Ishuri Rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro mu Ntara y’Uburasirazuba (IPRC EAST) rirakangurira abatuye akarere ka Kayonza kwitabira amashuri y’imyunga n’ubumenyingiro, nk’uko byagarutsweho mu butumwa bwatangiwe mu muganda wo kubakira Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania ku wa gatandatu tariki ya 28 Kmena 2014. Uyu muganda wari uwo ku rwego rw’igihugu usanzwe uba mu mpera za buri kwezi, wabereye […]Irambuye
Kwibuka ni ingenzi ku warokotse akabura abe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, igikorwa cyo kwibuka gifasha cyane uwasigaye iyo ageze aho abe bashyinguye (ku wabashije kuhamenya), abasaza bamwe batuye mu mudugudu wa Kiberinka mu nkengero z’Umujyi wa Kigali mu murenge wa Nyamirambo ubumuga kuri bamwe n’ubusaza ku bandi ntibituma babasha kujya kwibuka ababo. Akenshi bibatera agahinda […]Irambuye
Ikigo nderabuzima cya Muhima ejo cyageneye umukecuru witwa Mukanguhe Madeleine wavukiye muri Perefegitura ya Gitarama ubu utuye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Muhima, mu Kagali ka Mahoro, Umudugudu wa Ruhimbi ubufasha mu rwego rwo kumufasha kwiyubaka kuko yagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. Uyu mubyeyi wari ufite umugabo ndetse n’abana batandatu ubu […]Irambuye
Ubwo yakiraga abantu baje kwitabira umuhango wo Kwita Izina ku nshuro ya 10 kuri uyu wa gatandatu tariki 28 Kamena, Ambasaderi Rugwabiza Valentine, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwihutisha iterambere (RDB) yashimiye cyane Rica Rwigamba wahoze ayobora ishami ry’ubukerarugendo muri RDB kuko ngo ibyiza ubukerarugendo bw’u Rwanda bugezeho ubu yabigizemo uruharere runini. Muri uyu muhango Ambasaderi […]Irambuye
Mu nama yabaye kuri uyu wa Gatanu yahuje ubuyobozi bwa Kaminuza Gatolika ya Kabgayi (UCK) n’abakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB), umuyobozi wungirije muri RGB, Dr Félicien Usengimukiza yavuze ko Demokarasi n’imiyoborere myiza bifitanye isano ya bugufi. Iyi nama yabereye mu Karere ka Muhanga, igamije kwerekana itandukaniro riri hagati ya Demokarasi n’imiyoborere, ndetse n’inyugu abaturage bakuramo […]Irambuye
Mu mikino ya ½ y’igokombe cy’Amahoro yo kwishyura yabaye kuri uyu wa gatanu tariki 27 Kamena yarangiye amakipe ya APR FC na Police FC arizo zikatishije itike yo kuzakina umukino wa nyuma uzaba mu cyumweru gitaha tariki 04 Nyakanga. Mu mukino wahuje ikipe ya Police FC n’ikipe ya SEC Academy waranzwe no kwiharira umupira mu […]Irambuye
Kicukiro – Ahagana ku isaha ya Saa munani ( 14h00) kuri uyu wa gatanu mu gashyamba gaherereye mu mudugudu wa Bisambu mu kagari ka Nyarurama mu murenge wa Gatenga habonetse umurambo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 25 bikekwa ko yahiciwe n’abagizi ba nabi bamuziritse ku giti cy’inturusu bakamunigisha umukandara we. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatenga […]Irambuye
Mu Rwanda, abana babarirwa ku bihumbi 20 bavutse ku cyaha cya Jenoside ubwo ba nyina bafatwaga ku ngufu n’Interahamwe. Nyuma y’imyaka 20 abahuye n’iki kibazo baravuga ko nta buryo bwo kubafasha by’umwihariko, agahinda karacyashengura ababyeyi babo kubera ayo mateka no kudafashwa kw’abo babyaye. Kuri uyu wa kane tariki ya 26 Kamena wari umunsi wahariwe kuzirika […]Irambuye
Kuri uyu wa kane tariki 26 Kamena, komisiyo ya politike, ubwuzuzanye bw’abagabo n’ abagore mu iterambere ry’igihugu mu Nteko nshingamategeko umutwe w’abadepite, yongeye guterana igamije gukomeza gusuzuma umushinga w’itegeko rigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano zatanzwe mu rwego rw’umuryango n’izungura. Ingingo zikubiye mu itegeko rijyanye n’ibyo kuzungura n’impano zigenerwa umuryango w’abashyingiranywe nk’iya 33, 34, 35, 36,37,38,39 […]Irambuye
Mwalimu kugirango anoze umurimo we ukomeye akenera iby’ibanze, agashahara kakunze kugawa ubuke kuva cyera, no gutura hafi y’akazi ke. Kuri bamwe mu barimu bo mu murenge wa Mushishiro i Muhanga byari ibyishimo kuri uyu wa 25 Kamena ubwo bashyikirizwaga imfunguzo z’imiryango y’amacumbi yabo ari bugufi bw’ishuri. Aha i Mushishiro ni mu gace k’icyaro, abarimu bavuga […]Irambuye