Digiqole ad

Kayonza: IPRC East mu muganda n’abaturage yabasabye kwitabira imyuga

Ishuri Rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro mu Ntara y’Uburasirazuba (IPRC EAST) rirakangurira abatuye akarere ka Kayonza kwitabira amashuri y’imyunga n’ubumenyingiro, nk’uko byagarutsweho mu butumwa bwatangiwe mu muganda wo kubakira Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania ku wa gatandatu tariki ya 28 Kmena 2014.

Minisitiri, Oda Gasinzigwa (wa kabiri iburyo) n'umuyobozi wa IPRC East wungirije  baha abaturage udupapuro tubakangurira kwiga imyuga
Minisitiri, Oda Gasinzigwa (wa kabiri iburyo) n’umuyobozi wa IPRC East wungirije baha abaturage udupapuro tubakangurira kwiga imyuga

Uyu muganda wari uwo ku rwego rw’igihugu usanzwe uba mu mpera za buri kwezi, wabereye mu murenge wa Murundi unitabirwa na Minisitiri w’Uburingire n’Iterambere ry’Umuryango, Oda Gasinzigwa, abayobozi n’abaturage b’akarere ka Kayonza.

Umuyobozi w’agateganyo wa IPRC EAST, Dipl.-Ing. Ephrem Musonera yatangarije abari bitabiriye umuganda ko ko hakiri abaturage baha agaciro gake amashuri y’imyuga bikanatuma batoherezayo abana babo cyane cyane ab’abakobwa.

Musonera ati ”Muri IPRC EAST abanyeshuri b’abakobwa bangana na 13% gusa, kuba bakiri bake si uko batabishoboye cyangwa batabishaka, ahubwo ni ya myumvire mike y’ababyeyi babona ko abana b’abakobwa badashoboye kwiga imyuga n’ubumenyingiro.”

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza, Mugabo John we atangaza ko yifuza umubano wihariye na IPRC EAST kugira ngo abaturage bakomeze bagezweho ubutumwa bubafasha kwumva neza akamaro k’imyuga n’ubumenyingiro bityo bikabafasha guhindura imyumvire.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza yagize ati ”Muri aka karere haracyari abakobwa ndetse n’abahungu bagitinya kwiga imyuga, turifuza ubwo butumwa bubashishikariza guhindura iyo myumvire itariyo.”

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Oda Gasinzigwa yashishikarije abaturage umunsi ba Kayonza gokomeza kwitegura umunsi mukuru wo kwibohora kandi avuga ko kuba bagiye kubakira Abanyarwanda birukanywe Tanzania ari uburyo bwo kwishakamo ibisubizo.

Yagize ati “Tuzi neza ko mavuye muri Tanzania, mufite ibibazo ariko kuba mwaraje mu Rwanda bizakemuka, mugubwe neza. Umuganda ni uburyo bwo kwishakamo ibisubizo ndetse na byo ni ukwibohora.”

Mu murenge wa Murundi, akagari ka Buhabwa hatujwe imiryango 50 igizwe n’abantu 290 birukanywe muri Tanzaniya, ubu bakaba batarabona amazu yo guturamo kuko bakiba muri shitingi, aba baturage bwa mbere bageze mu Rwanda bakazizihiza umunsi wo Kwibohora tariki ya 4 Nyakanga 2014.

Umuganda ni bumwe mu buryo bukoreshwa n’ishuri rya IPRC EAST mu guhura n’abaturage batuye mu Ntara y’Iburasirazuba mu kubakangurira kwitabira imyuga bikajyana no kubashyigikira mu bindi bikorwa bibateza imbere binyuze mu kwifatanya nabo mu muganda.

Umuyobozi w'agateganyo wa IPRC EAST ashishikariza abaturage ba Kayonza kugana amashuri y'imyuga
Umuyobozi w’agateganyo wa IPRC EAST ashishikariza abaturage ba Kayonza kugana amashuri y’imyuga
Abanyeshuri IPRC East biga mu  ishami ry'ubwubatsi ni bo bapimye ahazubakwa amazu y'Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania
Abanyeshuri IPRC East biga mu ishami ry’ubwubatsi ni bo bapimye ahazubakwa amazu y’Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania
Abanyeshuri biga muri IPRC EAST bashishikariza abaturage kwiga imyuga binyuze mu ikinamico
Abanyeshuri biga muri IPRC EAST bashishikariza abaturage kwiga imyuga binyuze mu ikinamico

Ishimwe Theogene

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • dukomeze kwiyubakira igihugu kandi turursheho gushaka icyaguteza imbere turwanya ubukene

Comments are closed.

en_USEnglish