Digiqole ad

RDB yashimiye Rica Rwigamba aho yagejeje ubukerarugendo

Ubwo yakiraga abantu baje kwitabira umuhango wo Kwita Izina ku nshuro ya 10 kuri uyu wa gatandatu tariki 28 Kamena, Ambasaderi Rugwabiza Valentine, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwihutisha iterambere (RDB) yashimiye cyane Rica Rwigamba wahoze ayobora ishami ry’ubukerarugendo muri RDB kuko ngo ibyiza ubukerarugendo bw’u Rwanda bugezeho ubu yabigizemo uruharere runini.

Amabasaderi Rugwabiza Valentine, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwihutisha iterambere (RDB) yashimiye Rica Rwigamba ubwitange yakoranye kugira ngo ubukerarugendo bw'u Rwanda butere imbere.
Amabasaderi Rugwabiza Valentine, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwihutisha iterambere (RDB) yashimiye Rica Rwigamba ubwitange yakoranye kugira ngo ubukerarugendo bw’u Rwanda butere imbere.

Muri uyu muhango Ambasaderi Rugwabiza Valentine, yavuze ko Kwita Izina abana b’ingagi 18 bavutse muri uyu mwaka ari umwanya mwiza wo kwishimira ibyagezweho mu myaka ishize mu rwego rw’ubukerarugendo.

Aha yashimiye cyane abakozi ba RDB, barimo abahoze mu kigo cyitwaga ‘Ikigo cy’igihugu cy’ubukerarugendo (ORTPN)’ ngo bakoze ubutaruhuka kugira ngo ubukerarugendo bw’u Rwanda bube bugeze aho bugeze ubu.

Yagize ati “Ibyo mubona tugezeho, twishimira ibyagezweho, ntabwo ari ibintu byakozwe mu mezi macye ashize, cyangwa mu mwaka ushize, ni ukubera ahari abantu benshi bakoze cyane mu myaka myinshi ishize. Hari benshi nashimira bari hano muri iki cyumba, kubera ko abantu nka Rica Rwigamba bakoze cyane kugira ngo batugeze aho tugeze uyu munsi.”

Ambasaderi Rugwabiza yavuze ko abantu nka Rica Rwigamba ari abo gushimirwa cyane kuko ibyo babiriye icyuya, ubu aribyo birimo kwishimirwa kandi aribyo RDB izakomeza kubakiraho iteza imbere ubukerarugendo.

Kuva Rica Rwigamba yasimburwa ku mwanya wo kuyobora ishami ry’ubukerarugendo muri RDB nk’uko byasohotse mu myanzuro y’inama y’Abaminisitiri yo kuwa 28 Werurwe 2014, ntiyari akigargara cyane mu bikorwa bihuriramo abantu benshi cyangwa mu itangazamakuru, Rwigamba yasimbuwe na Ambasaderi Yamina Karitanyi.

Rica Rwigamba yayoboraga ubukerarugendo bw’u Rwanda, uru rwego rwarushije gutera imbere, by’umwihariko ariko no kumenyekanisha ibyiza nyaburanga by’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga bitera imbere cyane.

Ubukerarugendo mu Rwanda ni kimwe mu byinjiriza igihugu amafaranga menshi ku ngengo y’imari yacyo.

Aho Rica Rwigamba wanishimiwe n'abantu benshi yari yicaye we akanyamuneza kari kose.
Rica Rwigamba washimiwe n’abantu benshi nawe akanyamuneza kari kose.

Vénuste KAMANZI
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • uyu mudamu yateje imbere ubukerarugendo arugeza ku rwego rushimishije cyane nuwo gushimwa kandi nuwamusimbuye ndabona ari kubyitwaramo neza nibakomereze aho bamenye ko amadevize mesnhi tuyakura mubukerarugendo.

  • Jyentekereza ko mubantu batumye Tourism iba icyo iricyo ubu Rosette Rugamba yabigizemo uruhare runinicyane Kurusha Rica

    • Rosette Rugamba nange niwe nashima cyane

    • Barakoranaga bombi. Rosette yari Director General wa ORTPN naho Rica yari Executive Director. Niba ushobora kubaza bazakubwira ko Executive Director aba ariwe ushinzwe operations zose z’ikigo naho Director General akagira overall supervision cg se leadership.

  • Rosette Rugamba niwe wazanye amavugururwa akomeye yatumye ubukerarugendo butera imbere mu Rwanda.Nawe akwiye kubishimirwa.

  • Nanjye rwose ndabashimira abakora mu ishami ry’ubukerarugendo. Ariko Rosette AKWIYE GUHABWA UMUDARI kubera akazi yakoze mu bihe bikomeye, no mu mahindura yo guhuriza ibigo byinshi muri RDB. Bravo Rugamba

  • njye uwo nemera ni umusaza wacu Mzee Kijana HE Paul Kagame, naho abandi ni ukucyatsa tu… adahari wareba ukuntu bibacanga. brovo Musaza uzatuyobore kugeza igihe uzashakira.

  • Nibyo koko aba badamu barakoze umusaruro uragaragara. Ikibazo kikaba iki: iyo umuntu akora neza ahembwa kuvanwaho?

  • — USEKA NEZA KABISA

Comments are closed.

en_USEnglish