Ubufatanye hagati ya Polisi y'u Rwanda, Uganda ,u Burundi na DRC mu gukumira ibyaha
Kuri uyu wa 03,Werurwe abayobozi ba Polisi z’ibihugu by’u Rwanda, Uganda , Burundi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, mu nama yabahurije ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru baganiriye kucyakorwa kugira ngo amahoro arambe mu karere gahuza ibi bihugu.
Iyi nama yari igamije gushimangira ubufatanye bwaza Polisi z’ibi bihugu kugira ngo habeho gukumira no kurwanya ibyaha ndengamipaka birimo ibyaha by’ubujura, icuruzwa ry’abantu, ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, gucuruza ibiyobyabwenge n’ibindi.
Umuyobozi w’ishami ry’ubugenzacyaha (CID) muri Polisi y’u Rwanda ACP Theos Badege, yavuze ko abayobozi ba Polisi z’ibihugu by’u Rwanda, Uganda, u Burundi ndetse na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo biyemeje gufatanya ku buryo nta muntu uzajya ukora icyaha mu gihugu kimwe ngo ahungire mu kindi.
Ibi bikazashimangirwa n’uko abayobora Polisi mu duce twegereye imipaka bazajya bahanahana amakuru buri gihe kugira ngo habeho ubufatanye bufatika mu guhashya abo banyabyaha.
Abari mu nama kandi banishimiye ko igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo nacyo cyaje muri iyo nama kuko ubusanzwe yakorwaga hagati y’u Rwanda, Uganda n’u Burundi.
Umuyobozi wungirije wa Polisi muri Kivu y’Amajyaruguru General de Brigade Vital Awachango yavuze ko iyi nama y’abayobozi ba Polisi z’ibi bihugu bine ari umwanya mwiza wo guhura bakaganira ku cyatuma habaho umutekano usesuye muri ibi bihugu.
Uretse ubufatanye mu kurwanya ibyaha muri rusange, iyi nama yanarebeye hamwe uburyo hanabaho imikoranire myiza yatuma nta mitwe yitwaje intwaro ishobora guhungabanya umutekano wa kimwe muri ibi bihugu.
Inama yindi nk’iyi ihuje abayobozi ba Polisi z’ibihugu by’u Rwanda, Uganda, Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo biteganyijwe ko izabera i Goma muri Kongo mu minsi iri imbere.
Abayobozi ba Polisi bari bitabiriye iyi nama ni IGP Emmanuel Gasana uyobora Polisi y’u Rwanda, General Kale Kayihura uyobora Polisi ya Uganda, CPP Andre Ndayambaje akaba ari umuyobozi wa Polisi y’u Burundi na General Ngashi Raus, umuyobozi wungirije wa Polisi ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.
RNP
UM– USEKE