Digiqole ad

Polisi ya Namibiya ifite byinshi yigiye ku Rwanda

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 1 Werurwe, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’igihugu cya Namibiya Lieutenant General S.H. Ndeitunge yasuye Polisi y’u Rwanda aho yakiriwe na mugenzi we w’u Rwanda IGP Emmanuel Gasana ku Kacyiru ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda.

Umuyobozi wa Polisi y'u Rwanda  ari kumwe n'umuyobozi wa Polisi mu gihugu cya Namibiya
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda ari kumwe n’umuyobozi wa Polisi mu gihugu cya Namibiya

Nyuma y’ibiganiro hagati y’impande zombi, LT General Ndeitunge yabwiye itangazamakuru ko icyamugenzaga n’intumwa yari ayoboye ari ukureba ibyo Polisi y’u Rwanda imaze kugeraho mu kazi kayo ka buri munsi, ibyo bikazafasha na Polisi y’igihugu cya Namibiya kwiyubaka no kuzuza neza inshingano zayo.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’igihugu cya Namibiya akaba yakomeje avuga ko gahunda za Polisi y’u Rwanda zirimo amahugurwa ahoraho y’abakozi bayo, Ikigo Isange one stop center gifasha mu bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse no kurwanya ihohoterwa, ibi byose ngo bizafabasha mu gihe bazaba basubiye iwabo kubaka igipolisi cya Namibiya.

LT General Ndeitunge yanavuze ko ubufatanye hagati ya Polisi zo mu bihugu bya Afurika ari ngombwa mu kubumbatira amahoro n’umutekano kuri uyu mugabane.

LT General Ndeitunge ari mu Rwanda, aho biteganyijwe ko azitabira inama y’ihuriro ry’abayobozi ba Polisi z’ibihugu byo ku isi, ku nshuro ya gatatu iyi nama ikazaba ku matariki ya 3 n’iya 4,  ikazabera i Kigali mu Rwanda aho izahuza abayobora Polisi zo mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel Gasana akaba yavuze ko Polisi y’u Rwanda yiyemeje gufatanya na Polisi zo mu bihugu bya Afurika kugira ngo habeho amahoro n’umutekano mu karere ku buryo busesuye.
Umuyobozi wa Polisi y’igihugu cya Namibiya mu ruzinduko rwe muri Polisi y’u Rwanda akaba yanasuye kandi amashuri ya Polisi y’u Rwanda aherereye i Gishali ho mu karere ka Rwamagana ndetse n’ishuri rikuru rya Polisi (NPC) riri mu karere ka Musanze.

RNP
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • u Rwanda ni igihugu kiza kuburyo ntawutakigiriho kuko mu nzego zose kimaze gutera imbere kuburyo bufatika ahubwo agende abwire bene wabo bose baze bige barebe ko batazatera imbere nk’u Rwanda.

Comments are closed.

en_USEnglish