Digiqole ad

Paris: Capt.Simbikangwa arashinjwa n’abo yarokoye

Kuri uyu wa mbere, tariki 03 Werurwe, i Paris mu Bufaransa hatangiye icyumweru cya gatanu cy’urubanza umunyarwanda Capt. Pascal Simbikangwa aregwamo ibyaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu, abatanga buhamya bamushinja bakomeje kwakirwa mu rukiko harimo n’abo avuga ko yarokoye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Igishushanyo cya Simbikangwa imbere y'ubutabera.
Igishushanyo cya Simbikangwa imbere y’ubutabera.

Nk’uko yakunze kubigaragaza mu cyumweru gishize, Simbikangwa akomeje gutsimbarara ko atigeze abona Jenoside yakorewe Abatutsi imbona nkubone, ahubwo ngo we nk’umuntu w’umugabo n’ubwo yari afite ubumuga ngo yarokoye Abatutsi benshi.

Muri iki cyumweru, urukiko rurakira benshi mu bo Simbikangwa avuga ko yarokoye, bamwe bakaba bashobora kumushinja, kimwe n’uko hariho abashobora kumushinjura.

Gusa mu iperereza ry’urukiko mbere y’uko urubanza rutangira, bamwe mubo yarokoye bavuze ko babonye ububiko bw’imbunda kwa Simbikangwa, ndetse banamwiboneye aziha Interahamwe.

Urukiko ruzumva umutangabuhamya wahoze ari umuyobozi w’interahamwe mu gace katagaragajwe n’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) dukesha iyi nkuru.

Naho undi mutangabuhamya wahungiye mu gihugu cya Canada nawe wagombaga gutanga ubuhamya we yaje kwanga kubutanga kuko ngo afite impungenge z’umutekano we n’uw’umuryango we.

Uru rubanza ariko rurimo ikibazo gikomeye

Urukiko ngo rukomeje kugaragaza ko kubera impamvu zitandukanye, hakomeje kubura abatangabuhamya bashobora gushinja Simbikangwa ibyo biboneye cyangwa babayemo ndetse ngo bishobora kuzagira ingaruka ku mikirize y’urubanza.

Ku rundi ruhande biha amahirwe Simbikangwa kuko we adahwema kugaragaza ko ngo ubuhamya bumushinja bwose ari ubwakozwe n’impuzamashyirahamwe y’imiryango iharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ‘IBUKA’ n’umuryango uharanira gushyikiriza ubutabera abakoze Jenoside bari mu Bufaransa “Collectif des parties civiles pour le Rwanda (CPCR)” bashaka kwihorera.

Simbikangwa avuga ko ari ibyateguwe nyuma y’uko afatiwe ikibazo cy’impapuro z’inzira z’impimbano ku kirwa cya Mayotte mu mwaka wa 2008.

Kuwa gatanu w’iki cyumweru, urukiko ruzumva Perezida wa CPCR, Alain Gauthier n’umugorewe Dafroza waburiye benshi bo mu muryango we muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Biteganyijwe ko uru rubanza ruzarangira muri uku kwezi, byakwihuta rugasoza tariki 14.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • iyo azakuba ataramugaye baba bavuzeko yamuhishe kugira ngo amufate ku ngufu!!!

    • None se abagore n’abakobwa bahishwe,hafi ya bose ntibabasambanyije?Menya ko babasambanyije niba utabyemera ni akazi kawe.Nuko banga kubivuga kubera isoni naho benshi nicyo cyabakijije.Gusa benshi barabyaye kuko nta nubwo bashoboraga gukuramo inda z’interahamwe.Abatutsikazi bari bakuze (guhera nka 18 years),abenshi bafashwe ku ngufu.Gusa bamwe bamaze kubasambanya barabica.Hari n’abandi bishwe no kuba barasambanyijwe n’interahamwe nyinshi.Biteye AGAHINDA kurongorwa n’abagabo benshi nta numwe mwumvikanye!!!Abandi benshi bakuyemo SIDA.

      • Karekezi we, SIDA ntabwo bayandujwe n’interahamwe gusa, hari na benshi bayanduye mu gutanga insinzi!!! Abandi babyarana n’abo bahaye insinzi!! Cyakora icyo twemeranya n’uko ibyo byose ari ingaruka ya genocide yabaye mu Rwanda.

    • @aline…
      Uzi abakobwa, Simbikangwa,yatangaga abaha interahamwe ngo zibafate ku ngufu ukuntu ari benshi,uriya nta muntu umurimo,mujye mureba ukuntu akanura!!! mugirango se ni ukurwara amaso? ni ubugome!!!!

  • IGITANGAJE NTACO!!!UWAKOZE GENOCIDE YABATUTSI, AKABURANYWA NABA FARANSA, MBEGA UBUTABERA.NONE SE ABANDI BASHINJWA GENOCIDE BIBERA MURI PARADISON(FRANCE)BANGANA GUTE?

  • OK

  • uyu mugabo ararushya ubutabera gusa ibyo yakoze yabikoze izuba riva nareke ubutekamutwe ahemberwe ibyo yabibye gusa na none ubutabera bw’abafaransa simbwizera habe na gato.

  • ariko byo biratangaje kubona abafaransa twese tuzi ibyo bakoze mu rwanda bari kuburanisha umusilikare bitoreje bakabaha na nyuma yo gukora amahano bakamuha ubuhungira nyuma y’imyaka 20 ngo bakamuburanisha hahaha ariko reka tuzarebe uko bizagenda nabo barabizi ko isi yose ibahanze amaso

  • Simbikangwa yari umugome byo! Muzabaze barwanashyaka ba MDR bavuye muri meeting yabereye i Gitarama icyo yabakoreye basubiye i Kigali. Yabateze ikamyo irabitambika mumakorosi yo ku Kivumu maze abantu barashira kandi bari bamaze kuvuga ko bamubonye arungarunga i Gitarama. Twageze Kamuhanda tumusanga yibereye kukabari ko kwa Kamana atwitegereza ngo hagire ukopfora dore ko no hafi ya barriere y’abasilikare, twimyiza imosa turitahira. Nubwo nanubu ba maneko batinywa bitacitse.

Comments are closed.

en_USEnglish