Birababaje kuba Mwarimu agifite imibereho mibi- Museruka Joseph .
Kuri uyu wa 04 Mata 2014 mu kiganiro n’abanyamakuru, abayobozi ba Umwalimu SACCO bagaragaje ibimaze kugerwaho n’Ikigo Umwalimu SACCO kizigamira kandi kigaha inguzanyo abarimu. Ariko Umuyobozi mukuru w’uru rwego yavuze ko abarimu bataratera imbere mu mibereho n’ubukungu bwabo.
Umuyobozi mukuru wa Umwarimu SACCO, Museruka Joseph yavuze ko bibabaje kuba mwalimu akiri inyuma mu majyambere kandi ngo ariwe utanga ubumenyi n’ubuhanga bifitwe n’abakomeye.
Ku rundi ruhande asanga ibi biterwa n’uko bafata inguzanyo zidatanga umusaruro no kutazikoresha neza ngo zibazanore agafaranga.
Museruka yasabye abarimu kwaka inguzanyo mu Mwarimu SACCO kandi bakazibyaza cyane cyane ko ngo muri 2014 biteguye gutanga inguzanyo zisaga Miliyali 23. Aya mafaranga azasaranganywa abalimu basaga ibihumbi 8,576, mu gihugu hose.
Yagize ati “Muri uyu mwaka wa 2014 mu rwego rwo guteza imbere mwalimu tuzatanga miliyali zisaga 23 nk’inguzanyo zitanga umusaruro kubazazisaba. Iyi niyo mpamvu nsaba abanyamuryango ba Umwalimu SACCO ko bakangukira gufata inguzanyo bakiteza imbere.’’
Uyu muyobozi avuga ko umwaka ushize batanze inguzanyo zisaga miliyoni zisaga 987 z’amafaranga mu bucuruzi mu buhinzi batanga Miliyoni 682, naho mu bwubatsi batanga miliyali 8 z’u Rwanda.
Uyu muyobozi yavuze ko hari abarimu bamwe baka inguzanyo ariko bazikoresha nabi kandi ari inguzanyo ya Umwarimu SACCO.
Ubu ngo imibare irerekana ko abalimu bo mu mashuri ya Leta aribo baka inguzanyo ku rwego rwa 93 ku ijana abo mu bigo byigenga bagafata 7 ku ijana.
Ibi ngo biterwa n’uko abarimu bamwe bataramenya akamaro ku Umwarimu SACCO. Nzagahimana Jean Marie Vianney, Perezida wa Komite ya Umwalimu SACCO yavuze ko iki kigega kitaragera ku ntego cyihaye yo guteza imbere imibereho y’umwalimu.
Avuga ko ibi biterwa ngo n’uko abarimu batinya inguzanyo ku buryo nabo bakwiteza imbere. Yashishikarije abarimu guhagurikira gufata inguzanyo zibabyarira umusaruro nabo bakiteza imbere nk’abandi.
Yagize “Abarimu ndabasaba guhagurukira gufata inguzanyo zitanga umusaruro kandi banumve ko Umwalimu SACCO ari ikigo gishinzwe iterambere ry’Umwalimu.’’
Nzagahimana Jean Marie Vianney avuga ko hari ibintu bihombya ikigo Umwarimu SACCO harimo kwirukanwa ku kazi bararangiza kwishyura .
Kuva iki kigo cyatangira gukora muri 2008 ngo umwarimu ntaragera ku rwego rwo kwikemurira ibibazo byose by’ubukungu afite kandi ngo ariwe musingi w’ubumenyi n’uburere bw’Abanyarwanda by’umwihariko.
HABIMANA Marcel
ububiko.umusekehost.com