Muhanga: Kavumu College yabonye ubuyobozi bushya bw’abanyeshuri
Komite nshyashya yatowe ihagarariye abanyeshuri biga mu ishuri nderabarezi rya Kavumu (KCE) yavuze ko igiye gushyiraho gahunda yo kwigisha abanyeshuri ibijyanye n’Ubuyobozi (Leadership) ngo kuko ari bo bayobozi b’ejo hazaza h’u Rwanda.
Hashize igihe kingana n’umwaka umwe mu ishuri nderabarezi hagiyeho komite igizwe n’abantu batandatu bahagarariye abandi banyeshuri bagenzi babo.
Komite icyuye igihe yavuze ko yagiye ihangana n’ibibazo bitandukanye birimo gusabira abanyeshuri amafaranga y’inguzanyo (Bourse) kubera ko ngo umubare w’abari barayihawe wari muto cyane ugereranyije n’abagombaga kuyibona.
Ibi Umuseke wabitangarijwe n’uwahoze ari perezida wayo Mutabazi Ivan muri uyu muhango w’irahira.
Mazimpaka Fred Perezida watorewe kuyobora komite y’abanyeshuri mu gihe cy’umwaka, yavuze ko we na komite ahagarariye bazibanda ku masomo ajyanye no kwigisha abanyeshuri ibirebana n’ubuyobozi kubera ko ari bo mbaraga z’ejo hazaza h’igihugu.
Mazimpaka yavuze kandi ko azatega amatwi abo agiye kuyobora ngo kuko umuntu atashobora kuyobora abantu bafite ubwenge atumvise ibitekerezo byabo, ari na byo uvanamo inyigisho zigufasha kumenya abo ubereye umuyobozi.
Ibi akavuga ko azabifatanya na gahunda zindi zisanzwe z’amasomo ngo kuko yumva ko byose byuzuzanya.
Yagize ati “Ndashimira cyane komite yambanjirije kubera ko ahri ibyo yagezeho bitari byorshye namba,njye na Komite yanjye turifuza ko kumenyereza bagenzi bacu Ubuyobozi icyo ari cyo.”
Uwiduhaye Sandrine Perezidante wungirije yavuze ko muri iyi gahunda yo kwigisha abanyeshuri ibirebana n’ubuyobozi, agiye gukangurira abanyeshuri b’abakobwa kugira ngo batinyuke na bo bumve ko bakwiye kwiyumva mu bushobozi cyane ko komite yatowe itarimo abakobwa benshi.
Uwiduhaye yagize ati “Uburambe mfite mu buyobozi ndumva hari icyo ngiye guhindura mu bakobwa bagenzi banjye kuko iyo ndeba mbona hari ababishoboye gusa ni uko usanga hari abacyitinya.”
Ishuri nderabarezi rya Kavumu (Kavumu College of Educastion) rihereye mu murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga rikaba rifite abanyeshuri 800 basaga.
MUHIZI Elisée
ububiko.umusekehost.com/Muhanga.