Digiqole ad

Kubera iki nyuma y'imyaka 20?

U Rwanda rwibuka Jenoside ku nshuro ya 20, uwarebaga uburyo amahanga yashitse yashoboraga nko kwibaza ko Jenoside yabaye ejo. Ariko nyamara ijya no kuba Isi yari yabwiwe ibigiye kuba, gusa nyuma y’imyaka 20 isi yose nibwo ubona noneho imenye cyangwa ishaka kumenya no kumenyekanisha ibyabaye mu Rwanda.

Aba ni bacye muri benshi bari mu gihugu kuwa mbere
Aba ni bacye muri benshi bari mu gihugu kuwa mbere

Njye nabonye uko abazungu bamanutse, ibitangazamakuru kuva muri Amerika kugera mu Buyapani, kuva muri Africa y’Epfo kugera mu Burayi bwa ruguru, nkibaza nti Jenoside iba itangazamakuru ntiryabagaho?

Hari abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bakavuga ngo yatewe n’urupfu rwa Habyarimana, bakirengagiza amageragezwa yayo yabayeho za Kibirira na Bugesera, bakirengangiza imyitozo y’interahamwe, bakibagirwa imihoro yaguzwe na Kabuga, ndetse ntibite ku ijambo Bagosora yavugiye i Arusha imbere y’amahanga ati “Ngiye gutegura Apocalypse mu Rwanda.”

Hejuru y’ibi mpamyako Umuryango w’Abibumbye wumvise neza intabaza ya General Romeo Dallaire wari uyoboye ingabo zabo mu Rwanda, wababwiye ko mu Rwanda hari gutegurwa ubwicanyi, agasaba ko bongera ingabo ndetse bakazihindurira inshingano, aho kuzoongeera ahubwo barazihamagaye ngo zitahe. Ibi byose byabaye ibyo bitangazamakuru bikomeye byari byahururiye i Kigali ejo bundi bikora, ndetse bariya bagabo benshi nabonye b’abanyacubahiro, muri icyo gihe nabwo ntibari boroheje n’ubwo bariho bazamuka muri za Politiki z’ibihugu byabo.

Uyu munsi, Jenoside yakorewe Abatutsi iravugwa mu bitangazamakuru hafi byose ku Isi, televiziyo y’amahanga cyangwa radio yose ufunguye niyo nkuru, ibinyamakuru bikomeye niyo ntero, ushobora kwibaza ko Jenoside yabaye mu Rwanda yabaye ejo.

Nibyo imyaka 20 ni myinshi ndetse no ku munyarwanda ifite icyo ivuze kuko ni igihe kitari gito u Rwanda rwacu ruri gukira ibikomere. Ariko rero kubona isi yamanutse, abazungu benda kungana n’abirabura i Kigali njye mbibonamo ikindi kintu.

Umugabo yarihanukiriye ati “Ak’i Muhana kaza imvura ihise.”

Umuzungu kuri stade Amahoro turi kwibuka yaranyegereye ati “Ndashaka ko uduha Interview” ndamubaza nti “ya Rubanza ki?” atangira kunyumvisha uburyo ngo aje kugaragaza Jenoside kurushaho n’ibindi byinshi. Wabonaga ameze neza neza nk’utabaye mbese nk’aho Jenoside ikirangira….

Ibi nibyo byanteye kwandika nanjye ngo ninigure kucyo ntekereza ku mahanga ubona noneho yahindukiriye u Rwanda.

Mu by’ukuri ntabwo uwari mukuru akurikirana azi ibya politiki cyangwa afite ubuyobozi runaka bukomeye, atamenye ibiri kubera mu Rwanda, nk’uko natwe ubu tuzi ibiri kubera muri centre Africa, heureusement ko twoherejeyo ingabo zacu zikaba ziri gukora akazi kazijyanye neza. Ndibaza ko u Rwanda nk’u Rwanda rwakoze ibyo rwagombaga kuhakora ntacyo amateka azarubaza nk’ubu Ubufaransa buri guhangana n’ibyo ba Mitterrand bakoze.

Ariko ubundi aya mahanga mbona yashamadukiye amateka mabi yacu ntabwo yigeze ayayoberwa ubwo yategurwaga, nibura abayobozi bayo bari bayazi. Kuba Perezida w’u Rwanda Paul Kagame basigaye bamubona nk’igitangaza iyo za burayi, si uko bamukunze ni uko batangarira uburyo igihugu bari baziko kizimye yagize uruhare rukomeye mu kukigira intangarugero, n’ejo bundi yarabivuze.

Si urukundo no kugaragaza neza u Rwanda, ni ugutangarira aho ruvuye bareba n'aho rugeze
Si urukundo no kugaragaza neza u Rwanda, ni ugutangarira aho ruvuye bareba n’aho rugeze

Icyo nashaka kwibwirira abanyarwanda rero, ni uko nubwo mubona amahanga yahagurutse, nubwo tubona itangazamakuru rikomeye ryatunze ibikoresho byaryo mu Rwanda, mumenye ko nta mpuhwe na nke bafitiye u Rwanda, igihe icyo aricyo cyose twakongera gusubira mu ndyane no gucanaguramo, batugurisha imihoro ndetse ahubwo byaba ngombwa bakayidukopa cyangwa bakayiduhera macye.

Izi mbaraga bashyize mu kwerekana Jenoside yabaye mu Rwanda ikorewe Abatutsi, iyo bazishyira mu kumva imiburo ya Gen Romeo Dallaire na bagenzi be miliyoni irenga y’abatutsi ntabwo yari kwicwa mu minsi ijana gusa, nako bo bavuga 800 000!

Igitekerezo cy’Umusomyi w’UM– USEKE 

0 Comment

  • Sha uri umuntu w’umugabo rwose nta kindi narenzaho urabivuze nange usanga nibyo natekerezaga ikintu cyabaye kidasnzwe ariko noneho uranyunganiye.

  • Wamuntu we nanjye nahoze mbyibaza cyane pee,ariko icyanteye guseka cyane nokwibaza cyane,nuburyo nta jambo rya human right watch nunvise,uretse ko yaba genocide,yaba indwara zibyorezo,ndavuga za SIDA ebola nizindi byose ari gahunda zabazungu ngo bakunde baganye umubare wabatuye africa nahandi ngo bakunde babashe gusigarana umubare muto bashobora kuyobora,iyi gahunda yabo bayita depopulation uretse ko natwe wamugani wawe turamutse tubemereye byakongera daa ariko Imana ntizabyemera tuuu

  • Sha vraiment uwanditse iyi nkuru ndamwemeye iyaba abantu bose kakoraga analyse nkiyi kandi twakomeza kumvisha amahanga icyo turi cyo nagaciro dufite. Twanze gutoberwa amateka kandi les faits sont tetues! mumbabarire muyishyire in english the publish all over the world!

  • Wamunyamakuruwe urumuntu wumugabo peee ibyuvuze nukuri pee, kigali wagirango yari yabaye iburayi abazungu gusa gusa hakoraga icyongereza gusa cash zarisukaga narumiwe kuki batitabiriye kudukiza koko? ntakundi umuntu agutabara wapfushije ariko mukibazo akinumira, dukomeze kwihangana

    • ni umusomyi w’umuseke watanze igitekerezo ntabwo ari umunyamakuru

  • vraiment coup de chapeau kuri wowe wanditse iyi nkuru!! uvuze ukuri!  gusa nabo ni remort  ibibatera! kuko byabaye bareba bafite nicyo bakora antibagikora!

    • remord !

  • iyi analysis ifite ibtekerezo bizima pe!ibyo dukora nibyo twibwira byose mwibuke ko communisme ariyo iganje muriyi minsi,ndibaza haricyo byaduusobanurira mu migenzereze nimyitwarire rero barimo kugaragaza muriki gihe Twibuka! Nyiriyi nkuru adufashe atange uburenganzira cg nawe ayishyire mu ndimi z’amahanga,ibashe gusomwa na benshi

Comments are closed.

en_USEnglish