Digiqole ad

Muhima: Centre de Santé yafashije umukecuru w'incike w’imyaka 85

Ikigo nderabuzima cya Muhima ejo cyageneye umukecuru witwa Mukanguhe Madeleine wavukiye muri Perefegitura ya Gitarama ubu utuye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Muhima, mu Kagali ka Mahoro, Umudugudu wa Ruhimbi ubufasha mu rwego rwo kumufasha kwiyubaka kuko yagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Yishimye cyane kuko bamusuye
Yishimye cyane kuko bamusuye

Uyu mubyeyi wari ufite umugabo ndetse n’abana batandatu ubu asigaranye batatu gusa abandi batatu bahitanywe na Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu asigaranye n’abuzukuru be batanu. Uyu mukecuru w’imyaka 85 abayeho mu buzima bumugoye cyane kuko kubera izabukuru avuga kandi akagenda bimugoye.

Mu kiganiro yagiranye na UM– USEKE n’ubwo atabashaga kuvuga neza bitewe n’imyaka ye y’izabukuru, yadutangarije ko yishimye cyane kuko yasuwe n’abashyitsi yita ko ari aba Yesu na Bikira Mariya.

Yasabye abashyitsi be ngo ntibagende batamusengeye kuko nabyo biri mu bintu yifuzaga cyane.

Yagize ati: “Ndishimye cyane kuko nasuwe n’abashyitsi ba Yesu na Bikira Mariya. Gusa icyo nifuza babanze bansengere, ikindi Imana ibahe umugisha.”

Mugiraneza Dominic umwuzukuru we ufite imyaka 23 y’amavuko akaba ari nawe babana wenyine  avuga ko  Nyirakuru yamureze kuva afite imyaka ibiri y’amavuko.

Uyu musore wize ariko udafite akazi avuga ko kwita kuri Nyirakuru bigioye kuko nawe  nta kazi afite.

Ngo abeshejweho no gutera ibiraka ahantu hatandukanye bityo akabona akambaro ndetse akita kuri Nyirakuru uko ubushobozi bubonetse kose.

Yagize ati: “Icyo nasaba umuntu wese ufite umutima w’impuhwe ni uko  bamuba hafi mu buryo bw’ubuvuzi cyane cyane bitewe nuko amaze kugera mu buzabukuru, akagira n’ikibazo cy’uko ingingo ze zitakaje ubushobozi bwo gukora neza (paralysie).”

Mukampfizi Thérèse umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Muhima yatangarije UM– USEKE  ko  igikorwa bakoze cyari cyo gufasha uwacitse ku icumu  rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Bakaba barahisemo kuremera uyu  mukecuru w’incike umaze kugera mu zabukuru cyane cyane ko inzu ye yarimaze gusaza iri hafi kumugwaho.

Yagize ati: “Inzu ye yarigiye gusenyuka, duhitamo ku mwubakira kugira ngo inzu itazamugwaho.

Yongeyeho ku ikigo ayobora cyahisemo kumufasha kubera ko ari incike akaba afite n’ubumuga bw’akaboko.

Yashimiye ikigega cya  Leta gifasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye kubera ubufasha kigenera uyu mukecuru, yemeza ko nabo nk’Ikigo nderabuzima bazakomeza kumuba hafi uko bashoboye kose.

Uyu mubyeyi ugeze mu zabukuru, amaze imyaka mirongo itatu atuye mu nzu ye yari imaze gusaza iherereye muri Muhima. Yayituyemo kuva mbere ya Jenoside ubu ikaba yari imaze gusaza.

Ubufasha yahawe bufite agaciro kangana n’ibihumbi magana atatu na mirongo itandatu by’u Rwanda (360,000 Rwf).

We n’abandi babana  barashima ubufasha bahawe na Centre de Santé  ya Muhima aho bahawe imifuka  15 ya Sima ndetse  n’amabati yo kubaka  agera kuri 40.

Mu rugo kwa Mukangohe
Mu rugo kwa Mukangohe
Mukanguhe atembereza guherekeza abashyitsi ba Yesu bari bamusuye
Mukanguhe atembereza guherekeza abashyitsi ba Yesu bari bamusuye
Mukanguhe abatembeza iwe mu rugo
Mukanguhe abatembeza iwe mu rugo
Hano ni iwe mu rugo
Hano ni iwe mu rugo
Inzu ya Mukanguhe
Inzu ya Mukanguhe
Yishimiye ko bamusengeye kuko yabyifuzaga cyane
Yishimiye ko bamusengeye kuko yabyifuzaga cyane
Abasabira umugisha
Abasabira umugisha
Aganiriza umuyobozi wa Centre de Sante ya Muhima
Aganiriza umuyobozi wa Centre de Sante ya Muhima
Aganira n'abashyitsi bari bamusuye
Aganira n’abashyitsi bari bamusuye
Ifoto y'urwibutso
Ifoto y’urwibutso hamwe n’abamusuye

Daddy SADIKI RUBANGURA

ububiko.umusekehost.com

 

0 Comment

  • Imana isubize aho bakuye uru nirwo rugero rwabaganga dukeneye mu Rwanda ureke babandi banicaga abarwayi kandi bashinzwe kubarindira ubuzima.

Comments are closed.

en_USEnglish