Kaminuza yitwa ‘OpenGrounds University’ iribuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi muri iki cyumweru, hateganyijwe ibikorwa binyuranye bivuga ku bwiyunge no kuri Jenoside yabaye, biraba kuri uyu wa kane n’ejo kuwa gatanu tariki ya 11 Mata 2014. Madison Lahey wiga mu mwaka wa mbere akaba n’uwateguye iki gikorwa yagize ati “Twibaza ari amahano akomeye […]Irambuye
U Rwanda rwibuka Jenoside ku nshuro ya 20, uwarebaga uburyo amahanga yashitse yashoboraga nko kwibaza ko Jenoside yabaye ejo. Ariko nyamara ijya no kuba Isi yari yabwiwe ibigiye kuba, gusa nyuma y’imyaka 20 isi yose nibwo ubona noneho imenye cyangwa ishaka kumenya no kumenyekanisha ibyabaye mu Rwanda. Njye nabonye uko abazungu bamanutse, ibitangazamakuru kuva muri […]Irambuye
Kuwa mbere, tariki 7 Mata, Abayobozi bakuru ba Repubulika ya Centrafrique, abahagarariye ingabo z’Umuryango wa Afurika (AU) ziri mu butumwa bw’amahoro muri icyo gihugu “MISCA”, hamwe n’abakozi ba Loni bifatanije n’Ingabo z’u Rwanda mu kwibuka ku ncuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’iki gihugu akaba yatangaje ko bashaka gufatira isomo ku Rwanda […]Irambuye
Ejo Kuwa mbere tariki ya 7 Mata 2014 nibwo Umuyobozi wa Radio ya Gikirisitu” ubuntu butangaje” benshi bita “Amazing Grace” Ntamuhanga Cassien w’imyaka 35 yaburiwe irengero. Kuri uyu wa kabiri Polisi yadutangarije ko yamenye iyi nkuru ndetse ikaba yatangiye iperereza. Umuvandimwe wa Ntamuhanga , Ufitinema Straton babana ndetse banakorana yavuze ko mukuru we yavuye murugo […]Irambuye
Umugabo munini w’igikwerere kandi w’urugwiro cyane, amaze iminsi mu Rwanda aho yaje kwifatanya n’abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 20, yari umuyobozi wungirije Romeo Dallaire w’ingabo za MINUAR zari mu butumwa bw’amahoro mu Rwanda. Ni Maj Gen Henry Kwami, yabwiye Umuseke ko yasabye Gen Major Augustin Bizimungu guhagarika ubwicanyi kenshi akamunanira. Maj Gen Kwami Henry Anyidoho […]Irambuye
Kuri uyu wa 04 Mata 2014 mu kiganiro n’abanyamakuru, abayobozi ba Umwalimu SACCO bagaragaje ibimaze kugerwaho n’Ikigo Umwalimu SACCO kizigamira kandi kigaha inguzanyo abarimu. Ariko Umuyobozi mukuru w’uru rwego yavuze ko abarimu bataratera imbere mu mibereho n’ubukungu bwabo. Umuyobozi mukuru wa Umwarimu SACCO, Museruka Joseph yavuze ko bibabaje kuba mwalimu akiri inyuma mu majyambere kandi […]Irambuye
U Rwanda ruri mu bihugu bya mbere byashyize mu bikorwa ihame ry’uburinganire, aho kugeza ubu abagore n’abagabo bafite uburenganzira bungana mu mirimo yose, ndetse ubu bakaba banafite umubare munini mu nzego zifata ibyemezo muri iki gihugu cyane cyane mu Nteko ishinga Amategeko. Muri iyo mirimo abagore basigaye bitabira, harimo n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka, nk’uko twabitangarijwe n’umunyamabanga […]Irambuye
Kigali – Saa munani zibura iminota micye kuri uyu wa 04 Mata imodoka yo mu bwoko bwa Rav4 yagonze ikamyo mu rubavu mu masangano y’imihanda iri aho bakunze kwita Prince House i Remera mu mujyi wa Kigali. Iyi mpanuka abayirebaga baremeza ko yatewe n’umuvuduko urenze wakoreshwaga n’uwari utwaye iyi modoka ya Rav4 wari mu muhanda […]Irambuye
Ku wa gatandatu tariki ya 19/04/2014 nibwo i Kinazi mu karere ka Ruhango bazashyingurwa mu cyubahiro imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi basaga 60 000 itari ishyunguye neza. Iyi mibiri yari mu kagari ka Rutabo mu murenge wa Kinazi ahazwi ku izina rya Marché Commun. Ikaba yari ishyinguye mu buryo butameze neza. Dusengiyumva Samuel uhagarariye abacitse […]Irambuye
Guhera mu ntangiriro z’uku kwezi amashuri abanza arenga 2 600 afashwa na Leta mu gihugu aratangira kugezwaho ibikoresho by’imfashanyigisho bigezweho bikoresha n’amajwi byo gufasha abana bo mu myaka ya mbere n’iya kabiri y’amashuri abanza kwiga neza Ikinyarwanda, Icyongereza n’Imibare. Ibikoresho bigiye gutangira gukwirakwizwa mu gihugu byatanzwe n’Ishami rya Leta z’Unze Ubumwe za Amerika rishinzwe iterambere […]Irambuye