Nubwo indwara z’umutima ziyongereye mu myaka ya vuba aha kurusha mbere, hari uburyo butandukanye abantu bakoresha kugira ngo bazirinde zitarabafata. Bumwe muri bwo ni ukurya indyo yuzuye, yiganjemo imboga n’imbuto. Imirire myiza ni imwe mu nkingi zikomeye zifasha umuntu kwirinda gufatwa indwara z’umutima ndetse n’izindi zitandukanye. Kurya neza( bitandukanye no kurya ibintu bikize ku mavuta) […]Irambuye
Abana bato biga ku kigo cy’ishuri cy’ibanze cya St Nicolas giherere mu murenge wa Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, bajyanwe kwigira amateka y’u Rwanda ndetse n’ibinyabuzima bitandukanye mu ngoro ndangamurage (Museum) y’i Kigali. Umuyobozi w’iki kigo Nshinzimana Adrien yatangarije Umuseke ko iki gikorwa bakoze cyari kigamije kwigisha abanyeshuri amateka yaranze u Rwanda dore ko mu […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu tariki 02 Mata 2014, mu Karere ka Gicumbi habaye igikorwa cyo kubarura ku nshuro ya 11 abasirikare bavuye ku rugerero mu rwego rwo kumenya ibibazo bafite kugira ngo barusheho kubakirwa imibereho. Iki gikorwa cyakozwe na Komisiyo y’igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe Ingabo zavuye ku rugerero (Rwanda Demobilization and […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 02 Mata 2014, nibwo urumuri rw’ikizere ku nshuro ya 29 rwagomba kugera ku kibuga cya IPRC-Kigali ku Kicukiro. Gusa siko byagenze kuko iyi tariki yaje kwimurirwa tariki ya 05 Mata 2014. Ntabwo benshi bamenye neza impamvu z’iri yimurwa, umwe mu bashinzwe umutekano muri IPRC-Kigali yabwiye Umuseke ko hari abataramenye […]Irambuye
Kuwa mbere tariki ya 31 Werurwe 2014, Auke Lootsma umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe iterambere UNDP Rwanda, yasuye Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Musanze. Lootsma yasuye komite zo kwicungira umutekano zikorera muri ako karere (community policing), mu rwego rwo kureba ibyagezweho, n’uko zifatanya na Polisi mu gukumira no kurwanya ibyaha. Umuyobozi wa Polisi […]Irambuye
Nk’uko byari biteganyijwe kuri iki cyumweru tariki ya 30 Werurwe 2014,i Musambira ho mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo niho chorale Abacunguwe yo mu itorero ‘Umuriro wa Pantecote mu Rwanda’ yamurikiye Album yabo ya mbere y’amashusho bise” NATANGIYE URUGENDO”. Kimwe mu byatunguranye cyane ni uburyo iki gitaramo kitabiriwe n’abantu ingeri zose,mu gihe byari bisanzwe […]Irambuye
Mu nama ngarukamwaka yahuje abayobozi ba croix rouge y’u Rwanda mu turere n’abagize komite nyobozi, Munyaneza Charles umucungamari mukuru muri uyu muryango yavuze ko intego bafite muri uyu mwaka ari iyo kuzamura abaturage batishoboye cyane cyane mu birebana n’ubuhinzi n’ubworozi. Inama yabaye ku cyumweru igamije kureba ibyagezweho n’ibiteganyijwe mu mihigo y’umwaka wa 2014 kugira ngo […]Irambuye
Mu gihe twitegura kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, itangazamakuru rikwiye gusubiza amaso inyuma. Ubushakashatsi bunyuranye bwagaragaje ko itangazamakuru mu Rwanda rititwaye gitwari muri genoside yakorewe abatutsi. Nyuma ya 1994 kugeza ubu, hari ibitangazamakuru bikorera hanze y’u Rwanda byakomeje gukoreshwa ipfobya n’ihakana ry’iyi jenoside byitwaje « uburenganzira bwo kugaragaza ibitekerezo ». Itangazamakuru ryitwa […]Irambuye
Abanyarwanda 150 barimo abatahutse n’abandi batishoboye batuye mu Karere ka Musanze, nyuma y’igihe cy’amezi atandatu bari bamaze bahugurwa ku myuga itandukanye irimo ububaji, gusudira, ubukanishi ubwubatsi n’ubudozi, ku wa mbere tariki 31 Werurwe 2014, bahawe ibikoresho by’imyuga bizabafasha kwihangira imirimo kugira ngo biteze imbere. Ubu bufasha bw’ibikoresho bwatanzwe mu gihe harimo gusozwa icyiciro cya kane cy’umushinga Minisiteri […]Irambuye
Mu gihe buri rwego rukora ubucuruzi rwakwa umusoro ku nyungu bagendeye ku mubare w’amafaranga banjiza, abalimu b’Abanyamuryango ba Umwalimu Sacco bo basanga bagabanyirijwe umusoro ku nyungu byabateza imbere Umwalimu hanyuma bikarushaho guhindura n’imibereho ya mwalimu. Mu nama nama y’Inteko rusange y’Umwalimu Sacco yabaye kuri iki cyumweru i Kigali nibwo bagarutse kuri iyi ngingo ari naho […]Irambuye