Digiqole ad

Kwibuka20: Guverinoma ya Bangui irashaka kwigira ku Rwanda

Kuwa mbere, tariki 7 Mata, Abayobozi bakuru ba Repubulika ya Centrafrique, abahagarariye ingabo z’Umuryango wa Afurika (AU) ziri mu butumwa bw’amahoro muri icyo gihugu “MISCA”, hamwe n’abakozi ba Loni bifatanije n’Ingabo z’u Rwanda mu kwibuka ku ncuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’iki gihugu akaba yatangaje ko bashaka gufatira isomo ku Rwanda bakarenga ibibazo barimo.

Umusirikare mu Ngabo ziri mu butumwa bw'Amahoro ashyira indabo ahari hateguwe, hari amafoto y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umusirikare mu Ngabo ziri mu butumwa bw’Amahoro ashyira indabo ahari hateguwe, hari amafoto y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu ijambo ry’umugaba mukuru wa Batayo y’Ingabo z’u Rwanda iri muri Centrafrique, Lt Col J Paul Karangwa yasabye abari muri uwo muhango gukura isomo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bagaharanira ko ibyabaye bitazongera kuba aho ariho hose ku Isi.

Karangwa yavuze inzira u Rwanda rwanyuzemo ngo rusohoke mu icuraburindi rya Jenoside igoye, ariko byashobotse ubu kikaba ari igihugu gifite umutekano kandi kiteje imbere.

Lt Col Jean Paul Karangwa.
Lt Col Jean Paul Karangwa.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Centrafrique, Kongo-Doudou Toussaint wari witabiriye uyu muhango ahagarariye Perezida Samba Panza yashimiye u Rwanda kuba rwarabatabaye.

Yagize ati “Ndabashimira cyane ku bikorwa mukora by’intagarugero kandi ndizera ko abanyasantarafurika tuzabigiraho bigatuma natwe tubasha kwiteza intambwe nziza nk’iyo u Rwanda rumaze gutera.”

Minisitiri Kongo-Doudou Toussaint .
Minisitiri Kongo-Doudou Toussaint .

Ku rundi ruhande, Umugaba mukuru w’Ingabo za MISCA, Brig Gen Martin Tumenta yashimye uburyo u Rwanda rukora neza rugaragaza ubushobozi n’ubuhanga mu kazi ko kugarura umutekano muri Centrafrique, ndetse asaba ko ibanga Abanyarwanda bakoresheje kugira ngo igihugu cyabo kibe cyariyubatse nyuma ya Jenoside barisangiza abo Abanyasantrafurika.

Nyuma hakurikiyeho umuhango wo gushyira indabo ahari hateguwe hari amafoto agaragaza Jenoside.

Abitabiriye uyu muhango banafashe umunota wo guceceka bunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu muhango wabereye mu kigo cya gisirikare cya SOCATEL MPOKO mu murwa mukuru wa Bangui aho ingabo z’u Rwanda zifite icyicaro, i wanitabiriwe n’abandi banyacyubahiro batandukanye barimo Minisitiri w’Ingabo wa Centrafrique, Gen. Thomas Tchimangwa, Minisitiri w’umutekano Denis Wangao Kizimalet na Minisitiri muri Perezidansi Jean Jacques Demafouth na Mayor w’Umurwa mukuru wa Bangui, Wodobode Yacinthe.

 

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ingabo z’u Rwanda zirimo zirakora akazi katoroshye hariya muri C.Afrique.ikibazo ingabo ziri hariya z’Abafransa zisanzwe zitabira izindi gahunda nindi mihango ziracyakomeje guhagarara Ku cyubahiro cyubusa.Kuki ntawitabiriye kiriya gikorwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish