Digiqole ad

Itegeko ry’umunani n’umutungo w’abashyingiranywe rikomeje kugibwaho impaka

 Kuri uyu wa kane tariki 26 Kamena, komisiyo ya politike, ubwuzuzanye bw’abagabo n’ abagore mu iterambere ry’igihugu mu Nteko nshingamategeko umutwe w’abadepite, yongeye guterana igamije gukomeza gusuzuma umushinga w’itegeko rigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano zatanzwe mu rwego rw’umuryango n’izungura.

Ingingo zikubiye mu itegeko rijyanye n’ibyo kuzungura n’impano zigenerwa umuryango w’abashyingiranywe nk’iya 33, 34, 35, 36,37,38,39 n’iya 40 ni zo zakomeje gusuzumwa n’abadepite.

Ingingo ya 37 ivuga ku gihe ikirego kigamije gusaba umunani ku mwana utawuhawe n’abo itegeko regena. Iyi ngingo ivuga ko umwana utahawe umunani (mu gihe hari abandi bawuhawe) ashobora gutanga ikirego mu rukiko rubifitiye ububasha agamije gusaba ko na we awuhabwa.

Iteganya ko iyo nta bintu byasigaye yahabwaho umunani, urukiko rushobora gusaba ko umugabane w’abari barahawe wagabanywa kugira ngo umwana utarawuhabwa na we agire icyo abona.

Ikirego kigamije gusaba umunani ku mwana utarawuhawe gita agaciro mu gihe cy’imyaka ibiri uhereye ku munsi itangwa ry’umunani ryabereyeho ku mwana ufite imyaka y’ubukure, cyangwa ku munsi yaboneyeho ubukure iyo ari umwana ukiri muto.

Gusa ngo mu gihe ababyeyi be bakiriho ntabwo umwana yemerewe gutanga ikirego kuko aba atazi niba batazawumuha.

Ingingo ya 33 yo hagaragaramo ko umurage ugomba gutangwa ku bushake ku buryo bw’impano, uwuhawe agahita awegukana. Mu ngingo ya 34 hagaragaramo ko mu gutanga umurage nta vangura hagati y’ibitsina byombi rigomba kubaho.

Abadepite bavuze ko igihe habayeho ivangura byakabanje bikumvikanwaho mu muryango ntibibe ikirego.

Ingingo ya 35 y’itegeko yo byagaragaye ko isa n’ingingo ya 33, na ho iya 36 ikaba yemejwe uko imeze. Ingingo ya 38 yemejwe uko iri nayo ariko ingingo ya 39 yo yongewemo igihe ababyeyi basezeranye ivangamutungo muhahano mu gihe iyi ngingo yarimo ivanga mutungo rusange gusa.

Hanavuzwe ko impano yose y’ikintu kivuye mu mutungo w’umuryango ikozwe n’umwe mu bashyingiranywe igomba kubanza kwemezwa na bombi. Ni na ko bigenda mu gihe cyo kwemera impano umuryango wahawe.

Ingingo ya 40 yavuzweho byinshi bitandukanye aho igika cya gatatu cyayo havuzwe ko cyagakwiriye gukurwamo kikazagaruka mu ngingo ivuga ibijyanye n’izungura.

Ingingo zemejwe harimo iya 36, 38, 39, izindi zose zirimo iya 33, 34, 35, 40 zahawe Guverinoma kugira ngo ijye kuzinononsora, ikazazishyikiriza komisiyo ku wa mbere tariki 30 kamena 2014.

Abadepite bakaba banibajijwe niba ‘umunani’ utakurwaho hakagumishwaho ‘impano’.

Ibibazo bishingiye ku ‘munani’ n’impano zatanzwe n’ababyeyi nk’irage ku bana babo biri muri bimwe mu bikurura amakimbirane mu miryango imwe n’imwe cyangwa mu bavandimwe.

Joselyne UWASE
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • baryigeho neza kuko riri mubiteza ibibazo rwose, aho usanga hari abahyingiranwa bagamije kuzarya imitungo yabagenzi babo, umucoudakwiye umunyarwanda rwose, 

  • Iryo tegeko niryigwe neza kandi nshimire leta y’u Rwanda yazanye kuzungura kureshya mu bitsina byombi. Ni igikorwa kiza kuko ibi wabisangaga mu bihugu byateye imbere none u Rwanda ni intangarugero muri Afurika! Gusa si leta yonyine igomba kubyiga neza…. umunsi iri tegeko ryashyizwe kumugaragaro neza rirangiye, abanyarwanda barishyire mu mutwe BARISOBANUKIRWE NEZA kuko ayo makimbirane aterwa n’ubujiji no kutumva ibintu neza! Yewe hari n’ababa badashaka kuryumva Kubera umururumba maze bakazana amabi! NIRITOZWE NA BURI WESE, n’abana barimenye bityo ibi bivamo impamvu yo KUBAHA umutungo w’umuryango n’igihugu, bivuze ko: KWANGIZA, G– USESAGURA, etc…. bihita biva mu mitwe y’abantu kuko baba bamaze kumva ko ari inyungu ya buri wese. Tubitekerezeho rero.

Comments are closed.

en_USEnglish