Muri Gicurasi harashwe uwari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyuve mu karere ka Musanze, muri Kanama haraswa uwari akurikiranyweho kuroga bamwe mu bayobozi i Gicumbi barimo n’umusirikare mukuru mu ngabo, kuwa gatandatu ushize harashwe babiri mu bajura bishe umuzamu bakaniba i Muhanga, abarashwe bose baguye aho barasiwe kandi babaga bagerageza guhunga ubutabera nk’uko Polisi y’u Rwanda […]Irambuye
Nsabimana Emmanuel acumbitse mu mudugudu wa Nyabisindu mu kagari ka Gitarama mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga, yavuze ko yatunguwe no kubona Ubuyobozi bw’umurenge buje kumusenyera kandi yarubatse ku manywa y’ihangu. Nsabimana Emmanuel amaze imyaka hafi ibiri ahungutse ngo, yageze mu Rwanda aturutse muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, aho atahukiye Komisiyo ishinzwe […]Irambuye
Kabuye Ephrem ukomoka mu gihugu cya Uganda, utuye mu mudugudu wa Nyarucyamu ya mbere, akagari ka Gahogo, umurenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga, yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda, akavuga ko agiye gukurikiza amategeko n’amabwiriza agenga abatuye igihugu cye gishya. Kabuye Ephrem akomoka mu karere ka Masaka muri Uganda, amaze imyaka itandatu aba mu Rwanda, yavuze […]Irambuye
Iperereza ku nkongi y’umuririro yaraye yibasiye gereza ya Rubavu ryatangiye, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye kuri iyi gereza ahagana saa sita z’amanywa kuri uyu wa 08 Nyakanga, Umuyobozi w’Urwego rw’amagereza mu Rwanda yavuze ko hari gukorwa iperereza kuko hashobora kuba hari abagororwa bakoze iki gikorwa kibi. Muri iki kiganiro, Gen Paul Rwarakabije uyobora urwego rw’igihugu rw’amagereza […]Irambuye
Bamwe mu bubatse urugomero rw’amashanyarazi rwa Rukarara II bavuga ko babajwe cyane n’uko abagera kuri 200 barirukanywe ikubagahu badahawe integuza n’imperekeza kandi mbere yo guhabwa akazi bari babanje kubyemererwa. Urugomero rw’amashanyarazi rwa Rukarara II ruherutse gutahwa ku mugaragaragaro ndetse abaruturiye bakaba barishimiye iki gikorwa cyane ko basezeranyijwe kuzaba ari bo bahabwa aya mashanyarazi ku ikubitiro […]Irambuye
Abanyarwanda batuye muri Canada ndetse no muri Leta zunze ubumwe za Amerika kuwa 4 Nyakanga bijihije nabo umunsi wo Kwibohora mu mihango yaranzwe no kwishimira ibyagezweho n’igihugu cyabo nyuma y’imyaka 20 kivuye mu icuraburindi. Maryland Muri America abagera kuri 300 bateraniye muri Pariki yitwa Fairland Recreational Parks iri muri Leta ya Maryland, hamwe n’abana n’imiryango […]Irambuye
Abaturage bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’Ubudehe bagenewe miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda zigiye kubafasha kwivuza muri uyu mwaka w’ingengo y’imari. Ibi byatangarijwe mu gikorwa cyo kwerekana bimwe mu bikorwa by’iterambere Akarere ka Kamonyi kagezeho muri uyu mwaka ushize w’ingengo y’imari cyabaye kuri uyu wa kane taliki ya 03/Nyakanga/2014 . Rutsinga Jacques Umuyobozi […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Musaza Akagali ka Gasarabwayi hatashywe ku mugaragaro ivuriro (Poste de Sante) ryubatswe n’abaturage rifite agaciro ka miliyoni 32 z’amafaranga y’u Rwanda. Ubuyobozi bw’Akarere n’abafatanya bikorwa babo bakaba babemereye kubashyiriramo ibikoresho byose bikenewe kugira ngo ivuriro ritangire gukora. Ni umuhango watangijwe n’imbyino zitandukanye z’abaturage bakira […]Irambuye
Intambwe igaragara yaratewe mu rugamba rushya rwo kwibohora, ni ntambwe nini cyane itangarirwa n’amahanga ugereranyije no mu myaka 20 ishize, ariko ni intambwe nto ugereranyije n’icyerekezo n’ibyo abanyarwanda bakwiye. Ibi ni ibibazo 20 u Rwanda rufite imbere yarwo byo kurwana nabyo mu rugamba rukomeje. – Ikibazo cy’imirimo: abarangiza amashuri bariyongera imirimo ni micye, kuyihanga biracyari […]Irambuye
Indi ntambwe yatewe nyuma y’urugamba rwo KWIBOHORA, muri Politiki, ububanyi n’amahanga, umutekano: * U Rwanda rwinjiye mu kanama gashinzwe umutekano ka UN * U Rwanda rwinjiye muri Commonwealth * U Rwanda rwinjiye mu muryango wa East African Community * Inzego z’ingabo na Polisi by’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro ahatandukanye ku Isi. * […]Irambuye