Abanyarulindo bakiriye urumuri rutazima
Akarere ka Rulindo Gaherereye mu Ntara y’Amajyaruguru Kuri uyu wa 4 Werurwe 2014, kakiriye urumuri rutazima. Uyu muhango wari witabiriwe n’abayobozi ku nzego zitandukanye ndetse n’abaturage benshi. Abafashe ijambo bose basobanuye ko urumuri rutazima rusobanura icyizere cy’ubuzima nyuma y’umwijima, rugaragaza ko icuraburindi ryasimbuwe n’umucyo.
Minisitiri muri perezidansi Tugireyezu Venantia wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yavuze ko umuhango wo kwakira urumuri rutazima atari icyunamo, ahubwo ko ari ubukangurambaga bwo kwibukwa ububi bwa Jenoside hakavamo amasomo yo kuyirwanya ngo ntizongere.
Minisitiri Tugireyezu asobanura ko urumuri rutazima ari ikimenyetso kigaragaza ko ubunyarwanda butigeze buzima, bigatanga imbaraga zo kwihesha agaciro, buri wese akagaha mugenzi we.
Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aime n’umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Kangwagye Justus bagaye abayobozi babi bateje umwiryane n’ivangura byateje Jenoside.
Bemeza ko ntawe uzongera kubona abayobozi b’abagome batumva inshingano kuko u Rwanda rukeneye abayobozi batuma Abanyarwanda badapfa bwa kabiri.
Abacitse ku icumu bashimiwe uburyo bataheranywe n’agahinda n’urwango, ahubwo bakiteza imbere kandi bakaba bagira uruhare runini mu kubaka u Rwanda.
Muri uyu muhango hanabayemo ubuhamya bwa pastieri Nsengiyumva Celestin wacitse ku icumu. Yasobanuye ibihe bikomeye byo gutotezwa azira ubwoko yanyuzemo mbere ya Jenoside bikaba bibi cyane muri Jenoside.
Nyuma ya Jenoside yashoboye kwiyubaka agera ku bikorwa byinshi by’iterambere anabasha kwiga agera muri kaminuza.
Rulindo ni Akarere ka 19 kakiriye urumuri rutazima, rukaba rwahageze ruvuye mu karere ka Gakenke. Biteganyijwe ko uru rumuri ruzava Rulindo rujya mu karere ka Gicumbi.
ububiko.umusekehost.com