Digiqole ad

Demokarasi n’imiyoborere myiza biruzuzanya- Dr Usengimana

Mu nama yabaye kuri uyu wa Gatanu yahuje ubuyobozi bwa Kaminuza Gatolika ya Kabgayi (UCK) n’abakozi  b’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB), umuyobozi wungirije muri RGB, Dr Félicien Usengimukiza  yavuze ko  Demokarasi n’imiyoborere myiza  bifitanye isano ya bugufi.

Umuyobozi wungirije muri RGB Dr Usengumukiza Félicien
Umuyobozi wungirije muri RGB Dr Usengumukiza Félicien

Iyi nama yabereye mu Karere ka Muhanga, igamije kwerekana itandukaniro riri hagati ya Demokarasi n’imiyoborere, ndetse n’inyugu abaturage bakuramo iyo bafite ubuyobozi bwiza bushingiye kuri Demokarasi n’imiyoborere myiza.

Dr Usengimana Félicien, yatangaje ko buri gihugu cyose kigira uko kiyoborwa bityo ko mu Rwanda, Demokarasi n’imiyoborere bishingira ku mateka igihugu cyanyuzemo kandi ko ntawe ushobora kuyirengagiza ashaka kugereranya u Rwanda n’ibindi bihugu bitabayemo Jenoside.

Uyu muyobozi yavuze ko yaba Demokarasi cyangwa se imiyoborere byose biganisha ku mibereho myiza y’abaturage, ari nabyo u Rwanda rwashyize imbere rwishingikirije ku inkingi enye  igihugu kigenderaho.

Yavuze ko kubera  iyo mpamvu byatumye abaturage  mu myaka icumi ishize baravuye mu bukene, imibare ikaba ishimishije.

Nyirangirimana Isabelle umunyeshuri muri UCK , yavuze ko atakwirengagiza uko ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu Rwanda  ryateye intambwe ishimishije ngo kuko  mbere ya Jenoside umugore w’Umunyarwandakazi atagiraga ijambo ariko ubu abagore bahawe ijambo kimwe n’abagabo.

Yagize ati: ” Murebe namwe amateka u Rwanda rwanyuzemo,  mugereranye n’ibimaze gukorwa  uRwanda rugeze kure mu miyoborere myiza ugereranyije n’ibindi bihugu bitahuye n’aya mateka mabi.’’

Gihana Tharcisse wiga mu ishami ry’ubukungu, we asanga u Rwanda rufite ijambo mu ruhando mpuzamahanga. Aashingira ku ntambwe yatewe mu nzego zitandukanye zaba ubukungu n’imibereho myiza.

Ati: “Hashyizweho gahunda ya Girinka ndetse na Mutuelle de Sante  mu Rwanda kugirango abaturage bikenure muri rusange  kandi ibi byose byerekana ko hari imiyoborere.’’

Iyi nama  yateguwe n’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB) ibaye mu gihe u Rwanda rwitegura kwakira Inama mpuzamahanga izaba taliki ya 30, Kamena, 2014, izahuza ibihugu byo muri Afurika, ndetse n’ibyo mu Burasirazuba bwo hagati( Israel na Palestina.

Ibi biganiro bya  RGB yarateguye  hirya no hino mu gihugu ni ibyo mu  rwego rwo kugira ngo  abaturage batange ibitekerezo by’uko babona demokarasi n’imiyoborere mu Rwanda byifashe kandi habeho kungurana ibitekerezo kuri izi nging.

Umuyobozi w'ingabo mu Ntara y'Amajyepfo Général Rwigamba na Padiri Kagabo Vincent Umuyobozi wa UCK
Umuyobozi w’ingabo mu Ntara y’Amajyepfo Général Rwigamba na Padiri Kagabo Vincent Umuyobozi wa UCK
Abakozi ba RGB mu nama ya Demokarasi n' imiyoborere
Abakozi ba RGB mu nama ya Demokarasi n’ imiyoborere

MUHIZI Elisee

ububiko.umusekehost.com/MUHANGA.

0 Comment

  • niba aribyo twe demoklasi twwayigeze cyera kuko kubijyanye nimiyobore myiza turi kuri 95 hafi aho rwose yewe nibibura tuzabigeraho kandi vuba cyane, ibi byose tubikesha Muzehe Paul ufite ubushishozi budasanzwe ,

  • Nibaturi muri demokarasi no mu bisanzure uyu afande abizamo gute? Kuki tubona abasilikari buri gihe mu bikorwa bya politiki? bazavanemo iriya myenda rimwe na rimwe kuko baterubwoba abaturage.

  • Iyi demokarasi ijya gusa niyo batubwiraga muri 1988 umuntu asoma mu bitabo byanditswe nabanengaga ubutegetsi icyo gihe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish