Digiqole ad

CAR: Ingabo z’u Rwanda zaherekeje Abisilamu bahungiye muri Kameruni

Ku nshuro ya kane Ingabo z’u Rwanda ziri muri Centreafrique mu butumwa bwo kurinda abaturage baho  zaherekeje abaturage b’Abisilamu bo muri Centre afrique bari guhungira mu gihugu cya Kameruni kubera urugomo bakorerwa n’Abakirisitu bo muri Anti Balaka.

Ingabo z'u Rwanda zerekeza muri Kameruni ziherekeje Abisilamu
Ingabo z’u Rwanda zerekeza muri Kameruni ziherekeje Abisilamu

Umurongo w’amakamyo n’izindi modoka zigera kuri 131 wari uherekejwe n’ingabo z’u Rwanda  wambutse agace kitwa Beloko kagabanya  kiriya gihugu na Kameruni .

Uru rugendo rwatangiye ejo kuwa 01, Werurwe ruherekejwe  n’ingabo z’u Rwanda rwo kujyana aba bisilamu muri Kameruni ruzafata urugendo rwa Kilometero 700.

Uru rugendo rw’imodoka zigera kuri 131 bivugwa ko ruzamara iminsi itanu.

Ubushize ubwo ingabo z’u Rwanda zakoraga igikorwa nk’iki zahuye n’ibitero by’insoresore zo muri Anti Balaka zashakaga kwica bamwe mu Basilamu ariko zikomwa imbere n’ingabo z’u Rwanda ziri muri Batayo yoherejwe kugarura amahoro muri kiriya gihugu.

MoD

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Jye nari nziko bazabarindira mu gihugu cyabo ubundi bakabatoza kwiyunga,,, none barabafasha kuva mubyabo?

    Ko ubanza ingabo za UN zikora nkuko UN ishaka et non uko igihugu cyabo kiba kibyumva ra?!

    Jye numvaga u Rwanda, n’abanyarwanda, nkurikije experience dufite mu guhunga batabaherekeza ngo bate ibyabo ahubwo babarindira mubyabo, ubundi bakarwana urugamba rwo kubunga!

    Ubyumva ansobanurire…
    Merci!

  • yewe yeweeeeeeeeeeee!!!n’akumiro noneho guherekeza ahantu guhunga centre africa ko numva bitoroshye koko!!!!ubwose ibyo nibyo byajyanye ingabo z’amahanga?UN yabyize nabi niba aricyo cyatumye yohereza izo ngabo.ISI WEEE!!!MANA tabara

  • gye ndibwira ko ingabo zikiri nyeya ngo zi ba protege bose. wenda bya bihumbi icumi za UN nibiboneka baza garuka.

Comments are closed.

en_USEnglish