USAID yatanze ibikoresho mfashanyigisho ku mashuri abanza ya Leta yose
Guhera mu ntangiriro z’uku kwezi amashuri abanza arenga 2 600 afashwa na Leta mu gihugu aratangira kugezwaho ibikoresho by’imfashanyigisho bigezweho bikoresha n’amajwi byo gufasha abana bo mu myaka ya mbere n’iya kabiri y’amashuri abanza kwiga neza Ikinyarwanda, Icyongereza n’Imibare.
Ibikoresho bigiye gutangira gukwirakwizwa mu gihugu byatanzwe n’Ishami rya Leta z’Unze Ubumwe za Amerika rishinzwe iterambere mpuzamahanga, USAID byashyikirijwe ikigo cy’igihugu cy’Uburezi, REB, bimurikirwa Ministre w’Uburezi Dr Vicent Biruta kuri uyu wa 03 Mata aho bibitse i Gikondo mu karere ka Kicukiro umujyi wa Kigali.
USAID ibicishije muri gahunda yayo ya Literacy, Language, and Learning (L3), yatanze ibi bikoresho igamije gufasha u Rwanda kurushaho gutanga uburezi bufite ireme ku bana b’u Rwanda nk’uko byatangajwe none.
Ibi bikoresho ni ibitabo bigera kuri miliyoni 6.3 by’ikinyarwanda, icyongereza n’imibare by’abana, muri ibi bitabo iby’ikinyarwanda birimo inkuru abarezi bazajya basomera abana mu ishuri ndetse hakabamo n’ibitabo bizahabwa abana ubwabo bakajya batahana gusomera mu rugo.
Harimo kandi ibyuma ndangurura majwi ndetse na za telephones byose hamwe 12 000, bizajya byifashishwa mu kuvuza amajwi (records) ari kuri izo telephone ajyanye n’amasomo y’ikinyarwanda, icyongereza n’imibare, azajya avuzwa mu ishuri abana bagakurikira.
Dr. Joyce Musabe Umuyobozi mu kigo cya REB ushinzwe integanyanyigisho yatangaje muri uyu muhango ko ibi bikoresho bizagira akamaro gakomeye mu guha abana ubumenyi bufite ireme kurushaho.
Ibi bikoresho ngo bizafasha cyane abana kugira ubumenyi mu gusoma, kuvuga no kumva indimo z’ikinyarwanda, icyongereza ndetse bibahe n’ubumenyi ku mibare bakiri bato.
Ibikoresho by’imibare byatanzwe byo bikazafasha abana kugira ubushobozi bwo gufata mumutwe imibare no kubasha gutekereza bakoresheje imibare mu gukemura ibibazo bimwe na bimwe by’ikigero cyabo.
Peter Malnak umuyobozi wa USAID/Rwanda Mission muri uyu muhango yavuze ko kumenya (ubumenyi) aricyo kintu cy’ibanze giha icyizere ahazaza h’umuntu. Ati “Niyo mpamvu USAID ishyira imbaraga mu gufasha abana kugira ubumenyi bufite ireme kandi bugezweho.”
Igeragezwa ryo kureba niba ibi bikoresho bikenewe kandi byafasha uburezi bw’u Rwanda ryari ryakozwe mbere mu 2013 ubwo ibi bitabo byatangwaga mu mashuri 90 mu turere dutanu tw’u Rwanda bigashimwa.
Aya mashuri 90 ni nayo ubu ari kugeragerezwamo ibindi bikoresho nk’ibi ariko noneho bigenewe abana bo mu mashuri abanza mu mwaka wa gatatu, byo bikazatangwa hose mu mashuri abanza mu gihugu mu 2015.
Ibi bikoresho byamuritswe none bikaba bigiye gutangira gukwirakwizwa mu gihugu mu mashuri abanza mu mwaka wa mbere n’uwa kabiri.
ububiko.umusekehost.com