Digiqole ad

Remera: Rav4 yagonze ikamyo ya EWSA

Kigali – Saa munani zibura iminota micye kuri uyu wa 04 Mata imodoka yo mu bwoko bwa Rav4 yagonze ikamyo mu rubavu mu masangano y’imihanda iri aho bakunze kwita Prince House i Remera mu mujyi wa Kigali.

Iyi modoka niyo yangiritse cyane nyuma yo kugonga ikamyo
Iyi modoka niyo yangiritse cyane nyuma yo kugonga ikamyo

Iyi mpanuka abayirebaga baremeza ko yatewe n’umuvuduko urenze wakoreshwaga n’uwari utwaye iyi modoka ya Rav4 wari mu muhanda yerekezaga i Kanombe itwawe n’umugabo w’umunyarwanda n’umuzungukazi.

Ikamyo ya EWSA yavaga nko mu Giporoso mu muhanda uva i Kanombe, ikata yerekeza mu muhanda ugana Rwandex no mu mujyi

Iyi kamyo itararenga amasangano y’umuhanda yakubiswe mu rubavu n’iyi Rav4 yihutaga igana nk’i Kanombe.

Aba bantu babiri bari muri iyi Rav4 ku bigaragara ntibakomeretse. Umuzungukazi yagaragazaga ubwoba bwinshi, naho umugabo w’umwirabura wari utwaye iyi modoka we yagaragaje kubabara cyane mu gatuza, bombi bahise bajyanwa kwa muganga.

Ntibiramenyekana niba uyu wari utwaye atangiritse bikomeye.

Police yo mu muhanda ikunze kuburira abashoferi gutwara bigengesereye birinda kugendera ku muvuduko munini.

Ababonye iyi mpanuka bamwe bemeza ko iyo iyi Rav4 itaza kuba yihuta cyane itari kugonga iyi kamyo ya EWSA, itanangiritse na gato yo.

Abandi bakemeza ko iyi kamyo nayo yinjiye huti huti mu masangano igakata idahaye ‘priorité’ imodoka zishobora kuba ziri mu muhanda ishaka kwinjiramo.

DSC07197
Imodoka yangiritse muri ubu buryo
DSC07200
Ikamyo nini yo aho niho yakobotse gusa
DSC07199
Ni ikamyo ya EWSA
Plaque y'imodoka yahise igwa ku ruhande
Plaque y’imodoka yahise igwa ku ruhande
DSC07201
Iyo Ra4 yakubise mu rubavu rw’iyi kamyo (iri imbere yayo) itagize icyo iba
DSC07205
Impanuka yabereye mu masangano y’imihanda ahazwi nka Prince House i Remera

 

Photos/R Mark Rutindukanamurego

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • police igenzure neza icyateye iyo mpanuka itagendeye kubivugwa/ntamarangamutima kuko wasanga bashize ikoso k’urengana murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish