwego rw’uturere na za Paruwasi yabereye mu karere ka Muhanga taliki ya 06/03/2014. Uyu Muyobozi akaba yavuze ko agiye gukora ingendo mu matorero abereye Umuyobozi kugirango arebe abapasiteri bagejeje Imyaka yo gufata ikiruhuko cy’izabukuru. Umuyobozi w’Itorero ADEPR mu […]Irambuye
Kuri uyu wa kane tariki 06 Werurwe, mu ihuriro ngarukamwaka ry’ubukerarugendo “Internationale Tourismus-Börse (ITB)” ririmo kubera i Berlin mu gihugu cy’Ubudage, abayobozi bakuru muri Guverinoma n’ibigo bishinzwe ubukerarugendo mu bihugu by’u Rwanda, Uganda na Kenya bamuritse umushinga w’urupapuro rw’inzira bihuriyeho (single joint visa) ruzajya rukoreshwa n’abakerarugendo baje muri ibyo bihugu babyifuza. Uru rupapuro rw’inzira ruhuriweho […]Irambuye
Nyuma yuko hagaragaye ubujura bwa’amatelefone bukabije mu karere ka Gatsibo ubuyobozi bwa Gatsibo bwafashe icyemezo cyo kudashyigikira ubucuruzi bw’amatelefone ya okaziyo (occasion). Mukamana Seraphine umuturage ucururiza mu isoko rya Kiramuruzi yatangarije Umuseke ko hamaze imininsi hagaragara ikibazo cy’ubujura bw’amatelephone. Usibye aha bazibana cyane ngo muri iri soko hacururizwa telephone nyinshi za occasion ziba zibwe mu […]Irambuye