Profemme iravuganira abagore bakora ubucuruzi mpuzamahanga
U Rwanda ruri mu bihugu bya mbere byashyize mu bikorwa ihame ry’uburinganire, aho kugeza ubu abagore n’abagabo bafite uburenganzira bungana mu mirimo yose, ndetse ubu bakaba banafite umubare munini mu nzego zifata ibyemezo muri iki gihugu cyane cyane mu Nteko ishinga Amategeko.
Muri iyo mirimo abagore basigaye bitabira, harimo n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka, nk’uko twabitangarijwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa wa Profemme Twese Hamwe Bugingo Emma Marie, aho abo bagore baterwa inkunga na poroje yitwa Trade Mark Africa, bayicishije muri Profemme twese hamwe.
Bugingo Emma Marie akaba yatangarije Umuseke ko abo bagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, babukorera cyane cyane muri Afurika y’Uburasirazuba, bahura n’imbogamizi mu mirimo yabo ya buri munsi, ndetse hakaba hari n’izindi mbogamizi zigaragara mu ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko yo kwishyirahamwe kw’ibihugu bigize Afurika y’uburasirazuba.
Akaba rero ariyo mpamvu Profemme Twese Hamwe yahuriye mu nama kuri uyu wa gatanu tariki ya 4 Mata, kugirango bige kuri izo mbogamizi maze bazikorere ubuvugizi, kugirango ziranduranwe n’imizi.
Imbogamizi Bugingo Emma Marie yagaragaje mu bijyanye no kwishyirahamwe kw’ ibihugu bigize Afurika y’uburasirazuba, ni ijyanye n’uburinganire hagati y’abagore n’abagabo itarumvikana mu bihugu bya Afurika y’uburasirazuba, kandi mu masezerano yo gushyirahamwe kw’ibihugu byose bari baremeye kubishyira mu bikorwa.
Iyi mbogamizi idakuweho ikaba igaragaza ko yatera gusubira inyuma kwa politike y’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu Rwanda yari igeze kure, mu gihe idashyizwe mu bikorwa nk’uko yari yaremeranyijweho n’ibihugu byose bigize Afurika y’uburasirazuba.
Indi mbogamizi irebana n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka, Bugingo yatangaje ko aba bagore bahura n’imbogamizi cyane cyane yo kutamenya amategeko agenga ubwo bucuruzi, aho bibaviramo cyane cyane kubura uburenganzira bagenerwa n’amategeko, ndetse abandi bagahohoterwa bafatwa ku ngufu kubera kutamenya amategeko.
Kuri iyi mbogamizi Bugingo yatangaje ko bateganya kongera amahugurwa batangiye guha abo bagore, babakangurira kujya banyura ku mipaka isanzwe, birinda kunyura mu tuyira twa magendu, kugirango birinde iryo hohoterwa bakorerwa muri utwo tuyira, banabakangurira kugana abashinzwe ibiro by’abinjira n’abasohoka kugirango babasobanurire imigendekere y’ubwo bucuruzi kugira ngo badakomeza guhuzagurika, bikanabaviramo guhomba.
Iyindi mbogamizi yagaragaye ni uko, abenshi muri abo bagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, buri wese akora ku giti cye, kandi hari amahirwe y’uko baramutse bishyize hamwe bagakora nka zakoperative, hari ikigo gishinzwe ama koperative mu gihugu cyabegeranya, kikabafasha kubona inguzanyo.
Kuri iyi mbogamizi, Bugingo akaba yatangaje ko bagerageza kubegera, bakanabafasha kwishyira hamwe mu ma koperative, ubu abenshi bakaba barabyumvise ndetse bakayakora, ubu bakaba basigaranye imbogamizi yo kuyashakira ubuzimagatozi.
Ku mbogamizi yo gushakira ayo makoperative ubuzimagatozi , Bugingo yatangaje ko byabanje kugorana kuko byaheraga mu rwego rw’umudugudu biyandikisha bizamuka bikazagera mu rwego rw’igihugu, ariko ubu bakaba bari gukora ubuvugizi kugirango bizage birangirira ku rwego rw’ inzego z’ibanze kugira ngo bigabanye umwanya ndetse n’amafaranga yakoreshwaga yaba mu ngendo baza kwiyandikisha dore ko byakorerwaga gusa mu mujyi wa Kigali.
Iyindi mbogamizi ikaba ari iyo uko abagore batari bafite ubumenyi bwo gukora imishinga bakabasha kubona inguzanyo, kuko abenshi usanga bafite amafaranga make baba bakoresha mu bucuruzi, ugasanga ntibatera imbere mu bucuruzi bwabo, kubera gucuruza amafaranga make.
Aho Bugingo akaba yatangaje ko bateganya kongera amahugurwa kuri aba bagore yo kubafasha kwikorera imishinga yatuma babona inguzanyo, ndetse bakabavuganira cyane cyane mu bigo bitera inkunga kugirango bibashe kubaha inguzanyo ihagije kuburyo babona igishoro gihagije cyo kubafasha mu bucuruzi bwabo bugatera imbere.
Bugingo kandi yatangaje ko ubuvugizi bateganya gukora buzagezwa kuri buri rwego rushinzwe buri cyiciro yaba icy’uburinganire, yaba icy’amakoperative, yaba icya Afurika y’uburasirazuba n’ibindi kugirango babashe kuganira kuri izo mbogamizi bahuye nazo, kandi bakaba bizera neza ko zizabonerwa ibisubizo bihamye, maze zikarandurwa n’imizi yazo
Roger Marc Rutindukanamurego
ububiko.umusekehost.com