Demokarasi n’imiyoborere myiza biruzuzanya- Dr Usengimana
Mu nama yabaye kuri uyu wa Gatanu yahuje ubuyobozi bwa Kaminuza Gatolika ya Kabgayi (UCK) n’abakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB), umuyobozi wungirije muri RGB, Dr Félicien Usengimukiza yavuze ko Demokarasi n’imiyoborere myiza bifitanye isano ya bugufi.
Iyi nama yabereye mu Karere ka Muhanga, igamije kwerekana itandukaniro riri hagati ya Demokarasi n’imiyoborere, ndetse n’inyugu abaturage bakuramo iyo bafite ubuyobozi bwiza bushingiye kuri Demokarasi n’imiyoborere myiza.
Dr Usengimana Félicien, yatangaje ko buri gihugu cyose kigira uko kiyoborwa bityo ko mu Rwanda, Demokarasi n’imiyoborere bishingira ku mateka igihugu cyanyuzemo kandi ko ntawe ushobora kuyirengagiza ashaka kugereranya u Rwanda n’ibindi bihugu bitabayemo Jenoside.
Uyu muyobozi yavuze ko yaba Demokarasi cyangwa se imiyoborere byose biganisha ku mibereho myiza y’abaturage, ari nabyo u Rwanda rwashyize imbere rwishingikirije ku inkingi enye igihugu kigenderaho.
Yavuze ko kubera iyo mpamvu byatumye abaturage mu myaka icumi ishize baravuye mu bukene, imibare ikaba ishimishije.
Nyirangirimana Isabelle umunyeshuri muri UCK , yavuze ko atakwirengagiza uko ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu Rwanda ryateye intambwe ishimishije ngo kuko mbere ya Jenoside umugore w’Umunyarwandakazi atagiraga ijambo ariko ubu abagore bahawe ijambo kimwe n’abagabo.
Yagize ati: ” Murebe namwe amateka u Rwanda rwanyuzemo, mugereranye n’ibimaze gukorwa uRwanda rugeze kure mu miyoborere myiza ugereranyije n’ibindi bihugu bitahuye n’aya mateka mabi.’’
Gihana Tharcisse wiga mu ishami ry’ubukungu, we asanga u Rwanda rufite ijambo mu ruhando mpuzamahanga. Aashingira ku ntambwe yatewe mu nzego zitandukanye zaba ubukungu n’imibereho myiza.
Ati: “Hashyizweho gahunda ya Girinka ndetse na Mutuelle de Sante mu Rwanda kugirango abaturage bikenure muri rusange kandi ibi byose byerekana ko hari imiyoborere.’’
Iyi nama yateguwe n’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB) ibaye mu gihe u Rwanda rwitegura kwakira Inama mpuzamahanga izaba taliki ya 30, Kamena, 2014, izahuza ibihugu byo muri Afurika, ndetse n’ibyo mu Burasirazuba bwo hagati( Israel na Palestina.
Ibi biganiro bya RGB yarateguye hirya no hino mu gihugu ni ibyo mu rwego rwo kugira ngo abaturage batange ibitekerezo by’uko babona demokarasi n’imiyoborere mu Rwanda byifashe kandi habeho kungurana ibitekerezo kuri izi nging.
MUHIZI Elisee
ububiko.umusekehost.com/MUHANGA.
0 Comment
niba aribyo twe demoklasi twwayigeze cyera kuko kubijyanye nimiyobore myiza turi kuri 95 hafi aho rwose yewe nibibura tuzabigeraho kandi vuba cyane, ibi byose tubikesha Muzehe Paul ufite ubushishozi budasanzwe ,
Nibaturi muri demokarasi no mu bisanzure uyu afande abizamo gute? Kuki tubona abasilikari buri gihe mu bikorwa bya politiki? bazavanemo iriya myenda rimwe na rimwe kuko baterubwoba abaturage.
Iyi demokarasi ijya gusa niyo batubwiraga muri 1988 umuntu asoma mu bitabo byanditswe nabanengaga ubutegetsi icyo gihe.