Digiqole ad

Henry Kwami wari wungirije Romeo Dallaire mu Rwanda yaganiriye n’UM– USEKE

Umugabo munini w’igikwerere kandi w’urugwiro cyane, amaze iminsi mu Rwanda aho yaje kwifatanya n’abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 20, yari umuyobozi wungirije Romeo Dallaire w’ingabo za MINUAR zari mu butumwa bw’amahoro mu Rwanda. Ni Maj Gen Henry Kwami, yabwiye Umuseke ko yasabye Gen Major Augustin Bizimungu guhagarika ubwicanyi kenshi akamunanira.

Maj Gen Nkwami Henry
Maj Gen Kwami Henry, ubu ni umusirikare wagiye mu zabukuru muri Ghana

Maj Gen Kwami Henry Anyidoho ni inzobere mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, yagiye mu butumwa nk’ubu butandukanye;

UNEF, Sinai (Misiri)
UNIFIL, Liban
ECOMOG, Liberia,
UNTAC, Cambodia
MINUAR, Rwanda, 1994
UNAMID, Darfur, mu 2005  aho yakoraga nka “Joint Deputy AU-UN Special Representative.”

Aha hose, yemeza ko nta na hamwe yabonye ibyo yabonye mu Rwanda.

Kwami w’imyaka 74, yize ibya gisirikare muri Amerika ndetse anigana mu ishuri na Gen Romeo Dallaire baje no guhurira mu kazi mu Rwanda.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 08 Mata, twamusanze aho yari acumbitse yitegura gutaha muri Ghana aho akomoka, n’urugwiro rwinshi, ntiyazuyaje kwemera kuganira n’Umuseke ku mateka y’u Rwanda kuva yahagera mu ntangiriro za Werurwe 1994 kugeza mu mpera z’umwaka wa 1995.

 Icyo yari azi ku Rwanda

Ajya kuza mu Rwanda, nk’umusirikare avuga ko yabanje gufata amakuru y’ibanze ku gihugu agiye kuzamo, amenya ko cyakolonijwe n’ababiligi, igihugu gifite ikirere cyiza kurusha icy’iwabo, imisozi n’ibibaya byiza ndetse ngo yabwiwe ko haba abantu beza bakunda abanyamahanga.

Ati “Indege ikiri mu kirere cy’u Rwanda nahise mbona ko koko ari igihugu cyiza, ariko igeze hasi maze umwanya muto mu gihugu nahise mbona ko kirimo umwuka mubi, za grenade zaturikaga henshi mu mujyi wa Kigali nijoro.”

Mbere gato yibuka ubwicanyi ku banyapolitiki bwabayeho aho yibukwa Gatabazi wishwe ari mu nzira avuye i Butare, convoy y’ingabo z’Inkotanyi yatezwe hagamijwe kwica abo basirikare bari bemewe n’amasezerano ya Arusha kuba bari muri Kigali n’ubundi bwicanyi bwinshi ngo atarondora.

Ati “Nyamara amasezerano ya Arusha yari amaze kwemezwa.”

Akomeza agira ati “Narabibonaga ko mu gihugu hari ikintu cy’intambara kihanuka ariko simenye uko kizaza kimeze, natunguwe cyane no kubona ubwicanyi bukorwa vuba cyane kandi bugakwira hose mu gihugu. Ni ibintu byateguwe mbere cyane tutarahagera. Niko mbibona.”

Maj Gen Kwami avuga ko ubwicanyi bugitangira i Kigali abicanyi batangiye gufunga imihanga na za bariyeri, nk’ingabo zibungabunga amahoro avuga ko icyo bakoze ari ukugerageza gutunga imbunda abicanyi bababwira ko ibyo bakora atari byo, kuko nta burenganzira bari bafite bwo kurwana.

Ati “Njye ubwanjye nagiye kenshi mu Kiyovu aho Umugaba w’ingabo Maj Gen Bizimungu Augustin yari atuye, uyu yari amaze igihe gito ahawe iryo peti kuko mbere yari ‘battalion commander’.

Nshize amanga namusabye guhagarika ubwicanyi kuko yari abishoboye, nanamubwira ko natabuhagarika azabibazwa.”

Maj Gen Kwami yibuka ko yabashaga kuvugana na Maj Gen Augustin Bizimungu yifashishije umwe mubo bari kumwe mu ngabo za MINUAR wo muri Senegal wavugaga indimi z’igifaransa n’icyongereza kuko Bizimungu atavugaga icyongereza kandi nawe (Nkwami) atazi igifaransa.

Ntabwo Bizimungu (wakatiwe igifungo cy’imyaka 30) yamwemereye, Gen Kwami avuga ko yabonye ubwicanyi buteye agahinda mu nsengero za St Flle na St Paul n’ahandi henshi, aho buri gihe bageraga abicanyi bamaze kwica abantu.

Maj Gen Nkwami Henry aganira n'umunyamakuru w'Umuseke
Maj Gen Kwami Henry aganira n’umunyamakuru w’Umuseke

Ubwumvikane bucye mu ngabo za MINUAR

Gen Kwami avuga ko ubwicanyi bwageze aho burenga ubushobozi bwabo nka MINUAR kubera amabwiriza bari bafite. Ingabo za MINUAR zari zigizwe n’ibice bitatu binini, harimo izaturutse muri Ghana, mu Bubiligi no muri Bangladesh.

Romeo Dallaire wari uziyoboye yasabye gucyura izi ngabo, Henry Nkwami wari umwungirije arabyanga. Avuga ko abandi nibataha ingabo za Ghana zisigara zitari busige abanyafrika bagenzi babo mu kaga bonyine.

Yagize ati “ Dallaire yarambajije ati ese ingabo za Ghana zirataha cyangwa ziraguma hano? Naramusubije nti Sir turasigara aha ntaho tujya.”

Izindi ngabo zaratashye hasigara iza Ghana ziyobowe na Kwami Henry kugeza mu 1995. Avuga ko gusiragara kwabo kwari ukwifatanya n’abicwaga no kugerageza kugira gito bashobora gukora nibura ngo bakize abo bashoboraga gukiza.

Yemeza ko nabo basigaye bafite ubwoba kuko bari bacye, ariko ko hari ‘operation’ zimwe na zimwe zo gukiza abantu bakoze, ndetse ko abantu babashije guhunga bakagera ku biro bikuru bya MINUAR kuri stade Amahoro no ku kibuga cy’Indege i Kanombe hafi bose barokotse.

Ibikorwa basigayemo byarimo ahanini gufatanya n’ingabo z’Inkotanyi gukiza no kurokora abari bakihishahishe ahatandukanye ndetse no kugarura amahoro aho ingabo za FPR zabaga zamaze gufata.

Amaze gutaha iwabo muri Ghana, yakomeje imirimo ya gisirikare. Uyu mugabo yaje kwandika igitabo yise  “Guns over Kigali” kirimo amateka y’ibyo yabonye mu Rwanda, avuga ko yacyanditse agamije ko ayo mateka abikwa kandi nibinashoboka ntihazagire ahandi ibyo yabonye byazongera kuba.

Mu gitabo cye avuga ko anakomoza ku hazaza h’u Rwanda, ndetse n’uburyo bitangaje kandi bimushimisha uko u Rwanda ruri gutera imbere. Ati “Nshimishwa cyane n’uburyo naje mu Rwanda ngasanga harateye imbere bitangaje.”

Iki gitabo cye kiri cyane cyane muri Ghana, arateganya kohereza kopi nyishi zacyo mu Rwanda abicishije muri Ministeri y’Ingabo kuko ngo nk’uwigeze kuba umusirikare nta bandi bantu benshi azi nibo azifashisha.

 

Major General Henry Nkwami hambere
Major General Henry Kwami hambere

Ibibera muri Centre Afrique

Kuri we ibyabereye muri Rwanda byakabaye urugero Africa, ashimishwa no kuba u Rwanda ruri mu bikorwa byo gutabara muri icyo gihugu, kandi ngo ingabo z’u Rwanda ziri muri Centre Afrique zizi icyo gukora kurusha ingabo za Ghana yari ayoboye mu Rwanda mu 1994.

Agira icyo avuga ku ijambo rya Perezida Museveni yavuze ejo mu muhango wo gutangiza kwibuka ku nshuro ya 20, ndetse n’ububyutse bwa bamwe mu bayobozi ba Africa bw’uko ibihugu bikomeye ku Isi bidakwiye kwivanga mu bibazo bya Africa, Henry Kwami avuga ko yemeranye n’intekerezo zimeze zityo cyane.

Ati “Hano turi havutse inkongi ntabwo twategereza ko haza fire brigade twagerageza kuzimya umuriro uko dushoboye. Niko bigomba kugenda kuri Africa, uramutse utegereje ko abazungu baguha umuti.

Icyifuzo cyanjye ni uko nta n’ibibazo byakabaye muri Africa, abayobozi nibayobora neza nta bibazo by’intambara bizongera kuba muri Africa.”

Maj Gen Nkwami Henry mbere gato y'uko asubira iwabo kuri uyu wa kabiri yaganiriye n'Umuseke
Maj Gen Kwami Henry mbere gato y’uko asubira iwabo kuri uyu wa kabiri yaganiriye n’Umuseke

UMSEKE.RW

0 Comment

  • Henry Kwame Anyidoho    apana Kwami,  Kwame     bisobanuye ko yavutse kuwa mbere , 

  • Gen Kwami thanks for coming to support Rwandans in commemorating what you have experienced

  • Umuseke mwakoze kudusangiza aya mateka y’uyu mughanéen. nabo babonye byinshi bajye baza babitubwire.

Comments are closed.

en_USEnglish