Digiqole ad

Kinazi: Baritegura gushyingura mu cyubahiro imibiri 60 000

Ku wa gatandatu tariki ya 19/04/2014 nibwo i Kinazi mu karere ka Ruhango bazashyingurwa mu cyubahiro imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi basaga 60 000 itari ishyunguye neza.

Iki ni icyobo bitaga CND cyaroshywemo Abatutsi benshi muri Jenoside
Iki ni icyobo bitaga CND cyaroshywemo Abatutsi benshi muri Jenoside

Iyi mibiri yari mu kagari ka Rutabo mu murenge wa Kinazi ahazwi ku izina rya Marché Commun. Ikaba yari ishyinguye mu buryo butameze neza.

Dusengiyumva Samuel uhagarariye abacitse ku icumu muri aka gace avuga ko gushyingura neza ababo ari intambwe nini bagiye gutera nyumva y’igihe bari bamaze basaba ko aba bantu bashyingurwa neza.

Ati: “Uburyo ababa babyeyi bacu bari bashyinguwe ntibwari bubakwiye. Bari bashyinguwe mu mashitingi nyumva gato ya Jenoside ku buryo byatugorgaa cyane kujya kubunamira bari hariya.”

Dusengiyumva avuga ko kubashyingura neza bizafasha abo basize komora ibikomere basigiwe na Jenoside yabakorewe.

Asaba abaturage bo mu mirenge ya Ntongwe na Kinazi ndetse n’abanyarwanda bose muri rusange bazatabara bakaza gufata mu mugongo aba barokotse b’i Ntongwe.

Imihango yo gushyingura mu cyubahiro iyi mibiri izaba tariki 19 Mata guhera saa tatu, ariko byabanjirijwe n’ijoro ryo kubibuka kuwa 18 Mata.

Mu gihe cya Jenoside mu yari Komini Ntongwe abarokotse baho bemeza ko haguye Abatutsi benshi kuko hahuriwe n’abahungaga baturutse muri Komini byahanaga imbibi nka Kanzenze na Gashora ubu ni mu Bugesera, Mugina ubu ni muri Kamonyi na Muyira ubu ni mu Karere ka Nyanza.

Abarokotse bavuga ko aho i Ntongwe habereye ubwicanyi bukomeye bukaba bwarayobowe n’abagabo babiri bibera mu buhungiro aribo Kagabo Charles wari Burugumesitiri wa Komini Ntongwe na Nsabimana Jacques wari Perezida wa CDR muri Komini Ntongwe akaba azwi cyane ku cyobo yacukuje ku ishuri ribanza rya Rutabo cyiswe CND, kikaba cyarajugunywemo abatutsi benshi biganjemo aba bazashyingurwa mu cyubahiro kuwa 19 Mata.

Urwibutso tuzashyinguramo
Uru ni urwibutso bubatse bazabashyinguramo mu cyubahiro

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Iyi ni intambwe ikomeye pe. Kubona imibiri yari iri ku Rutabo igihe gushyingurwa? Biranshimishije. Birakwiye rero ko tuzaboneka turi benshi tukajya guhekereza aba bana b’u Rwanda bishwe bazize uko bavutse. NTIBAZAZIME TWARAROKOTSE. Umuseke bravo ku makuru mukomeje kutugezaho. Imana ibahe umugisha

    • Iki gikorwa ni cyiza rwose. Imibiri yabo nishyingurwe neza bakomeza baruhukire mu ijuru kwa jambo

  • Mugize neza Umuseke kuba mutugezaho gahunda yokwibuka,icyo ngirango mbisabire nuko mwanyigishiriza nabantu baho bita I Nyange  ubu ni muri Ngororero Abantu baho  batwiciye bakatubwira aho babataye  byibura nanjye mbazerekeze kuko nayobewe abanjye aho baguye murakoze.

Comments are closed.

en_USEnglish